Imbamutima za bamwe mu batoranyijwe ngo bite ingagi amazina

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zaturutse impande zose z’Isi, bazindukiye mu birori byihariye byo kwita amazina abana 23 b’ingagi .

Mu gihe haburaga iminota mike ngo uyu muhango uri kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze utangire, IGIHE yaganiriye na bamwe mu bagize amahirwe yo kuba mu bagomba kwita Izina.

Bose bahurije ku kuba ari iby’agaciro gakomeye kuba bari mu batoranyijwe ngo bagire uruhare muri uyu muhango udashobora gusanga ahandi ku Isi.

Umuyobozi wa Kerzner International Limited, itanga serivisi zijyanye n’iby’amahoteli, Michael Wale, yagize ati “ Ni iby’agaciro gakomeye, ni ishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka. Ni amahirwe akomeye yo kwita bwa mbere ingagi ndi buze guha izina rya Paradizo.”

Igikomangoma cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami umaze kuba ubukombe mu bikorwa byo kwita ku bidukikije ku buryo yabiherewe izina ’The Green Sheikh’, nawe ni umwe mu batornayijwe ngo bite ingagi izina.

Yagize ati “Ni iigikorwa gikomeye kuri njye, ndahamya ko twatoranyijwe kubera impamvu twe tutabasha kwiyumvisha. Hamwe na bagenzi banjye turi hano, dufite intego imwe yo kurinda ubu butaka, abantu babwo n’inyamaswa; no guharanira ko Isi iba nziza kurushaho.”

Lauren wakinnye muri Arsenal we yagize ati “ Uyu munsi namenye byinshi ku muco w’Abanyarwanda, kuba naje hano nkabasha kumenya byinshi ndumva ari amahirwe akomeye. Kuba nashyizwe mu bari bwite ingagi ndumva binteye ishema.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman we yagize ati “ Kuva nagera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka nasuye Pariki y’Ibirunga kenshi. Nabashije kurebera ingagi kure, ariko kuba ngiye kwita imwe muri zo izina ni ibintu bidasanzwe.”

Alexa Gray uhagarariye Umuryango wa Gordon and Patricia Gray Animal Welfare Foundation we yagereranyije Kwita Izina n’umunsi udasanzwe mu buzima bwe, bijyanye n’umuco yeretswe muri ibi birori.

Yakomeje agira ati "Imyambaro nambaye nayo yatumye ndushaho kumva ndi umuntu udasanzwe.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, Michael O’Brien-Onyeka na we yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe yagize.

Yagize ati “ Ni amahirwe adasanzwe nahawe yo kuba ndi hano uyu munsi nk’umwe mu bari buze kwita izina. Biratangaje cyane! ninde watekerezaga ko naba mu bari bwite izina muri uyu muhango wihariye utaba ahandi ku Isi?”

Igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina kibaye ku nshuro ya 14, gisanze umubare w’ingagi zo mu birunga ukomeje kwiyongera kuko ibarura riheruka ryerekanye ko hari izigera kuri 604.

Bamwe mu batoranyijwe ngo bite amazina abana n'ingagi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza