00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya hoteli y’akataraboneka igiye kubakwa mu Kivu; izajya igwaho kajugujugu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Rusizi uri muri itandatu yunganira uwa Kigali, uri gutera imbere umunsi ku wundi. Muri aka karere hazamurwa ibikorwa remezo birimo inyubako zigezweho n’ibindi byerekana iterambere ryawo.

Usibye kuba Rusizi iri mu mijyi yunganira Kigali, inafite umwihariko wo kuba ikora ku Kiyaga cya Kivu, kiyitandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu.

Amazi ari mu mutungo wa Rusizi arimo ibirwa bitatu birimo icya Ishywa, Nkombo na Gihaya.

Mu gukomeza kubyaza umusaruro ubu butaka buri hagati mu mazi, ku Gihaya hagiye kubakwa hoteli y’akataraboneka ifite ishusho nk’iy’ubwato. Izaba ifite amagorofa atatu, iri ku buso bwa metero kare 500. Izubakwa mu Mudugudu wa Budorozo, Akagari ka Gihaya mu Murenge wa Gihundwe.

Igishushanyo cy’iyi hoteli cyakozwe n’Ikigo Fdg Africa cyashinzwe na Johnson M. Bigwi umaze kumenyerwa mu gukora ibishushanyo by’inzu zibereye ijisho ndetse zifite umwihariko.

Uyu mugabo wiyemeje guhindura imiterere y’imyubakire mu Rwanda, yagaragaje imiterere y’iyi hoteli igiye kubakwa ku butaka bwo ku Gihaya.

Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu izubakwa ku Kirwa cya Gihaya ifite umwihariko kuva ku ishusho yayo kugeza ku buryo yubatse. Ikoze nk’ubwato bunini cyane bureremba hejuru y’amazi y’ubwogero bugari.

Bigwi yabwiye IGIHE ko izaba ifite umwihariko wo kugira indi mikino myinshi itandukanye.

Ati “Abantu bazajya bogeramo bakazenguruka hotel yose ndetse ababishaka bakaba bakomeza bakagera mu Kivu kuko iri ku Kirwa cya Gihaya. Izaba ifite amato n’ikibuga cya kajugujugu bizajya bijyana abakiliya kuri hoteli.’’

Yongeyeho ko iyi hoteli izaba ifite ikibuga kigezweho cya Golf gifite imyobo 18, inagire ahantu abantu bicara [amphitheatre] bicaramo bitegeye amazi azamuka mu kirere.

Ati “Hazaba hari n’ubwogero bunini cyane abantu bazajya bicaraho bakoga mu Kivu bakanahota izuba.’’

IGIHE yamenye ko imirimo yo gusiza ahazubakwa iyi hoteli yatangiye ndetse n’abaturage batangiye kwimurwa buhoro buhoro.

Ikirwa cya Gihaya kizaba kiriho iyi hoteli kiri mu Kiyaga cya Kivu, ukirimo aba yitegeye Umujyi wa Kamembe mu Rwanda n’uwa Bukavu muri RDC. Kiri mu bilometero bike uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, aho RwandAir ikorera ingendo zihoraho ku buryo bishobora korohereza ba mukerarugendo bashaka kuhasura.

Fdg Africa yakoze igishushanyo cy’iyi hoteli yashinzwe na Bigwi, ifite intego yo gufasha abanyarwanda kubaka mu buryo bugezweho, butangiza ibidukikije, budatwara ubutaka bunini kandi mu nzu zifite umwihariko bitandukanye n’uko usanga henshi na henshi inyubako zose zisa.

Izafasha abantu kwidagadura no kuruhuka
Umushinga wo kubaka iyo hoteli urarimbanyije
Ni imwe muri hoteli zizaba zifite umwihariko mu Rwanda, bitandukanye n'izisanzwe zizwi
Umuntu uzaba uri muri iyi hotel, azaba yicaye mu buryo bumeze nk'uri mu bwato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .