Kwita Izina byabasigiye ishusho nyayo y’imbaraga zishyirwa mu bukerarugendo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwitabira ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 23, bamwe mu banyeshuri bo mu Kigo Kigali Leading TVET School, bavuga ko byatumye babasha kubona neza imbaraga u Rwanda rushyira mu bukerarugendo n’inyungu irimo.

Ku itariki ya 7 Nzeri 2018, nibwo habaye ibirori byo kwita izina ingagi ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018, igikorwa cyabereye mu Kiningi mu karere ka Musanze.

Nyuma y’uyu muhango aba banyeshuri biga ibirebana n’ubukerarugendo babwiye IGIHE ko kujyayo byabayereye umwanya wo gusobanukirwa byinshi kuri iki gikorwa kiri mu bikomeye mu Rwanda.

Iradukunda Jeanette yagize ati “Nashimye uburyo abashyitsi bakiranwa ubwuzu n’urugwiro, umutekano wabo ukitabwaho kandi amakuru y’ibanze bakeneye agategurwa mbere”

Mugenzi we Iradukunda Honorine wiga mu mwaka wa Gatandatu muri iri shuri riherereye mu karere ka Nyarugenge, avuga ko wabaye umwanya wo kumenya amakuru nyayo ku bukerarugendo.

Ati “Nungutse ko umubare w’ingagi ugenda wiyongera cyane buri mwaka, kandi n’abazisura bariyongera ku buryo twese dufatanyije hashobora no kuzigwa uburyo bwo kwagura pariki.”

Kuba uyu muhango ubaho kandi aba banyeshuri bavuga ko bishimangira uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, aho imyororokere y’inyamaswa ikurikiranwa ku buryo iyavutse imenyekana, iyarwaye nayo igahabwa ubuvuzi.

Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School, Habimana Alphonse, yavuze ko babikoze ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB mu rwego rwo gufasha abiga ubukerarugendo kurushaho kugira amakuru ahagije ku byo biga mu ishuri.

Yakomeje avuga ko hari ku nshuro ya gatanu abanyeshuri bitabiriye uyu muhango bari kumwe n’abarezi babo. Mu myaka yashize RDB yaragiye ibaganiriza ikabereka aho umusanzu wabo ukenewe ngo ubukerarugendo no kwakira abantu bikomeje gutera imbere.

Imibare yashyizwe hanze na RDB igaragaza ko mu 2017 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 438 z’amadolari, u Rwanda rufite gahunda yo kuzamura umusaruro ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari.

Aba banyeshuri bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo ngo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima bikomeze bitezwe imbere
Abanyeshuri ba Kigali Leading TVET School bavuga ko kwitabira umuhango wo Kwita Izina byabasigiye ishusho nyayo y'ubukerarugendo mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza