Inzira z’Ubukerarugendo gakondo zitezweho gukuba kabiri umubare w’abasura i Nyanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Ukuboza 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda bwatangaje ko inzira z’Ubukerarugendo Gakondo za Kinyarwanda zigiye gutahwa mu Karere ka Nyanza zitezweho kongera umubare w’abagasura bakikuba kabiri ku mwaka.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu mu muganda rusange aho hakozwe ibikorwa by’isuku muri imwe muri izo nzira iherereye mu Murenge wa Busasamana.

Hasobanuwe ko izo nzira ziswe ‘The Nyanza Cultural Trials’ ari eshatu zitandukanye ariko zuzuzanya.

Iya mbere yitwa ‘Royal Trail’ ifite kilometero 10 izenguruka Umujyi wa Nyanza igakikiza Ingoro z’Umurage ebyiri zihari ari zo Ingoro y’Abami mu Rukari n’Ingoro y’Umurage wo kwigira iherereye ku Rwesero ahahoze hatuye Umwami Mutara III Rudahigwa.

Iyo nzira kandi izanyura ahari ibindi byiza biranga amateka y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza nk’Umusezero w’Abami i Mwima hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa tariki ya 28 Nyakanga 1959; Umwami Kigeli V watabarijwe ku ya 15 Mutarama 2017 ndetse n’Umwamikazi Gicanda Rosalie wahatabarijwe tariki ya 20 Mata 1995.

Inzira ya kabiri yitwa ‘Big View’ y’ibirometero umunani ituruka mu Mujyi wa Nyanza ikagera ku musozi wa Remera. Iyo uri kuri uwo musozi wa Remera uba ushobora kureba ku ntera y’umurambararo wa kilometero 50.

Ubasha kureba imisozi itandukanye ikikije Nyanza ndetse waterera amaso kure ukaba wabona ibindi bice by’u Rwanda birimo n’ibirunga biri mu Majyaruguru y’igihugu.

Inzira ya gatatu yitwa ‘Gatagara Trail’ y’ibiromtero 12 ituruka mu Mujyi wa Nyanza ikagenda ikikiza ibishanga ikagera i Gatagara ahari ibikorwa by’ububumbyi biteye imbere ndetse n’ikigo cyita ku bafite ubumuga.

Izo nzira zose uko ari eshatu zifite umwihariko w’uko ari utuyira twa Kinyarwanda tunyura mu misozi, ibibaya aho abantu batunyuramo bagenda bareba ahantu hateye indabyo, ahahinze imyaka itandukanye, ahatuwe, urutoki n’ibindi byiza bitandukanye bihaboneka.

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko izo nzira ziyongera ku bindi byiza biranga amateka mu Karere ka Nyanza bigatuma ba mukerarugendo bahasura biyongera.

Ati “Twazanye ubundi bwoko bw’ubukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru baciye muri izi nzira gakondo za Kinyarwanda. Ni ukuvuga ngo abo bantu nibajya baza aho kugira ngo bamare amasaha abiri nibura bazajya bamara iminsi itatu cyangwa barenzeho kandi uko batinda ni ko bituzanira inyungu yo kudusigira amafaranga.”

Amb. Masozera yashimiye abaturage bitabiriye umuganda rusange wo gukora isuku muri izo nzira, abararikira kuzaza kuzitaha ku mugaragaro tariki ya 4 Ukuboza 2019.

Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane kizatuma hano i Nyanza cya cyifuzo mwari mufite cy’uko haba igicumbi cy’umuco kiba impamo. Dutekereza ko izo nzira zizatuma abantu basura Nyanza bava ku bihumbi 70 nibura bakagera ku bihumbi 150 ku mwaka.”

Amb. Masozera yasobanuye ko inzobere mu bijyanye n’ubwo bukerarugendo zimaze iminsi zisura izo nzira ari nako zitanga amanota hakaba hari icyizere ko zizaza mu za mbere nziza 1 000 ziri ku Isi.

Muri izo nzira bagiye bashyiraho ibyapa byerekana ibyerekezo ariko abazajya bazinyuramo hari ubwo bazajya bakenera ababasobanurira amateka y’uduce dutandukanye duhari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yasabye abaturage kwirinda kongera kumena imyanda hafi y’izo nzira.

Yabibukije ko bagomba kugira isuku muri byose, buri rugo rukagira aho kujugunya imyanda habugenewe ntibongere kuyishyira aho babonye.

Ati “Nahoze mbona umwanda wari uri hano muri iyi nzira; umuntu arava mu rugo akaza kumena ibishingwe hano cyangwa akagajugunya ibishishwa by’ibitoki kubera ko atumvaga agaciro k’iyi nzira.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bawiye IGIHE ko nyuma yo kumenya agaciro k’izo nzira bagiye kuzitaho ku buryo hatazongera kugaragara umwanda.

Mukankunzi Jeannette ati “Twishimiye ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje kwiyongera hano iwacu; izo nzira ntabwo zizongera kugaragaramo umwanda kuko buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we ku buryo nta muntu uzongera kuza kuhamena imyanda.”

Kalisa JMV nawe yavuze ko bishimiye ubusobanuro bahawe ku bijyanye n’izo nzira kandi yumvise bizagirira akamaro Akarere kabo ka Nyanza.

Akarere ka Nyanza kabumbatiye amateka menshi yiganjemo ayo hambere kuko Nyanza yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami kuva mu 1899 kugeza mu mu 1962

I Nyanza hahoze ari Umurwa w’Ubwami kuko hatuwe n’Abami bane ari bo Kigeli IV Rwabugiri wari utuye ku misozi ya Mwima na Mushirarungu; Yuhi IV Musinga watuye i Mwima na Gakenyeri; Mutara III Rudahigwa watuye mu Rukali ndetse n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watuye i Busasamana.

Muri nyanza kandi haboneka Amariba ya Mutende yafukuwe ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, aho Inyambo ze ndetse n’inka z’abaturage ziturutse imihanda yose zashokaga.

Hari kandi Icyuzi cya Nyamagana cyafukujwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije n’agoronome w’Umubiligi witwaga Dubois.

I Nyanza kandi hafatwa nk’igicumbi cy’ubutabera kuko hahoze urukiko umwami yaciragamo imanza.

Abaturage bakoze umuganda wo kwimakaza isuku muri izo nzira n'inkengero zazo
Abaturage b'i Nyanza bemeje ko nta mwanda uzongera kugaragara mu nzira no nkengero zazo
Abaturage mu bikorwa by'isuku mu nzira yitwa Royal Trail ifite kilometero 10
Amb. Masozera yashimiye abaturage bitabiriye umuganda rusange wo gukora isuku muri izo nzira
Amb. Masozera yasobanuriye abaturage b'i Nyanza ibijyanye n'inzira zitwa Cultural Trails n'akamaro kazo
Hakozwe umuganda wo gukura imyanda yari iri muri izo nzira no mu nkengero zazo
Inzira yitwa Royal Trail ifite kilometero 10 izenguruka Umujyi wa Nyanza igakikiza Ingoro z’Umurage ebyiri zihari
Kimwe mu byapa biyobora abantu mu nzira yitwa Royal Trail yerekeza ku Ngoro z’Umurage i Nyanza
Muri izo nzira bagiye bashyiraho ibyapa byerekana ibyerekezo
Nyuma y'umuganda abaturage bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko izo nzira ziyongera ku bindi byiza biranga amateka mu Karere ka Nyanza
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yasabye abaturage kwirinda kongera kumena imyanda hafi y’izo nzira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza