00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu butayu bwa UAE ibarizwamo Dubai hifashishwa ikoranabuhanga rigusha imvura

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Mu butayu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zibarizwamo Dubai, hifashishwa ikoranabuhanga rigusha imvura igihe ubushyuhe bwazamutse.

Ni ikoranabuhanga rya drones ryakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bath yo mu Bwongereza, aho zigenda zikusanya ibicu biba ari bike zikabihuriza hamwe zifashishije ingufu z’amashanyarazi. Iyo bimaze kwibumbira hamwe bibyara imvura.

Ubwo butayu iyo bubayemo ubushyuhe bwinshi bituma ibice bibwegereye bibamo ubukonje bizamukamo ibicu bike (évaporation), maze za drones zikagenda zibihuriza hamwe kugeza bibaye byinshi bigatanga imvura iba ivanze n’umuyaga uri ku muvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Kuwa Gatatu no ku wa Kane muri iki Cyumweru iryo koranabuhanga ryaritabajwe ubwo ubushyuhe bwari bwageze kuri dogere 50.

Ubundi buryo buzwi bwifashishwa mu bihugu bibamo ubushyuhe bwinshi hagushwa imvura, ni ukohereza indege mu kirere zigendera mu ntera ya hafi, zikagenda zinaga umunyu cyangwa ibinyabutabire bya iodure d’argent ahari ibicu.

Dr Keri Nicoll uri mu bakoze inyigo y’ikoreshwa ry’izo drones yavuze ko zitazasimbura ubwo buryo bwari busanzwe, ahubwo ko zishobora kwifashishwa kugira ngo bigende neza kurushaho.

Reba amashusho agaragaza uko iryo koranabuhanga rikora

Uko byari bimeze ubwo imvura idasanzwe yatezaga umwuzure i Dubai

Umwaka ushize imvura yigeze kugwa muri Dubai imyuzure iba myinshi mu Mujyi
Icyo gihe imyuzure yinjiye mu nzu zikorerwamo ubucuruzi zikomeye cyane i Dubai
Umujyi wa Dubai uri mu Butayu, ujya ugushwamo imvura nyinshi
Iyo imvura yaguye muri Dubai, abantu bishyura utubari na restaurant ziri mu nyubako ndende, kugira ngo baze kuba bitegeye imirabyo
Hari abatekereza ko Dubai itajya igusha imvura kuko ari ubutayu, ariko ibyo ni ukwibeshya cyane
Ikirere cya Dubai mbere gato y'uko imvura ikomeye igwa
Abenshi baratunguwe bumvise ko Umujyi wa Dubai waguyemo imvura yateye umwuzure udasanzwe
Mu 2020, imvura yatumye imihanda ya Dubai iri mu yubatse neza ku Isi, irengerwa n'amazi
Imirimo y'ubutabazi bugamije kuvana amazi mu mihanda yatumye ikibazo cy'umwuzure kigabanyirizwa ubukana
Imyuzure yibasiye Umujyi wa Dubai ibintu biracika
Umujyi wa Dubai ufite ikoranabuhanga rishobora kwegeranya ibicu mu kirere cyawo bigatanga imvura
Ikibuga cy'indege cya Dubai cyahagaritse ibikorwa byacyo kubera imvura idasanzwe
Mu butayu bwa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu UAE zibarizwamo Dubai hifashishwa ikoranabuhanga rigusha imvura igihe ubushyuhe bwazamutse
UAE yifashisha ikoranabuhanga rya drone mu kugusha imvura mu butayu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .