00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intare zasubijwe muri Pariki y’Akagera zikubye inshuro eshanu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 Kanama 2021 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko intare zirindwi zashyizwe muri Pariki y’Akagera nyuma y’uko izabagamo zose zari zarapfuye, zimaze kwikuba inshuro eshanu.

Mu 2015 ni bwo RDB ifatanyije na ‘African Parks’ yagejeje mu Rwanda intare zirindwi zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Kuva izi nyamaswa zagera mu Rwanda zagiye zororoka kuko ubu zimaze kugera kuri 40. Mu mwaka wa mbere izi ntare zari zimaze kwikuba kabiri ubwo havukaga ibyana 11. Mu 2017 haje kongerwamo intare ebyiri z’ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo, zirushaho kororoka.

Mu mwaka ushize izi ntare zikubye inshuro enye bituma umubare wazo uba 37, uyu mwaka ziyongereyeho eshatu ubu zose hamwe ni 40.

Kuba izi ntare zikomeza kororoka ni uko zitabwaho cyane ku buryo n’umutekano wazo wakajijwe ngo ba rushimusi batazica. Hashyizweho itsinda rishinzwe kubashakisha ryifashishije imbwa zatojwe, hanashyirwaho uruzitiro rwa kilometero 120 rurimo amashanyarazi akomoka ku zuba rutandukanya pariki n’ubutaka bw’abaturage hagamijwe kugabanya uguhura kw’abantu n’inyamaswa.

Izi ntare zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ikaba ari imwe mu zikomeye muri Afurika kuko ifite inyamaswa eshanu zifatwa nk’izikaze kurusha izindi kuri uyu mugabane, ari zo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

Usibye muri Afurika kandi no mu Rwanda iyi Pariki iri mu zikunzwe kuko kugeza ubu ni yo isurwa na ba mukerarugendo benshi. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020 igaragaza ko kuva mu 2005 kugeza mu 2017, Pariki y’Akagera yasuwe n’abantu bagera ku 321.745.

Nubwo mu Rwanda intare ziyongereye, ku rwego rw’Isi zagabanutseho 40% mu myaka 20 ishize.

Intare ziri muri Pariki y'Igihugu y'Akagera zimaze kuba 40

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .