Minisitiri w’Intebe yasabye ko ikoranabuhanga rirushaho kwifashishwa mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kubungabunga ibidukikije ari uburyo buboneye bwo kwita ku buzima bw’inyamaswa zitandukanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu biganiro ngarukamwaka by’iminsi ibiri bigaruka ku kubungabunga ibidukikije, byahuje abasaga 500 bazobereye mu kubungabunga ibidukikije.

Ni igikorwa kibaye mbere y’umunsi wo Kwita Izina abana 23 b’Ingagi, uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kubungabunga ibinyabuzima muri pariki bizafasha mu gukusanya amakuru no kumenya uburyo bwiza bwo kubirengera.

Yagize ati “Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kubungabunga ibidukikije bizafasha mu gukusanya amakuru nyayo ku binyabuzima byo muri za pariki no gukurikirana urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, binafashe mu gushyiraho ingamba zo kubirengera.”

Yasabye abitabiriye iyi nama ko yabafasha mu kureba ikoranabuhanga rikoreshwa mu kurengera ibidukikije n’uko ryarushaho kugira uruhare mu gutuma inyungu iba nyinshi kurutaho.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina abana 23 b’ingagi, kigaragaza ubushake bwa guverinoma y’u Rwanda mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Yashimangiye ko ubukerarugendo ari urwego leta yashyizemo imbaraga, rukaba rwihariye 44% by’urwego rwa serivisi mu gihugu, na 21% by’urwego rw’ibicuruzwa na serivisi.

Yakomeje agira ati “Mu 2017 u Rwanda rwinjiyje miliyoni $438 mu bukerarugendo. Intego ni ukuzikuba kabiri bitarenze umwaka wa 2024. Kugira ngo ariko bigerweho, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’imiryango itari iya leta, inzego z’abikorera n’abaturage.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga pariki cyane nk’iy’Akagera, ku buryo ubuyobozi bubasha kuyigenzura uko yakabaye.

Ubu hari kuganirwa n’uko ryakwifashishwa n’ahandi.

Yakomeje agira ati “Ibyo birafasha gukomeza gukurikirana inyamanswa no kumenya uko zimeze no gukomeza kuzibungabunga.”

Iyi nama ni imwe mu bikorwa bibanzirije igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.

Izakurikirwa na ‘Kwita Izina Gala Dinner’ izabera i Rubavu ku mugoroba w’umunsi wo Kwita Izina.

Minisitiri w’Intebe yasabye ko ikoranabuhanga rirushaho kwifashishwa mu kurengara ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza