00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane i Seoul mu Murwa Mukuru wa Korea y’Epfo, umwe mu mijyi ituwe cyane ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Cyril Ndegeya
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Buri muntu wese aho ava akagera aba yifuza kuva aho amenyereye akagera n’aho adasanzwe azi akareba uko hameze, akamenya imico n’itandukaniro riri hagati yaho n’aho asanzwe amenyereye. Si no ku bw’impanuka ahubwo umunyarwanda yaciye umugani ati “ Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”!

Muri iyi nkuru tugiye gutemberana Umujyi wa Seoul, Umurwa Mukuru wa Korea y’Epfo, igihugu kibarizwa ku Mugabane wa Aziya mu Burasirazuba bw’isi.

Inzira zituruka mu Rwanda zigana muri Korea y’Epfo ni nyinshi bitewe na Sosiyete y’indege buri wese yahitamo. Njye ubwo nakoraga uru rugendo rurerure, byari ngombwa ko nyura i Dubai hanyuma nkabona kuhafatira indege ijya muri kiriya gihugu.

Ubusanzwe, buri wese ufashe urugendo rurerure nk’uru ntaba yifuza na gato gutinda mu nzira ngo amare amasaha menshi atarahindura indege kuko biri mu bimunaniza kurushaho ariko njye si ko byangendekeye kandi nta yandi mahitamo nari mfite. Nagombye gutegereza amasaha arenga 12 mu Mujyi wa Dubai kugira ngo mfate indi ndege ijya muri Korea y’Epfo.

Nkimara kubona ko urugendo rwanjye ruzamera rutyo nahisemo kwishyura indi visa impesha uburenganzira bwo gusohoka mu kibuga cya Dubai wenda ngatembera ariko ntiriwe mu kibuga cy’indege kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro.

Ako kari agaciyemo reka nkomeze ibya Korea: Urugendo rw’indege hagati ya Dubai na Seoul rutwara nibura amasaha ari hagati y’icyenda n’icumi yiyongera ku yandi atandatu yo kuva i Kigali ujya i Dubai.

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga umuntu wese ujya muri Korea y’Epfo ashyikiraho cyitwa “Incheon International Airport”, giherereye mu gace kitwa Incheon mu Burengerazuba bw’iki gihugu neza ku nyanja y’umuhondo (Yellow Sea) iri hagati y’iki gihugu n’u Bushinwa.

Iki kibuga ubirebye neza ni nk’akarwa gato kari mu mazi konyine, aka gace ka Incheon gahana imbibi n’Umujyi wa Seoul ari wo Murwa Mukuru w’igihugu

Kuva ku kibuga cy’indege kugera kuri Hotel Intercontinental nari ncumbitsemo, nayo iri mu gace ka Seoul kitwa Gangnam aho nari ngiye kwitabira inama ijyanye n’iby’ingendo zo mu kirere, harimo nibura urugendo rw’isaha n’igice muri bisi.

Ibi ubwabyo ku muntu mushya muri iki gihugu bihita bigira isura y’ubukerarugendo bitewe n’uko iyi mijyi yose ari imirambi kandi yuzuye inyubako nyinshi ndende zaba izo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi.

Ni ahantu uhura n’inzuzi nyinshi zifite amazi aza neza ku buryo biba binogeye ijisho cyane cyane ku bantu bagenda muri bisi kuko bo baba bari hejuru gato ugereranyije n’uwagenda mu modoka nto iciye bugufi.

Nk’umufotozi w’ibijyanye n’ubukerarugendo, mu minsi itageze ku cyumweru nahamaze nagombye gufata nibura igicamunsi kimwe ndinyabya ntembera uyu mujyi ari na ko mfata n’amafoto ashoboka (mubona muri iyi nkuru) mbifashijwemo n’inshuti yanjye twiganye mu mashuri ituyeyo. Birumvikana ko ntari kubasha kuzenguruka imfuruka zose za Seoul nubwo atari umujyi munini ariko sinari mfite umwanya uhagije.

Aha ni mu Mujyi rwagati i Seoul. Nabonye umwanya wo gufata agafoto k'urwibutso ku biganza bya Gangnam

Umujyi wa Seoul muri rusange

Seoul, umurwa mukuru wa Korea y’Epfo, ni umujyi ufite byinshi wihariye birimo kugira internet yihuta cyane, imiturirwa miremire igezweho, inzira zo hasi za gari ya moshi ziteye imbere, uduce twinshi tw’amateka y’iki gihugu ndetse n’ibyiza nyaburanga bikurura amatsiko ya ba mukerarugendo.

Ni umujyi muto cyane urutwa na Kigali kuko ufite kilometero kare 605.2 ariko utuwe na miliyoni zirenga 10 z’abaturage inshuro icumi z’abatuye umujyi wa Kigali kuko habarirwa abaturage bangana na miliyoni 1.1.

Seoul iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Korea y’Epfo. Rwagati muri uyu mujyi hacamo umugezi muremure cyane witwa ‘Han’ uwugabanyamo ibice bibiri ndetse bifite n’itandukaniro nubwo atari rinini.

Igice cya Ruguru y’umugezi kirimo Akarere ka Gangbuk kiganjemo ibyiza nyaburanga byinshi bisurwa na ba mukerarugendo mu gihe icyo hepfo y’umugezi harimo agace ka Gangnam, [ya yindi muzi mu ndirimbo ya Gangnam Style] kabamo ubuzima buhenze ndetse za Club ni ho zibarizwa, utubari, ibirori, imideli igezweho, n’ibindi nka byo.

Abatuye uyu mujyi bakoresha cyane ururimi kavukire ku buryo n’umuntu uhagiye vuba agirwa inama yo kumenya amagambo make y’ikinya-Korea nka ‘annyeonghaseyo’ [Mwiriwe], ‘Kamsahamnida’ [Murakoze], Ne [Yego] cyangwa ‘Aniyo’ bivuze Oya. Izindi ndimi bakoresha ni Icyongereza, Igishinwa, Ikiyapani ndetse n’Ikirusiya.

Seoul imaze imyaka irenga 2000 ishinzwe

Seoul ni umujyi washinzwe muri 18 Mbere y’ivuka rya Yezu, ugirwa Umurwa Mukuru wa Korea y’Epfo n’ubwami bwa Joseon bwayoboye iki gihugu ibinyejana bitanu kuva mu cya 14 ndetse ni bwo bwami bwa nyuma bwabayeho muri iki gihugu.

Ni umujyi ukikijwe n’imisozi umunani ariko wo ubwawo ni imirambi kuko uherereye mu bibaya by’umugezi wa Han, ukaba uri muri kilometero 50 uvuye ku mupaka w’iki gihugu na Korea ya Ruguru.

Seoul igabanyijemo Uturere 25 twitwa ‘gu’ mu rurimi rwabo, aho buri ‘gu’ iba igabanyijemo ibyo wakwita nk’imirenge yo mu Rwanda bita ‘Dong’.

Ikirere cyo muri uyu mujyi, byagora umunyarwanda gupfa kukimenyera kuko iyo ari mu itumba haba hakonje cyane bikabije ndetse iyo ari mu mpeshyi nabwo haba hashyushe cyane bikabije, gusa haba ibihe bine by’umwaka, Impeshyi, Itumba, urugaryi ndetse n’umuhindo ndetse igihe cyiza cyo kuhasura ni hagati ya Werurwe na Gicurasi.

Ifite uduce dutanu twashyizwe mu mirage y’Isi na UNESCO

Kubera amateka maremare y’iki gihugu, gifite ibice byinshi byashyizwe ku rutonde rw’imirage y’Isi rukorwa n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), hagamijwe kurinda no kumenyekanisha ibikorwa bibumbatiye amateka, umuco n’umurage hirya no hino ku Isi.

Korea y’Epfo ifite uduce 15 twashyizwe kuri uru rutonde ariko dutanu muri two duherereye mu murwa mukuru, Seoul.

Ahambere ni ku ngoro y’ibwami ya Changdeok yubatswe mu kinyajana cya 14 yabagamo ibikomangoma, ahandi ni ahitwa Hwaseong hubatswe mu kinyejana cya 18 n’umwami Jeongjo, ahimurira umugogo wa Se, ubundi ahakikiza inkuta ndende kandi zikomeye mu buryo bwo kuharinda.

Aha Gatatu ni ku gicaniro cya Jongmyo cyubatswe mu kinyejana cya 14, cyakorerwagaho imihango yo gushyingura abami n’abamikazi b’ubwami bwa Joseon; ahandi ni Namhansanseong hubatswe kinyejana cya 17 kugira ngo mu gihe cy’intambara umwami n’umuryango we bajye bahahungira, cyane ko ari ku musozi kandi hakikijwe n’inkuta ndende ziri kuri kilometero 16.

Aha Gatanu ni ku bituro by’abami 40 by’ubwami bwa Joseon buherereye ahantu 18 hatandukanye.

Bimwe mu bice birinzwe kandi bisurwa cyane ni Ingoro nkuru y’ibwami, ikaba ariyo nini muri eshanu ziri muri iki gihugu yitwa Gyeongbokgung iherereye mu majyaruguru ya Seoul yabagamo umuryango w’ibwami, ifite inzu 330, ibyumba birenga 5.500 kuri hegitari 43.

Abahasura berekwa imyiyereko itandukanye yo mu gihe cya cyami, mu rwego rwo kwerekana amateka no kuyasigasira ndetse kuhasura birahendutse cyane kuko ni amadorali 2.69 ku bantu bakuru na 1.35$ ku bana bafite imyaka 7-18.

Uretse ibi muri uyu mujyi haba ibikorwa byinshi by’amateka birimo agace kubatswemo inzu gakondo gusa kitwa ‘Bukchon Hanok Village’ ndetse n’isoko gakondo rya ‘Gwangjang’ rikunda gucururizwamo amafi akiva mu mazi.

Seoul ni iwabo w’amasosiyete akomeye nka Samsung, LG na Hyundai

Uyu mujyi ufite amateka akomeye kuva mbere ya Yezu, mu gihe cy’abami, mu cy’ubukoloni bw’Abayapani bawumaranye imyaka 35, bagasenya inkuta zawurindaga, intambara ya Korea yasize igabanyije Korea y’Epfo na Ruguru, na yo yangije byinshi, ubu ni umujyi mwiza cyane ndetse unacumbikiye amasosiyete akomeye hano ku Isi.

Samsung izwi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane telefone, LG izwi cyane mu ma television na telefone ndetse na Hyundai ikora imodoka na moto byose byavukiye muri Korea y’Epfo ndetse ibyicaro bikuru byazo biba muri Seoul.

Uyu mujyi urangwa n’imiturirwa miremire cyane igera kuri 82 irengeje metero 150, Uyu mujyi ndetse uza ku mwanya wa 18 ku Isi mu mujyi ifite inyubako ndende. Ukaba uzwiho kugira internet yihuta cyane ku buryo no muri za gari ya moshi zigendera mu nsi y’ubutaka ziba zirimo 4G LTE.

Aha haba kandi ikiraro kirekire ku Isi kiri hejuru y’umugezi wa Han, gifite uburebure bwa metero 1.140. Uretse kuba uburebure bwacyo ari bumwe mu bwirinzi n’iyo ukirebera kure uba ubona kibereye ijisho.

Abahindu n’Abakirisitu ni yo madini ahiganje

Nubwo abahindu n’abakirisitu ari bo bahiganje, hari abaturage batagira idini babarizwamo.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe mu 2015 bwagaragaje ko muri iki gihugu 56.1% nta hantu bagira basengera, aho hafi 20% babarizwa mu idini ry’Aba-Protestant, 15.5% bakaba mu idini ry’aba-Buddhiste, 7.9% muri gatolika, abandi bake basigaye bakaba mu yandi madini.

Aba-Buddhist nubwo ari bake ugereranyije n’abakristu ni ryo dini yabayeho mbere muri iki gihigu ndetse icyo wakwita nk’urusengero rwabo rwa mbere rwubatswe mu 635.

Ushaka kureba neza umujyi wa Seoul ushobora kujya mu nyubako ya N Seoul Tower iherereye ku musozi wa Namsan, wubakiwe ibikorwa by’itumanaho, Television na Radio ndetse no kureba umujyi aho ufite metero 236.7 ni ukuvuga Kigali City Tower inshuro ebyiri hakarengaho na metero 56. Ni yo nyubako ya Kabiri muri Seoul igera mu bushorishori.

Ushobora kandi kujya mu muturirwa usumba iyindi muri iki gihugu ndetse ukaba uwa 5 mu burebure kw’isi hose, ukaba ari uwitwa Lotte World Tower uherereye mu gace ka Sincheon Dong muri District ya Songpa mu mugi wa Seoul. Ufite inyubako 124 zigerekeranye, wose ukaba ureshya na metero 555 ndetse igice cya nyuma cyo hejuru y’iyi nyubako kikaba cyinjiriza uyu mujyi amafaranga menshi kubera ko abakerarugendo benshi basura Seoul baba batonze imirongo guhera mu gitondo kugeza mu ijoro bagiye kugihagararamo ngo barebe umujyi wa Seoul aho uba uhagaze ku birahure witegeye neza wa mugezi munini wa Han uwunyuramo ndetse n’ibiraro byinshi biwambuka hamwe n’izindi nyubako nyinshi zigize Seoul.

Ni umujyi ufatiye runini ubukungu bwa Korea y’Epfo kuko hafi 20% by’umusaruro mbumbe niho uturuka, cyane ko ubamo tekinoloji ihambaye, n’abaturage benshi bize, bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’iki gihugu gifite umusaruro mbumbe ungana na miliyari 1.806,71$.

Kuwubamo birahenda cyane ku buryo umuryango w’abantu bane ukoresha amadolari 3.869 ku kwezi mu gihe umuntu umwe ashobora gukoresha 1,071$ na we atishyura ubukode. Ubuzima bwaho bugoye kuruta ubw’i Kigali inshuro 50%.

Amafaranga akoreshwa muri Korea zombi iya ruguru n’iy’epfo yitwa ‘won’, ariko irya Korea y’Epfo mu mpine rikitwa KRW na ho irya Korea ya Ruguru mu mpine rikitwa KPW kandi ntaho ahuriye mu gaciro imbere y’amadolari ya Amerika, urugero i-won rimwe rya Korera y’Epfo (1KRW) rivunja amadolari 0.867 ndetse ubu riri munsi gato y’amanyarwanda kuko ubu ama KRW 1000 angana n’amanyarwanda 874.

Aha ni mu gihe i Won rya Korea ya Ruguru ryihagazeho cyane kuko ryo rijya kungana n’idorali rya Amerika aho rivunja amadorali 1.11

Seoul ni umwe mu mijyi ikomeye ku Isi ndetse yanakiriye imikino mpuzamahanga itandukanye irimo iya Aziya mu 1986, imikino Olympic ya 1988, Igikombe cy’Isi cya 2002 ndetse n’imikino Olympic yo mu itumba ya 2018.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga umuntu wese ujya muri Korea y’Epfo ashyikiraho cyitwa “Incheon International Airport”
Aha ni mu gace ka Yeongdeungpo gaherereye mu Karere ka Yeongdeungpo-gu
Akarwa gato kitwa Jangbongdo kari mu Karere ka Incheon ndetse kanegeranye n'ikibuga cy'indege cyaho
Amacumbi cyangwa Apartments ari ahitwa Yeomchang-dong abashisha abatuye uyu mujyi kubaho mu buzima bugezweho
Abahisi n'abagenzi babasha kubona imodoka zicururizwa muri aya magorofa
Aha ni iruhande rw'umuturirwa wa Lotte World Tower
Muri uyu mujyi habonekamo ibigo byinshi biteye imbere mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga
Inzu z'ubucuruzi ziri kuri Lotte World Tower ziba ziganjemo ibikoresho byose umuntu yakenera cyane iby'ikoranabuhanga
COEX (Convention & Exhibition Center) ni inyubako iherereye mu Karere ka Gangnam wagereranya na Kigali Convention Centre
COEX (Convention & Exhibition Center) ni inyubako iherereye mu Karere ka Gangnam wagereranya na Kigali Convention Centre
Ibiganza bya Gangnam Style birangaza abantu babibonye bwa mbere
Aha ni ku cyicaro cya Hyundai Development Company (HDC) izwi cyane mu bijyanye n'ubwubatsi muri Korea nayo iri ahitwa Samseong-Dong mu karere ka Gangnam-Gu
Iyi ni imwe mu nyubako icururizwamo imodoka za Mercedes muri uyu mujyi
Ikibuga cya Golf kiri hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Incheon
Ikibumbano cyanditseho Gangnam Style izina ryanitiriwe indirimbo yakunzwe cyane kiri muri aka gace ka Seoul ahitwa Gangnam-Gu
Ikigo cya Aurora kirazwi ku rwego mpuzamahanga mu gukora ibikinisho by'abana bato n'abakuru (toys) nacyo giherereye ahitwa Teheran-ro mu Karere ka Kangnam-gu
Imwe mu migezi inyura mu Mujyi wa Seoul
Iyi ni imwe mu nzu ziberamo inama n'ibikorwa by'imurikagurisha izwi nka COEX. Iri mu gace kagendwa cyane
Indege itwara ibicuruzwa ya Atlas Air imanuka ku kibuga mpuzamahanga cya Incheon
Inyinshi mu nyubako ndende zo muri Seoul ziba zifite ibibuga bya Kajugujugu hejuru yazo bizwi nka Helipads
Inyubako ndende mu gihugu yitwa Lotte World Tower
Kamwe mu duce tw'ubucuruzi muri Seoul
Kumho Richensia ni inyubako ndende zo guturamo (Apartments) ziri ahitwa Yeouido-Dong
Seoul ku mugoroba iyo uyirebera muri Lotte World Tower
Seoul ni Umujyi urangwa n'isuku yo ku rwego rwo hejuru ndetse n'inzira z'abanyamaguru zisanzuye
Umuturirwa wa Lotte World Tower niwo muremure muri Koreya y'Epfo ukaba uwa gatanu ku Isi
Zimwe mu nyubako zigaragara iyo uva ku kibuga cya Incheon ugana mu Mujyi wa Seoul
Mu masaha y'ijoro, uyu mujyi uba ushashagirana
Abaturage bo muri uyu mujyi bagira urugwiro n'ikinyabupfura...
Umwanda ni ikizira i Seoul
Abaturage bose batuye mu miturirwa
Aho waba uri hose, ubona uburyo uyu mujyi uteye amabengeza...
Seoul ikikijwe n'amazi ari nabyo bituma abantu baho bakunda kurya amafi
Muri iri soko usangamo ibikoresho byose byo gufotora byaba ibishya ndetse n'ibyakoze
Ibikorwa remezo nk'imihanda minini si ikibuze muri uyu mujyi wateye imbere cyane
Inyubako zo guturamo ziri ahitwa Sincheon-dong, mu Karere ka Songpa-Gu ni uku ziteye
Iyi ni imyambaro yambarwaga n'umwami w'abami mu bihe bya kera
Mu nyubako nyinshi ndende zo mu Mujyi wa Seoul, iyo uzisuye usangamo studio zigufotora zikagukorera agafoto k’urwibutso

Ubwanditsi: Cyril Ndegeya wanditse iyi nkuru, ni umufotozi w’umwuga wibanda cyane ku bijyanye n’indege n’ubukerarugendo. Amaze imyaka 10 akora aka kazi aho amaze gufata amafoto menshi mu mpande zitandukanye z’Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .