Uyu mujyi uri ku buso bwa kilometero kare 75.72 [nibura ni hegitari 7 572 z’ubutaka], utuwe n’abaturage miliyoni ebyiri. Batuye mu buryo bucucitse ugereranyije n’Umujyi wa Kigali utuwe n’abasaga miliyoni 1,5 kuri kilometero kare 738.
Goma ifite ubukungu bwubakiye ku bucuruzi buciriritse, aho usanga ahenshi amaduka mato [boutique] atangira serivisi ku nkengero z’imihanda; uburobyi; ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Ugishingura ikirenge ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC uhita uhingukira mu Birere ahari amasanganiro arimo n’amagambo yanditse mu Kinyarwanda, atanga ubutumwa bugamije gushishikariza urubyiruko gukunda umurimo.
Ni amasanganiro y’umuhanda yubatswe bitewe n’uko hari abapolisi bagongwaga bagerageza kuyobora ibinyabiziga mu byerekezo bitandukanye, bubakiwe inzu bahagararamo ku buryo baba bagenzura ahantu hose batuje.
Nibwo umenya ko uvuye mu Rwanda kuko uhita utangira kubona ibintu bitandukanye n’ibyari muri metero 100 inyuma yawe. Uhera ku kavuyo, umwanda, imodoka zitagira ibirango, ukagira ku bantu bagenda mu nzira birira ibisheke na za avocat n’ibindi.
Urugendo rugana i Goma ku muntu uherereye i Gisenyi ni ugukozaho kuko impande zombi zihana imbibi binyuze ku mipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière.
Ubucuruzi bwaho buragenda cyane bitewe n’ubwinshi bw’abahanyura kuko nibura Umupaka muto wa Petite Barrière ucaho abantu ibihumbi 55 mu gihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000 buri munsi.
Ugikandagiza ikirenge i Goma ushobora gutungurwa kuko usibye ubwinshi bw’abagenda n’abakorera muri uyu mujyi, usanga indimi zikoreshwa zitandukanye kuva ku Kinyarwanda, Amashi, Lingala, Igiswahili gifatwa nk’ururimi rw’igihugu n’Igifaransa gikoreshwa nk’ururimi rwemewe.
Ufite ubumenyi mu kuvuga Igiswahili, bikaba akarusho ashobora kuvangamo Igifaransa gike [Bya bindi abo muri Tanzania bita Kiswahili Kingwana] uwo ntiyagwa isari ari i Goma kuko yashobora kumvikana na benshi.
Goma iri muri kilometero ziri hagati ya 13–18 mu Majyepfo y’Ikirunga cya Nyiragongo.
Mu mateka y’uyu mujyi mu myaka isaga 17 ishize, ku wa 17 Mutarama 2002, Ikirunga cya Nyiragongo cyararutse bituma benshi bava mu byabo, abandi bahaburira ubuzima.
Ibirutsi bya Nyiragongo byasandariye mu Mujyi wa Goma rwagati, bikomeza no mu Kiyaga cya Kivu. Ni yo mpamvu iyo ugeze muri uyu mujyi, ubona amakoro hose ndetse n’inzu nyinshi nizo zifashishwa mu bwubatsi.
Icyo gihe mu masaha 24, abantu 45 bari bamaze kubura ubuzima, ndetse ingendo mu Mujyi wa Goma zabaye nk’izihagarara kuko imihanda yose yari yafunzwe ndetse imiryango itanga ubufasha ntiyashoboraga kuhagera.
Abantu 245 ni bo byaje kugaragara ko baguye mu iruka ry’icyo kirunga, inyubako zirenga 4,500 zarangiritse mu gihe abarenga ibihumbi 120 bavanywe mu byabo.
Goma iyobowe na Meya Timothée Mwisa Kyese, yakomeje kwisuganya yiyubaka nyuma y’iryo sanganya ryayigwiririye.
Nyuma yo gukumirwa mu ngendo mpuzamahanga zo mu kirere, Ikibuga Mpuzamahanga cya Goma cyongeye gukomorerwa aho kuri ubu Ethiopian Airlines ihakorera ingendo zihuza uyu mujyi n’uwa Addis Ababa.
Mu bijyanye n’ubukerarugendo, uyu mujyi ufite ibiyaga bito bigera kuri bitanu aho abantu bashobora gutemberera ndetse mu majyaruguru yawo hari Pariki y’Igihugu ya Virunga ibarizwamo ingagi zo mu misozi.
Iyo urebye ibikorwa remezo byinshi mu Mujyi wa Goma usanga imihanda myinshi yiganjemo ishaje yangiritse cyane. Kuva mu 2011 nibwo ibigo by’Abashinwa byatangiye gusana no kubaka imihanda itandukanye ndetse umujyi ukaba uri kuvugururwa hubakwa inyubako nyinshi zigerekeranye cyane mu gace ka Birere.
Bitandukanye n’Umujyi wa Rubavu n’uwa Kigali, i Goma usanga hari ahakiri amashashi menshi ku muhanda kugera no mu ngo z’abaturage, ubucuruzi bwinshi bukorerwa mu mihanda, ubwikorezi rusange bukorwa hifashishijwe moto cyangwa imodoka nto zo mu bwoko bwa Hiace, izi wazigereranya na za zindi zakoraga i Nyamirambo kuko inyinshi usanga zinatatseho ibintu bitandukanye mu rwego rwo kuzirimbisha.
Imbaho ni imari ishyushye ku batuye mu Mujyi wa Goma kuko inzu nyinshi usanga arizo zubakishije ndetse kugeza no ku magorofa.
Hari aho ugera wareba inzu uko isa inyuma ariko iyo uyinjiyemo ugasangamo amadiva n’amakaro.
Ahanini kubera umukungugu n’umucanga uhora mu bicu, hari aho usanga inzu nyinshi zaranduye inyuma, gusa imbere ziba zimeze neza.
Bitewe n’uburyo ubutaka bwihagazeho muri uyu mujyi usanga inzu nyinshi zubatse mu buryo bugerekeranye mu rwego rw kugabanya ikiguzi no gusaranganya.
Ijisho ry’umufotozi wa IGIHE ryasanze hari n’aho amaduka yubakwa ariko akanakorerwamo mu gihe indi mirimo iba ikomeje.
Ibicuruzwa byinshi bigaragara muri aka gace byiganjemo amavuta yo mu bwoko butandukanye, ibyuma bya muzika, n’ibindi byiganjemo ibya caguwa.
Internet yihagazeho i Goma…
Ibyapa byinshi byamamaza n’amaduka menshi i Goma agaragaramo ibicuruzwa bya Sosiyete ya Airtel ndetse na Vodacom. Internet yaho irahenda cyane ndetse kubona uyikoresha ni imbonekarimwe. Usanga nibura megabyte 100 zigura igihumbi cy’amanye-Congo [akabakaba 500 Frw].
Ubushabitsi buragenda…
Ubuzima bw’abaturage mu Mujyi wa Goma usanga butagoye cyane. Biroroshye kwihina ku muhanda ugasanga umusore uri gukora capati, anakaranze umureti ukamusaba ibyo ushaka.
Restaurants zaho wavuga ko zigendanwa cyane kuko usanga umuntu yarashinze ihema hafi y’umuhanda, akaba ariho acururiza inyama n’ifiriti n’ibindi biribwa.
Mu bicuruzwa kandi bifite abakiliya benshi nta wakwirengagiza inyama ariko ahenshi usanga banakunda byimazeyo ibinono bitekwa mu isombe n’ayandi mafunguro atandukanye.
Usanga umuntu ahembwa amafaranga make ariko abayeho neza, atunze umuryango mugari bitewe n’uko amafunguro ahendutse.
Mu bwikorezi bw’ibintu usanga ari imbonekarimwe kubona abakarani bikoreye ku mutwe kuko higanje ingorofani zikoreshwa mu gutwara ibicuruzwa n’ibindi bitandukanye.
Abanye-Congo biyita ‘Wananzambe’
Ubusanzwe “Nzambe” ni ijambo ry’Ilingala risobanura Imana. Ryakunze gukoreshwa mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi bo muri RDC ndetse ryageze aho rinifashishwa mu gihe hari ushaka kuvuga abaturage bo muri iki gihugu, akabita ‘Wananzambe’ cyangwa ‘Bananzambe’.
Ni izina ryishimirwa na benshi ndetse bakabigendera amafiyeri yo kwitwa no kwiyita abana b’Imana. Iyi mvugo yarafashe kugeza aho abantu benshi kugera no ku batazi bita Abanye-Congo ‘Wananzambe’.
Ku bijyanye n’imyemerere usanga benshi babarizwa muri Kiliziya Gatolika no mu Itorero rya Pantekote.
Ebola yatumye inzego zikangukira kwita ku isuku…
Ku wa 14 Nyakanga nibwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, ubwo yahageraga atwawe n’imodoka avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola. Iyo ndwara yaje no kumuhitana.
Hafashwe ingamba zirimo n’izihuriweho n’u Rwanda. Kuri ubu ahantu hose hahurira abantu benshi hashyizweho ahantu ho gukarabira intoki mu kwirinda Ebola.
Mu bwikorezi bw’abantu kuri moto, usanga ingofero z’abagenzi zitagikoreshwa cyane. Imodoka nyinshi nazo usanga zidafite plaque ziziranga ku buryo ukoze impanuka byoroshye kumuburira irengero.
Ruhago mu mitima ya benshi
RDC imaze kuba ubukombe mu gutanga abakinnyi bakomeye muri ruhago y’Isi nubwo abenshi bakinira ibihugu by’amahanga ariko hari amazina aba azwi cyane.
Uvuze Chancel Mbemba Mangulu wa FC Porto yo muri Portugal, Dieumerci Ndongala ukinira KRC Genk mu Bubiligi cyangwa Trésor Mputu Mabi ukinira TP Mazembe muri RDC ni abantu bazwi cyane.
Ibi bituma abana bato bakura bafite inzozi zo kuzaba ibyamamare muri ruhago aho nibura n’uvuye ku ishuri usanga anyura kuri stade akabanza akihera ijisho uko umupira w’amaguru ucongwa.
Umujyi wa Goma ufite ibibuga byinshi ariko Stade de l’Unité iri mu bikomeye cyane. Ikoreshwa by’umwihariko mu mikino itandukanye ndetse yakirirwaho imikino n’amakipe atandukanye arimo AS Dauphins Noirs, DC Virunga na AS Kabasha. Iyi stade yavuguruwe ndetse yongerwa gufungurwa ku wa 6 Gicurasi 2018 ahakinwe umukino wahuje AS Kabasha na DC Virunga.
Ingabo za M23 mu Ugushyingo 2012 zafashe Umujyi wa Goma ariko ziza gushyira intwaro hasi nyuma y’imishyikirano.
Imirwano y’imitwe yitwaje intwaro yakunze kuzahaza Goma yatumye abanyabirori cyane bo mu ijuru basa n’abacitse intege.








































































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO