Ibinezaneza byasabye imitima y’abarebye ‘Rwanda: The Royal Tour’ irimo Perezida Kagame udasanzwe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Mata 2018 saa 11:50
Yasuwe :
2 0

Ntibisanzwe kubona abantu bataha n’ingoga bagana mu ngo zabo birinda gucikwa na filime mbarankuru. Umuriri wari mu gihugu ku wa Gatanu, aho abato n’abakuru, abagore n’abagabo, bose nk’abitsamuye berekezaga inzira y’aho bari bubashe kurebera Televiziyo y’Igihugu.

Mu gihe hamenyerewe cyane abavumbyi b’inzoga mu bukwe, ntibisanzwe kubona abashaka ahari televiziyo bahihibikanira kureba ikiganiro mbarankuru runaka. Ubusanzwe hanze aha televiziyo ivumbwa hari imikino ikomeye y’umupira w’amaguru cyangwa Miss Rwanda, ariko kuri iyi nshuro byari agahebuzo kubona amatsiko yari ku maso ya benshi.

Abo saa moya zagereyeho bakiri mu nzira bagiye kuvumba televiziyo atari urundi rukundo bayikunda, abatazitunze nabo bagana mu baturanyi kubera film yari imaze amezi arenga arindwi agatima ka benshi karehareha kubera kuyitegereza.

Ni imwe muri film z’imboneka rimwe ndetse mu buryo bugaragarira buri wese, ntawe utakwemeza ko ariyo film ya yategerezanwe amatsiko angana atyo mu mateka y’u Rwanda.

Ni film ikubiyemo byinshi Abanyarwanda badasanzwe bamenyereye kubona. Uyigaragaramo by’ibanze ni Perezida Kagame, aho atemberana n’umunyamakuru Peter Greenberg mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Usibye bake babana na Perezida Kagame umunsi ku wundi wenda bazi imibereho ye, benshi hanze aha baratunguwe, ibinezaneza birabarenga babonye indi sura batari bazi ku Mukuru w’Igihugu.

Mu buzima busanzwe bw’Abanyarwanda, babona Perezida Kagame mu bikorwa bya Politiki by’umunsi ku wundi, ahangana n’uruhuri rw’ibibazo by’igihugu gake akaba aribwo bamubona mu bundi buzima butari ubwo.

Kuri iyi nshuro, Abanyarwanda babashije kumubona mu yo twakwita isura nshya itari iya Paul Kagame w’umunyapolitiki gusa ahubwo iya Paul Kagame w’umunyapolitiki usabana, uganira, utera urwenya, uri gukina n’ibindi.

Muri iyi film yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, hagaragaramo byinshi bigendanye n’amateka y’u Rwanda aho rwavuye ndetse n’intumbero yarwo, igice kinini kikibanda ku bice nyaburanga.

Kubona Perezida Kagame atera urwenya mu kiganiro kimara isaha, kumubona akina Basketball na tennis nubwo bisanzwe bizwi ko ari umukunzi w’iyi mikino, kumva ko arara ijoro ategereje imikino ya NBA iyo igeze muri Playoff; ni bimwe mu byo abantu batari bamuziho byanashimishije benshi ubwo babimenyaga bitewe ahanini n’uburyo babimenyemo.

Nyuma y’imurikwa rya film ‘Rwanda: The Royal Tour’ mu mijyi itandukanye yo muri Amerika, abatuye i Kigali bayikurikiye mu muhango wateguwe na RDB, by’umwihariko baterwa akanyamuneza no kubona imibereho yihariye ya Perezida Kagame.

Iyi film igaragaza urugendo rw’icyumweru cyose umunyamakuru Peter Greenberg yamaze mu Rwanda atemberezwa na Perezida Kagame mu bice nyaburanga bikomeye by’igihugu aho basuye ahantu hatandukanye harimo Pariki y’Ibirunga, icumbikiye ingagi ziboneka hake ku Isi; iya Nyungwe ibonekamo ikiraro kiri ahirengeye n’ibiti by’inganzamarumbo ndetse n’iy’Akagera iri mu zimaze igihe kinini muri Afurika ari ubuturo bw’urunyurane rw’inyamaswa.

Umuhango wo kwerekana ku mugaragaro iyi filime mu Rwanda wabereye muri Kigali Cultural Village kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Mata 2018. Amatsiko yari yose ku bitabiriye bagaragaragamo n’urubyiruko, ntibahwemye kugaragaza ko bishimiye uko yakozwe na bimwe mu biyigaragaramo byihariye ubwo bari bayikurikiye.

Iyi film yari yabanje kwerekanirwa mu Mujyi wa Chicago n’uwa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse inerekwa abakurikira televiziyo ya PBS/WTTW n’iy’u Rwanda, byahise bikurikirwa n’uyu muhango wahuje abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’iyi film mu Mujyi wa Kigali, babwiye IGIHE ko ari igikorwa bishimiye by’umwihariko kubona imibereho yihariye y’Umukuru w’Igihugu, uko asabana ndetse ngo bimwe mu bice nyaburanga babonye byabateye amatsiko yo kuba na bo babisura bakarushaho kumenya neza igihugu.

Vanessa Mutesi yagize ati “Icyanejeje cyane ni ukubona ko ari Perezida wacu werekanye ibiranga u Rwanda n’uko avuga igihugu cyacu biduhesha ishema, byampaye ibyiyumviro byiza byinshi; kwishimira ko ndi Umunyarwanda, ko mfite Perezida witabira ibikorwa nk’ibi akerekana ubwiza bw’u Rwanda, bw’Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.”

“Icyantunguye ni ukuntu yazamutse imisozi vuba vuba, uko akina ‘Tennis’, ni ibintu bikwereka ko atari Perezida gusa, ko ari umuntu ukurikira, imikino n’ibindi.”

Uwitwa Karuranga James yagize ati “Iyi film yanshimishije, by’umwihariko uko Perezida wacu, Paul Kagame yitwaye. Hari n’inyamaswa nabonyemo dufite ntari nsanzwe nzi n’ibindi bice by’igihugu, byatumye nanjye nk’Umunyarwanda ngira amatsiko numva ngomba kujya kuhasura nkareba ibyiza bitatse igihugu cyacu.”

Mugisha Ebenezer yagize ati “‘Rwanda: Royal Tour’ ni film nziza, ntifitiye gusa akamaro twebwe abanyagihugu, ahubwo n’abanyamahanga bashobora kubona bigatuma bifuza gusura u Rwanda. Ni kenshi igihugu cyacu cyagiye kigaragazwa mu isura y’amateka mabi ariko uko film nk’izi zizagenda zikorwa ni ko n’ababa mu mahanga ya kure zizagenda zibereka u Rwanda bakwiye kumenya ruriho ubu.”

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Hategeka Emmanuel, yavuze ko iyi film izatanga umusanzu ukomeye mu kongera ba mukerarugendo basura u Rwanda

Ati “ Icyo filime nk’iyi igaragaza ni igihugu, ni abaturage b’igihugu, ni ibyiza by’igihugu ariko noneho ni n’ubuyobozi bw’igihugu. Icyo igamije cyane ni ukugira ngo ibyiza dufite nk’igihugu Abanyarwanda barusheho kubimenya, ariko n’Isi yose ibimenye, bizatugirire akamaro haba mu gukomeza kudufasha kwakira abatugana benshi, ababa bayikurikiye bakareba ahantu nyaburanga birushaho gutuma nabo bagira ubushake bwo gusura igihugu bakanagitindamo ariko cyane cyane ibyo byose icyo bitumarira ni uko umusaruro uvamo udufasha gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Abitabiriye kureba iyi film bakurikiye ikiganiro Perezida Kagame aba agirana n'Umunyamakuru Peter Greenberg
Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, nawe ni umwe mu bayirebeye muri Kigali Cultural Village
Benshi banyuzwe n'uburyo Perezida Kagame asabana muri iyi film
Umukuru w'Igihugu muri iyi film hari aho agaragara atwaye Jet Ski mu Kivu
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Hategeka Emmanuel, yavuze ko iyi film izatanga umusanzu ukomeye mu kongera ba mukerarugendo basura u Rwanda
Abantu benshi bari bakoraniye muri Kigali Cultural Village bareba iyi film

Usibye aba baganiriye na IGIHE, no ku mbuga nkorambaga abantu ntibahwemye kwerekana akanyamuneza batewe n’iyi film, abo yacitse kuri Televiziyo y’Igihugu batangira gusaba ko yakongera ikerekanwa naho abandi basangizanya igice cyabanyuze kurusha ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza