Ibyo wamenya ku Mujyi wa San Francisco ugiye kwakira Rwanda Day

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baturutse imihanda yose, bagiye gukoranira mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, mu munsi umenyerewe nka Rwanda Day aho uyu mwaka bazagaruka ku muco nyarwanda by’umwihariko.

Ni umujyi wahanzwe n’abakoloni bo muri Espagne kuwa 29 Kamena 1776 ari nayo mpamvu ari “San Francisco” wenda nk’iyo ushingwa n’Abanyamerika b’ubu uba witwa nka “Saint Francis”.

Ibarura ryo muri Nyakanga 2015 rigaragaza ko uyu mujyi wari utuwe na 864 816, barimo uruvange rw’abazungu, abirabura, abakomoka muri Espagne, Abashinwa, Abahinde n’abandi benshi. Muri uyu mujyi 86.7% bafite hejuru y’imyaka 25 barangije amashuri yisumbuye, naho 52.9% barengeje imyanya 25 bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa hejuru yacyo.

San Francisco ni umurwa w’umuco, ubucuruzi na serivisi z’imari bucuruzi muri leta ya California y’Amajyaruguru, ukagirwa na kilometero kare 121 n’abaturage bagera ku 837,816 nk’uko babaruwe mu 2015.

Ni umujyi udahararukwa na ba mukerarugendo kubera impeshyi yaho itagira uko isa nk’umujyi ufite igice kinini kizengurutswe n’amazi, imyubakire itangaje, Ikirwa cya Alcatraz n’ibindi bintu nyaburanga bitandukanye.

Gereza ya Alcatraz

Iyi gereza yamenyekanye nka “Alcatraz Federal Penitentiary” iri ku kirwa mu birometero bibiri byonyine uvuye ku rukombe rwa San Francisco, ikaba yarakoreshwaga kugeza mu 1963. Ifatwa nka gereza yari ikomeye kurusha izindi muri Amerika, aho nta muntu wabashije kuyitoroka.

Yafungiwemo amabandi akomeye nka Al Capone na George ’Machine Gun’ Kelly, abagera kuri 36 bose bagerageje gutoroka ariko nta n’umwe wabigezeho. Ubu ni ingoro ndangamurage isurwa n’abagera kuri miliyoni 1.5 buri mwaka.

Akarwa kubatsweho gereza ya Alcatraz itarigeze itorokwa n'umuntu n'umwe

Golden Gate Bridge

Ni ikiraro kidasanzwe cyitiriwe amarembo ya zahabu gihuza San Francisco na Marin kinyuze hejuru y’inyanja ya Pacifique.

Imirimo y’ubwubatsi bwacyo yatangiye kuwa 5 Mutarama 1933, cyuzura nyuma y’imyaka ine gitwaye miliyoni zigera kuri 39 z’amadolari ya Amerika y’icyo gihe, gihitana n’abakozi 11. Gifite uburebure bwa kilometero 2.7 n’ibara ry’umuhondo ushaka gutukura, kikaba gisurwa na benshi bagana San Francisco.

Union square

Ni igice cyo mu Mujyi wa San Francisco rwagati gikorerwamo ubucuruzi ku rwego ruhambaye, kigizwe n’imihanda yagutse, utumodoka tugendera ku migozi ku buryo kakugeraho uhita winjiramo (cable cars) kandi tunyura ku mihanda minini kuva mu 1873.

Ni agace gahuriramo ubucuruzi butandukanye burimo amaduka akomeye na hoteli, iri zina kakarikomora ko ariho hakoraniraga Ingabo za Amerika zari zizwi nka ‘Union Army’ mu ntambara yo mu 1861 kugeza mu 1865.

Chinatown

Aka gace ko muri San Francisco ni kanini gatuwe n’Abashinwa kurusha utundi hanze y’igihugu cyabo. Higanje Abashinwa kuva mu myaka ya 1848, ku buryo uhageze ushobora kwibwira ukagira ngo uri nka Pékin cyangwa Shanghai.

Embarcadero

Mu burasirazuba bw’uyu mujyi hari agace kazwi nka Embarcadero gakorerwamo imirimo myinshi yo mu mazi, kakagira ibirango byinshi bigaragaza amateka ya San Francisco harimo ikiraro gisurwa n’abantu benshi n’inyubako zipakururirwaho amato azana ibicuruzwa muri ako gace.

Mu majyaruguru ya Embarcadero kandi hari agace ka Fisherman’s Wharf gasurwa na ba mukerarugendo benshi, kuje amaduka utubari n’amaresitora abereye abasura aka gace benshi, ku mihanda hakaba n’abantu bashimisha benshi mu bahasura.

Ahapakururirwa amato muri Embarcadero

Pier 39

Hari kandi Pier 39 agace kagaragaramo inyamaswa zo mu mazi zizwi nka ‘Sea lion’ ziba zaje kota akazuba, ni ko gace gasurwa cyane muri San Francisco.

Hari agace kazwi nka Palace of the Fine Arts kagaragaza imyubakire n’ubundi bugeni bwo hambere habereye umugoroba utuje, Pariki ya Golden Gate igizwe n’ubusitani budasanzwe bwatunganyije n’Abayapani.

Hotel izakira Rwanda Day

Rwanda Day y’uyu mwaka izabera muri hotel ya San Francisco Marriot Marquis, hoteli y’inyenyeri enye, ifite inzu 39 zigerekeranye zifite uburebura bwa metero 133, yarangije kubakwa mu 1989, ikaba ifite ibyumba bya hoteli 1500.

Ifite ibyumba 59 bishobora gukorerwamo inama, icyumba cyayo kinini kiberamo inama ni Yerba Buena Ballroom gishobora kwakira abantu 4 380.

Ibiciro bigaragara ku muntu wifuza kurara muri iyi hoteli mu cyumba giciriritse nko kuwa 24 Kamena ku munsi wa Rwanda Day, agasohokamo kuwa 25 Kamena, uyu munsi yasabwaga guhita yishyura $334 ku ijoro rimwe, ni ukuvuga agera ku bihumbi 275 000 Frw.

Chinatown yo muri Amerika isa n'i Pekin mu Bushinwa
Embarcadero hari byinshi bikurura ba mukerarugendo
Embarcadero hari ibikorwa by'amato n'ibindi
Golden Gate Bridge
Hotel Marriot Marquis izaberamo Rwanda Cultural Day
Kimwe mu byumba by'inama bya San Francisco Marriott Marquis
Pier 39
San Francisco Marriott Marquis iri rwagati muri Union Square
Utumodoka tugendera ku migozi (cable cars) muri Union Square

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza