00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku igabanuka ry’inyungu mu bukerarugendo ishobora gukongeza ibikorwa by’ubushimusi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’ubukerarugendo ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, cyatumye umubare w’abasura ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda, birimo pariki n’ibindi bitandukanye, bagabanuka cyane.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB, igaragaza ko umusaruro w’ubukerarugendo bukorerwa muri pariki z’igihugu wagabanutse cyane, ukava kuri miliyoni 29$ mu 2019, ukagera kuri miliyoni 7$, mu gihe umubare w’abasura pariki nawo wagabanutse, ukava ku bihumbi 110 ukagera ku bihumbi 36 mu mwaka ushize.

Umwe mu bari batunzwe n’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo, Uwamahoro Agnes, umubyeyi ufite abana batanu, akaba ari n’Umuyobozi wa Koperative ya Copavu Mararo ikora imitako ikayicuruza ku bakerarugendo basura Pariki y’Ibirunga, bavuga ko iri gabanuka ry’inyungu ryagize ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu kiganiro na Rwanda Today, yagize ati “Inyungu twabonaga yamfashije kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse nkanakora indi mishinga mito ituma mbeshaho umuryango wanjye. Twari turi gutera imbere kuko abashyitsi biyongeraga buri mwaka, ariko icyorezo cyabishyizeho akadomo. Iduka ryacu rimeze nk’iritagikora.”

Iyi Koperative yari isanzwe yunguka ibihumbi 400 Frw mbere y’uko icyorezo gikwirakwira ku Isi, ndetse mu bihe by’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, iyi nyungu yashoboraga kugera kuri miliyoni 1 Frw mu gihe cy’iminsi itatu.

Ku ruhande rwa Kwizera, yavuze ko mu gihe nta gikozwe, ubwiyongere bw’ubushomeri n’ubukene bushobora kugira ingaruka zirimo ko abantu bakwishora mu bikorwa byo guhiga no gushimuta inyamaswa zo muri pariki.

Yagize ati “Hari ibyago by’uko dushobora kugira ibyo bibazo [by’abantu bashimuta n’abahiga inyamaswa], nubwo tutarahura n’ibyo bibazo magingo aya. Dukomeza gukorana n’abaturage ubundi tugakoresha ibyo dufite mu kuzana impinduka, ariko ubukerarugendo bwagizweho ingaruka ku buryo nk’abayobora ba mukerarugendo ubu nta kazi bafite.”

Ibikorwa byo gushimuta no kwica inyamaswa mu Rwanda ntibikunze kuhumvikana, ahanini bigaterwa n’imbaraga zishyirwa mu bikorwa by’umutekano ndetse n’uburyo abaturiye ibikorwa by’ubukerarugendo nka pariki igice cy’umusaruro wazo kugira ngo kibateze imbere.

Igabanuka ry'inyungu ituruka mu bukerarugendo rishobora kugira ingaruka ku bwiyongere bw'ibikorwa birimo ubushimusi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .