Ellen DeGeneres ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru kimwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Umunyamerikakazi uzwi cyane mu biganiro kuri za televiziyo, Ellen DeGeneres, yeruye ko mu cyumweru kimwe azaza mu Rwanda, kureba imishinga yo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga ingagi mu Birunga.

Uyu mugore yabivugiye mu kiganiro yagiranaga na Portia de Rossi ufatwa nk’umugore we nubwo bombi ari bo [kuko babana bahuje ibitsina], ashimangira ko mu minsi ya vuba atangira umushinga we wo kubaka ‘Ellen DeGeneres Campus’ mu Rwanda, izafasha mu bikorwa by’umuryango witiriwe Dian Fossey wita ku ngagi, Dian Fossey Gorilla Fund.

Yagize ati “Tugomba gukusanya miliyoni 10 z’amadolari mu kubaka iki kigo ubundi mu cyumweru kimwe tukazajya muri Afurika,”

Uwo mushinga ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Muri icyo kiganiro, icyo kigega Ellen DeGeneres Wildlife Fund cyanahawe impano ya sheki ya 50000 by’amadolari yatanzwe n’itsinda ritunganya ibi biganiro bya Ellen binyura kuri televiziyo ryitwa Arrested Development.

DeGeneres yakomeje agira ati “Dian Fossey yari asobanuye byinshi ubwo nabyirukaga bituma nifuza gukurira muri Afurika ngo ngire uruhare mu gufasha Ingagi nk’uko Dian yabikoze.”

Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu Birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.

Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.

Ubu afite ibikorwa byinshi byagiye bimwitirirwa birimo ikigo cy’ubushakahatsi na hoteli zigezweho, kubera umuhate yagaragaje mu kwita ku ngagi.
Dian Fossey Gorilla Fund ivuga ko izo nyubako zizabafasha kwagura ubumenyi, ubushakashatsi no kubungabunga inyamaswa, kwagura gahunda z’amasomo no kurushaho gufatanya n’abanyarwanda n’abatuye ahandi ku Isi mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu buryo izaba yubatse, bigaragara ko hazaba hari igice cya laboratwari, amashuri, ibyumba by’inama, ahazajya habera imurikabikorwa n’amacumbi y’abashakashatsi n’abanyeshuri.

DeGeneres aheruka gufungura uburyo bwo gucuruza ibintu bitandukanye, amafaranga abonye akazajya ajya muri uyu mushinga we.

Ellen DeGeneres (iburyo) na Portia de Rossi mu kiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza