00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Vietnam, kimwe mu bihugu bikora inkweto nyinshi ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 24 Kanama 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Iyo uvuze Vietnam benshi mu barebaga agasobanuye bahita bumva intambara, ndetse hari abazi ko ari igihugu cyasenyutse, gikennye, kibamo akavuyo kandi kitagira umutekano kubera filme nyinshi zagikinweho zirenga 180 zose zivuga intambara yo muri Vietnam benshi bazi nk’iyo Amerika yatsinze.

Iki gihugu gifite byinshi byihariye bitari iyi ntambara yamaze imyaka 20 (1955-1975) ihanganishije Vietnam y’Amajyaruguru yari ishyigikiwe n’ibihugu by’aba-communiste [u Bushinwa n’Abasoviyeti] na Vietnam y’Amajyepfo yari ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje no gutsindwa.

Vietnam ikubye u Rwanda inshuro zirenze 12 kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 331.212. Ihereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Aziya, igahana imbibi n’u Bushinwa, Cambodia na Laos.

Ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga byinshi birimo ubuvumo burebure ku Isi, Hang Son Doong, bureshya na kilometero icyenda, nko kuva Nyabugogo ujya ku Ruyenzi, bufite ubujyakuzimu bwa metero 150 bivuze ko washyiramo inyubako ya Kigali City Tower hejuru yayo hagasigara metero 60.

Hanoi, umurwa mukuru w’iki gihugu urangwamo urujya n’uruza rw’abantu benshi bavanze na moto zirusha ubwinshi imodoka kuko muri miliyoni 96 z’abaturage bahatuye, abarenga kimwe cya kabiri baba batunze moto, ndetse uhageze kwambuka umuhanda byakubera ikizamini kubera ubwinshi bwa moto ziba ziri mu muhanda.

Abaturage b’iki gihugu bahurira ku rurimi rw’iki-Vietnam n’Icyongereza, aho usanga mu bwoko 54 buhaba bwose buvuga indimi zitandukanye, ndetse bukagira n’imico itandukanye.

Ni kimwe mu bihugu bitanu ku Isi bihinga umuceri mwinshi

Vietnam ni iya gatanu ku Isi mu bihugu bihinga umuceri mwinshi nyuma y’u Bushinwa, u Buhinde, Indonesie na Bangladesh ndetse no muri butiki zo mu Rwanda uwusangamo aho ikilo kimwe cy’umuceri w’umu-vietnam kigura 1100.

Abaturage baho benshi batunzwe n’umuceri ariko bagakunda n’agahiye cyane kuko Vietnam iri mu bihugu icumi bya mbere ku Isi bigira abaturage benshi banywa inzoga, aho izwi cyane yitwa Bai Hoi uyisanga ahantu hose no ku muhanda iba itanditse, iri mu tugunguru duto turiho n’udukombe twa plastique hejuru ku buryo ufite idolari ryawe rimwe wagurira abantu bane agakombe k’inzoga.

Nta myaka umuntu abuzwa kunywa inzoga nko mu Rwanda aho uri munsi y’imyaka 18 aba atabyemerewe, kuko ho n’ufite imyaka 10 yanywera inzoga ku muhanda ntihagire umwibazaho.

Divayi y’inzoka ikorwa mu maraso yayo cyangwa ubumara bwayo nayo ni ikinyobwa gikundwa na benshi kuko bizera ko mu nzoka habamo umuti wabakiza indwara cyangwa se ukabagira abagabo b’abanyembaraga babasha no gutera akabariro neza.

86% by’ingo zo muri Vietnam zitunze moto

Moto yo muri Vietnam ni ink’igare ry’i Bugesera kuko itwarwa na buri wese kuva ku mwana kugeza ku mukecuru, nicyo gihugu cya kabiri ku Isi gitunze moto nyinshi zirenga miliyoni 50, nyuma ya Thailand, kuko 87% by’ingo zo muri iki gihugu zitunze moto.

Mu gihugu gituyemo miliyoni 96 z’abaturage habamo imodoka zingana na miliyoni 3 gusa kandi abaturage bazitunze ku giti cyabo ntibarenze 2%.

Gutunga imodoka muri Vietnam ni iby’abaherwe, bihenze kurusha kugura inzu nziza i Kigali yabamo umuryango w’abantu batanu, kuko imisoro iyitangwaho kuva iguzwe kugera ku kuyitunga bisanzwe bitwara nyirayo byibura ibihumbi 500 Frw buri kwezi.

Parking yonyine yishyurwa hagati yibihumbi 100-150Frw ku kwezi mu gihe umuntu ushobora kugenda kilometero 2000 mu minsi nka 30 akoresha lisansi y’ibihumbi 220 Frw. Inzobere zo muri iki gihugu zivuga ko nibura umuturage wagakwiye kugura imodoka agomba kuba yinjiza miliyoni 2,5 Frw ku kwezi.

Ni igihugu cya gatatu gikora inkweto nyinshi ku Isi

Nyuma yo kugira moto nyinshi cyane, Vietnam nicyo gihugu cya Gatatu ku Isi gikora inkweto nyinshi nyuma y’u Bushinwa n’u Buhinde, kikaba icya kabiri kizohereza hanze y’igihugu ndetse inkweto z’amasosiyete akomeye nka Nike yo muri Amerika na Adidas yo mu Budage, inyinshi niho zikorerwa.

Iki gihugu kibamo inganda zirenga 2180 zikora inkweto, umwaka wa 2019 gusa warangiye gikoze imiguru miliyari 1,2 z’inkweto harimo iza siporo miliyoni 820, aho abarenga miliyoni y’abaturage b’iki gihugu bakora muri izi nganda.

Gusa nubwo zihakorerwa ku bwinshi ntizihendutse kuko umuguru umwe w’inkweto za sport za Nike cyangwa Adidas muri Hanoi ugura amadolari 78 [ibihumbi 78 Frw]. Izindi nkweto zihakorerwa ni Puma, Converse n’ubundi bwoko.

16% by’ikawa yose ikoreshwa ku Isi ituruka muri Vietnam

Iki gihugu ni icya kabiri gihinga kikanohereza ikawa nyinshi ku Isi ingana 16% y’ikoreshwa ku Isi hose, nyuma ya Bresil yohereza hafi 40%, ndetse mu mwaka wa 2020 gusa Vietnam yejeje ikawa ingana na toni 1.830.000.

Uretse kuyihinga no kuyinywa n’umuco muri iki gihugu kandi ubucuruzi bwayo ni imari ishyushye cyane, aho usanga hari ahantu henshi bayicuruza cyane iyitwa ‘ca phe trung’ ivanze n’amagi mabisi yakomotse muri iki gihugu izanywe n’uwitwa Nguyen Van Giang mu 1946 nyuma yo kubura kw’amata kwatejwe n’intambara.

Uko bayikora, bafata umuhondo w’igi gusa bakawuvanga n’amata [ni nk’amavuta y’inka acyoroshye] bakabivangavanga cyane bikamera nk’ikivuguto gifashe ubundi bakabisuka mu ikawa yatunganyijwe, bakabivanga bakoresheje akayiko ubundi bakanywa.

Ho Chi Min ni intwari

Kuvuga Vietnam ntuvuge Ho Chi Min ni nko kuvuga Afurika y’Epfo ukibagirwa Nelson Mandela. Uyu mugabo ni intwari ya Vietnam kuko niwe wayoboye urugamba rwagejeje iki gihugu ku bwigenge gitsinze Abafaransa mu 1954 bishyira akadamo ku ntambara ya mbere ya Indochine.

Yitirirwe umujyi wo mu Majyepfo y’igihugu, biturutse ku ruhare yagize mu ntambara yamaze imyaka 20 ihanganishije Vietnam y’Amajyaruguru [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Vietnam] n’iy’Amajyepfo [Repubulika ya Vietnam] kuva mu 1955 kugeza 1975, aho Ishyaka ry’aba-communiste yashinze yari anayoboye ryabarizwaga muri Vietnam y’Amajyaruguru ari ryo ryatsinze iyo ntambara.

Iyo ntambara irangiye Vietnam zombi zariyunze ziba igihugu kimwe maze uwari umurwa mukuru wa Vietnam y’Amajyepfo, Saigon, uhindurirwa izina witwa Ho Chi Min mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Uyu mugabo wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu kuva 1945 kugeza mu 1965, akitaba Imana mu 1969, umurambo we wubakiwe ingoro mu murwa mukuru Hanoi, aho uhora urinzwe n’abasirikare amasaha 24 mu minsi irindwi kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri buri mwaka, andi mezi asigaye ujyanwa i Moscow mu Burusiya gutunganywa. Buri mwaka iyi ngoro isurwa n’abantu bari hagati 120.000 na 150.000

Intambara ya Vietnam yahitanye abarenga miliyoni 3

Intambara yo muri Vietnam ni imwe mu ntambara zavuzwe cyane ku Isi, yamaze igihe kinini cyane, itwara akayabo k’amafaranga, ndetse ihitana abarenga miliyoni 3 harimo Abanyamerika 58.000, abasivile bangana na kimwe cya kabiri cy’ayiguyemo.

Iyi ntambara yatewe ahanini n’abanya-Vietnam ubwabo ariko yongerwamo umunyu n’amahanga cyane Leta Zunze ubumwe za Amerika cyane ko yabaye mu gihe cy’intambara y’ubutita yahanganishaga Amerika n’Abasoviyeti.

Vietnam igikolonizwa n’Abafaransa mu kinyejana cya 19 yari igihugu kimwe, ariko kirimo abaturage bafite ibitekerezo bitandukanye harimo abemeye kugendera mu murongo w’abakoloni n’abandi batabikozwaga barimo ba Ho Chi Mhin.

Uyu mugabo niwe watangije inkundura yo kurwanya abakoloni b’Abafaransa ndetse n’Abayapani bashakaga kwigarura iki gihugu mu ntambara ya kabiri y’Isi yose. Ashyigikiwe n’ibihugu by’aba-Communiste ashinga ishyaka ‘Viet Minh’ riharanira ubwigenge bwa Vietnam.

Mu 1945 Abayapani batsinzwe intambara y’Isi bakuye ingabo zabo muri Vietnam basigaho umuyobozi wari ushyigikiwe n’Abafaransa Empereur Bao Dai.

Icyo gihe Ho Chi Minh yahise afata igice cy’amajyaruguru ya Vietnam aracyigarurira we n’abamushyigikiye, acyita Repubulika Iharanira Demokarasi ya Vietnam umurwa mukuru uba Hanoi.

Nyuma y’imyaka ine Abafaransa bafashije Emperuer Bao Dai gukora igihugu cye mu majyepfo ya Vietnam bacyita Repubulika ya Vietnam, Saigon iba umurwa mukuru.

Nubwo aba bombi icyo bifuzaga ari ugushyiraho igihugu kimwe cyunze ubumwe bari bafite imitekerereze itandukanye ku byerekeye ubuyobozi kuko Ho Chi Minh yifuzaga igihugu kigendera ku matwara y’aba-communiste mu gihe Bao Dai we yashakaga gutwara igihugu mu buryo bumeze nk’ubw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi (Amerika n’u Burayi).

Mu 1954, Abafaransa baratsinzwe bakurwa ku butaka bwa Vietnam. Muri uwo mwaka nibwo Vietnam yagabanyijwemo ibice bibiri ku mugaragarao hakurikijwe amasezerano yasinyiwe mu nama y’i Geneva mu Busuwisi. Ho Chi Minh ayobora amajyaruguru, Bao Dai ayobora amajyepfo.
Mu mwaka wakurikiyeho mu 1955 havutse umunyapoliti muri Vietnam y’amajyepfo urwanya bikomeye aba-communiste, Ngo Dinh Diem, ahirika ku butegetsi Bao Dai atangira gushoza intambara muri Vietnam y’Amjyaruguru ashyigikirwa n’Abanyamerika batifuzaga ko hari igihugu na kimwe cyagendera ku matwara y’aba-communiste, intambara itangira ubwo.

Amerika itangira kohereza abasirikare muri iki gihugu bo gufasha abo mu majyepfo kurwanya abo mu majyaruguru, ndetse bakomeza koherezayo nyinshi zigera ubwo ziba 500.000 ariko byose ari ukuvomera mu kimenetse, kuko n’abo mu majyaruguru ntibari boroshye kandi bari bashyigikiwe n’u Bushinwa ndetse n’Abasoviyeti.

Abanyamerika bagezaho barananirwa, abo muri Vietnam yo mu majyaruguru babakubita inshuro maze mu 1973 Amerika ikura abasirikare bayo muri iki gihugu. Mu 1975 aba-Communiste bo mu majyaruguru, bigarurira Vietnam y’Amajyepfo, batsinda intambara igihugu kirongera kirasubirana mu 1976 gihabwa izina rya Repubulika y’Aba-Socialiste ya Vietnam (Socialist Republic of Vietnam).

Ni intambara yangije ibikorwaremezo byinshi, ubukungu burahatakirira, itwara abanyamerika akayabo ka miliyari 120$ ndetse isiga abaturage n’abasirikare bayirwanyemo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bamwe bariyahura, abandi batana n’abagore babo, gusa nyuma Vietnam yagiye kiyubaka gahoro gahoro ubu ni kimwe mu bihugu byo muri Aziya bifite umuvuduko mwinshi mu bijyanye n’ubukungu.

Vietnam nicyo gihugu cyo muri Aziya y’Epfo gihendutse mu bijyanye no kugisura ndetse ubuzima bwo muri Hanoi burahendutse ku kigero cya 11% kurusha ubw’i Kigali. Ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga byinshi bisurwa na ba mukerarugendo ndetse ikaba kimwe mu bihugu byera ibintu byinshi nk’urusenda, umuceri, ikawa, n’ibindi.

Ho Chi Minh ni umwe mu mijyi iteye imbere ku Isi
Iki kibumbano kiri mu gace kitwa Sa Pa, hamwe mu ho uramutse usuye Vietnam udakwiye gutaha utageze
Mu mugezi wa Mekong, ni hamwe mu hakunze gusurwa na ba mukerarugendo
Mu masoko yo muri Vietnam, ibicuruzwa byinshi bihaboneka biba byarakorewe imbere mu gihugu
Vietnam ifite imisozi myinshi miremire kandi iteye amabengeza
Muri Vietnam haboneka ubuvumo bwinshi kandi burebure cyane
Icyizere cyo kubaho muri iki gihugu kigeze ku myaka 76, ahanini bitewe n'uko abageze mu za bukuru bakora imyitozo ngororamubiri ibafasha kubaho batarwaragurika
Ikirwa cyitwa Cat Ba ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi muri iki gihugu
Ifoto igaragaza kamwe mu duce two muri Hanoi
Moto muri Vietnam zihaboneka ku bwinshi ku buryo mu mihanda ziba ari nyinshi
Urebye ku rukweto wambaye, ushobora gusanga handitseho ko rwakorewe muri Vietnam
Mu masaha y'ijoro, mu mujyi hose haba haka amatara muri ubu buryo
Iyo ugeze muri Vietnam ubona inyubako za kera mu gihe cy'abakoloni n'izigaragaza amateka y'iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .