Ellen DeGeneres agiye kubaka mu Rwanda inyubako zishyigikira ibikorwa bya Dian Fossey

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Gashyantare 2018 saa 07:30
Yasuwe :
3 3

Ellen DeGeneres,umugore w’imyaka 60 y’amavuko wamamaye ku Isi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ikiganiro cyamwitiriwe kuri Televiziyo cyitwa, The Ellen DeGeneres Show, agiye gutangiza mu Rwanda ibikorwa by’ikigo cye kirengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Tariki ya 20 Mutarama 2018, ubwo uyu mugore yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko, mu kiganiro asanzwe akora gitumirwamo abantu b’ibyamamare bitandukanye, yaherewemo impano na Portia de Rossi.

Portia de Rossi ubwo yahaga impano Ellen bashyingiranywe (nubwo bombi ari abagore), yamubwiye ko ikomeye kandi igaragaza ibyo amaze imyaka myinshi aharanira.

Mu mashusho yahise yerekanwa, Rossi yumvikana avuga ko iyo hagize umuntu ubaza Ellen uwo mu buzima bwe yifuza kuba yagirana na we ikiganiro, ngo igisubizo cye kiba Dian Fossey.

Akomeza avuga ko Ellen yakunze cyane ubutwari bwa Dian Fossey bushingiye ku rukundo yakunze ibinyamaswa n’uburyo yazitangiye. Dian Fossey bitaga Nyiramacibiri yavukiye i San Francisco muri California mu mwaka wa 1932. Yaje gukura ari umuhanga akunda inyamaswa, kugeza ubwo ava mu ishuri ry’ibijyanye n’ubucuruzi yari yahitiwemo na se, agakomereza mu bijyanye n’inyamaswa; maze abona impamyabushobozi mu buvuzi bw’amatungo mu Ishuri rikuru ryo rya California.

Mu 1963 Dian Fossey yatangiye urugendo muri Afurika, aho yafashe amafaranga yabitse, agasaba n’inguzanyo mu mabanki, akazenguruka muri pariki nyinshi zo muri Afurika.

Agendeye ku bushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika, ku nyamaswa mu 1959 ku ngagi zo mu misozi miremire, yiyemeje na we gukora ubundi. Ni umwe mu bantu bakoze ibikorwa bikomeye mu Rwanda mu kubungabunga ingagi hakaba hari n’ikigo gikora ibikorwa nk’ibi cyamwitiriwe.

Bitewe n’uburyo yakundaga Dian Fossey, Portia de Rossi yahisemo guha Ellen DeGeneres impano irimo kubaka mu Rwanda inyubako zigamije gufasha abakorera muri Dian Fossey Gorrilas Fund mu bikorwa by’ubushakashatsi. Izi nyubako zizitwa ‘Ellen DeGeneres Campus of The Diana Fossey Gorrila Fund’.

Iyi mpano yahawe Ellen DeGeneres yakirijwe yombi n’Ubuyobozi bw’u Rwanda aho Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere gihaye ikaze iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Tuzashyigikira Ikigega cyo kubungabunga ibinyabuzima cya Ellen DeGeneres kugira ngo kigere ku ntego zacyo mu Rwanda. Ikaze!”

Muri Kanama umwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko igereranya ryakozwe ryerekanye ko mu mezi atatu akorwamo ubukerarugendo ku rwego rwo hejuru, ariyo Gicurasi, Kamena na Nyakanga; amafaranga u Rwanda rwinjiza mu gusura ingagi yazamutseho 39%, ugereranyije n’amezi nk’ayo mu 2016.

Icyo gihe byatangajwe ko Parike y’Ibirunga irimo serivise yo gusura ingagi yinjirije u Rwanda 4 997 512 325 Frw, mu gihe mu 2016 yari yinjije 3 605 365 161 Frw.

Tariki ya 27 Ukuboza mu 1985 ni bwo Dian Fossey wari umushakashatsi mu ngagi zo mu birunga, yasanzwe yishwe n’abantu batazwi. Yari yakubiswe mu mutwe kandi afite ibikomere by’umuhoro.

Yashyinguwe muri Kalisoke inyuma y’inzu yabagamo aho yabungabungaga ubuzima bw’ingagi abana nazo muri Pariki y’Ibirunga. Imva ye hagati y’ikirunga cya Kalisimbi na Bisoke.

Amateka avunaguye ya Ellen Lee DeGeneres

Ellen Lee DeGeneres ni umunyarwenya, umukinnyi n’umuyobozi wa film, umwanditsi, umukozi wa televiziyo wavukiye i Metairie muri leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye kuba umunyarwenya wabigize umwuga mu ntangiriro za 1980, aho yazengurutse igihugu cyose akora ibitaramo byo gusetsa, byaje gutuma mu 1982 ahabwa igihembo nk’umuntu wa mbere uzi gutera urwenya.

Kuva mu 1994-1998 yagaragaye mu kiganiro ‘The Ellen’, mu 2003 aza gutangira ikiganiro ‘The Ellen DeGeneres Show’, kigikunzwe n’uyu munsi, kikaba kigaragaramo ibyamamare ndetse n’abantu bakomeye ku Isi.

DeGeneres umaze kwandika ibitabo bine, no kwegukana ibihembo byinshi birimo n’ibya Emmy Awards 30, mu 2016 yashimiwe na Barack Obama wari Perezida wa Amerika, ahabwa umudali uzwi nka ‘Presidential Medal of Freedom’, uza ku rwego rwo hejuru mu mashimwe ahabwa abasivili.

Mu 1997 nibwo yatangaje ko aryamana n’abo bahuje ibitsina (Lesbian), ndetse mu 2008 ashakana n’umukinnyi wa film, Portia de Rossi bari bamaze igihe kinini bakundana. Afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 380 z’amadolari.

Igishushanyo mbonera cy'izi nyubako zizubakwa na Ellen
Ellen DeGeneres yatunguwe no guhabwa iyi mpano ishimangira urukundo yakundaga Dian Fossey
Dian Fossey yiciwe mu Rwanda tariki ya 27 Ukuboza mu 1985
Ellen DeGeneres yamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ikiganiro akora kuri Televiziyo
Portia de Rossi washyingiranywe na Ellen babana mu buryo bwemewe n'amategeko nubwo bombi ari abagore

Reba amashusho agaragaza uko byari bimeze Ellen ahabwa iyi mpano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza