Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu guhanga imirimo ishingiye ku bukerarugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ishuri rya IPRC Tumba ryasinye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cyitwa HuzaX, agamije gufasha no guteza imbere imishinga mishya y’ikoranabuhanga mu by’ubukerarugendo mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Musanze.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2018, mu Karere ka Musanze; aho iri shuri ryari rihagarariwe n’Umuyobozi waryo Eng. Rita Clémence Mutabazi naho HuzaX ihagarariwe na Yan Kwizera washinze HuzaX ari nawe muyobozi wayo.

Eng. Mutabazi yagaragaje ko iyi mikoranire na HuzaX ijyanye na gahunda y’ishuri ayobora rya IPRC Tumba yo gusohora abanyeshuri bashoboye ku isoko ry’umurimo, bafite ubumenyi ngiro mu myuga no gutanga akazi.

Ati “Ubu bufatanye buzihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga mu bukerarugendo muri aka karere duhereye ku kubyaza umusaruro imishanga abanyeshuri bo muri IPRC Tumba bafite n’indi izaturuka hirya no hino mu gihugu bikazatanga akazi by’umwihariko muri iyi Ntara y’Amajyaruguru n’ahandi.”

HuzaX ifite icyicaro mu Karere ka Musanze nka hamwe mu hafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo mu Rwanda. IPRC Tumba, binyuze muri aya masezerano, yemereye kuzorohereza HuzaX gukoresha ibikoresho byayo birimo imashini, ibiro n’ibindi.

HuzaX ivuga ko igiye guhera ku gufasha imishinga nibura 10 ya mbere izatoranywamo imyiza kurusha iyindi, ba nyirayo bagafashwa kuyagura igatezwa imbere.

Kwizera Yan washinze HuzaX yagize ati “Tugiye gutangirira ku gushyigikira imishinga iva muri aba banyeshuri ba IPRC n’undi muntu wese witeguye gukorera haba i Musanze n’ahandi aho ari ho hose mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu bukerarugendo; uwo ari we wese.”

Muri iyi mikoranire HuzaX igaragaza ko yifuza ko mu Rwanda hazanwa abashoramari benshi mu bijyanye no kongera ikoranabuhanga mu bukerarugendo bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Avuga ko ibi bizongera ba mukerarugendo, bikazamura ubukungu, bikanatanga akazi.

Ati “Nk’ubu nk’abantu bajya gusura ingagi, twifuza ko nk’umwana utabashije kuzamuka ngo agere mu birunga hejuru twamushyiriraho uburyo bwa 3D bumufasha nawe kureba urwo rugendo yicaye ahantu mu nzu.”

“Niba nk’abantu bagiye gusura intare muri parike hakabaho uburyo bwa ‘drone’ bwabafasha gusura neza […]”

Ubukerarugendo mu Rwanda bwakuruye ishoramari rya miliyari 182.5 z’amadorali mu 2017; hitezwe ko zizagera kuri miliyari 374.1z’amadorali mu 2028.

Mu 2017, u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1.5, uyu mubare HuzaX igaragaza ko yiteze ko uzarushaho kwikuba inshuro nyinshi uko hongerwa ikoranabuhanga n’udushya mu uru rwego rw’ubukerarugendo.

HuzaX ni ikigo cyavutse uyu mwaka mu cyerekezo n’impanuro ku rubyiruko by’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, cyo kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu Rwanda mu by’ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Ibi byose bigakorwa hahangwa imirimo mishya ku rubyiruko na ba rwiyemezamirimo bagitangira bataragira amikoro ahambaye.

Ifite intego y’uko nibura mu 2022 izaba yahanze imirimo mishya 100,000, hagendewe ku guteza imbere no gufasha imishinga mishya y’ikoranabuhanga mu by’ubukerarugendo.

Yan Kwizera washinze HuzaX aganira n'abanyeshuri ku buryo bahanga imirimo yakwifashishwa mu bukerarugendo bifashishije ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza