00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asaga miliyari 5.5 Frw agiye gushorwa mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahaye Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro mu Rwanda (RTB) inkunga ya miliyoni 4.800.000 z’amayero, asaga miliyari 5.5 Frw yo guteza imbere ubukerarugendo mu bakiri bato no mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) binyuze mu mushinga wiswe “Ubukerarugendo imbere”.

U Rwanda rwahawe inkunga yo gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo ruri mu zashegeshwe bikomeye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

EU yahisemo gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo bihereye mu mashuri mu rwego rwo kugira ubukerarugendo butanga umusaruro ukwiye kandi bukorwa n’abafite ubumenyi buhagije muri byo.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Uwamariya Valentine, yagaragaje ko mbere kwiga imyuga n’ubumenyingiro byafatwaga nk’amahitamo ya kabiri kuko bitahabwaga agaciro ariko ubu ni nyambere mu guhanga imirimo no mu iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko bishimiye cyane inkunga EU yatanze igamije guteza imbere ubukerarugendo mu mashuri cyane ko ku ruhande rw’u Rwanda bufatwa nk’ishyiga ry’inyuma.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, urwego rw’ubukerarugendo mu gihugu ni rumwe mu ziri kuzamuka cyane, bivuze ko runakeneye abakozi kandi babifitiye ubumenyi. Uyu mushinga rero tugiye gufatanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzadufasha kongerera ubumenyi cyane cyane mu bakiri bato ni nayo mpamvu mubona twaje muri iri shuri rya TVET ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo.”

Yakomeje agira ati “Icyisumbuyeho buriya iyo twigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro biba byiza iyo dukoranye n’abikorera. Muri uyu mushinga rero n’urwego rw’Abikorera ruzazamo cyane mu gufasha ba bandi ngo ibyo bigiye mu ishuri babashe kubishyira mu bikorwa, ku buryo bazajya kurangiza kwiga bahita binjira ku isoko ry’umurimo. Turemeza rero ko urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruzagira imbaraga zisumbuyeho kuko ruzaba rufite abakozi bashoboye.”

Minisitiri Uwamariya kandi yagaragaje ko uruhare rwa Minisiteri y’Uburezi muri iki gikorwa ari ugukorana n’abikorera no kubashishikariza gukorana n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, gufasha mu mitegurire y’ibyo abana bigishwa, kugira uruhare mu gutegura umushinga “Ubukerarugendo imbere Project” no kuwushyiraho amasezerano no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Eng. Umukunzi Paul, yavuze ko inkunga yatanzwe igiye gukoreshwa by’umwihariko mu kuziba icyuho cyari mu mashuri mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rugire ubumenyi rwiteze imbere runateze imbere igihugu. Umushinga nk’uyu kuri twe kiba ari ikintu cy’agaciro. Ibigomba gukorwa biracyari byinshi, birimo gushaka uko abana b’Abanyarwanda babona ubimenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo babashe kubona akazi. Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guhanga imirimo 214.000 buri mwaka. Ibi kubigeraho bisaba ko abantu bigishwa bakagira ubumenyi bakabona ibyo gukora.’’

Umukunzi yavuze ko iyi nkunga igiye guteza imbere ubukerarugendo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro izafasha cyane dore ko izamara imyaka ine, bivuze ko abazatangirana na yo bazaba barasoje amashuri hamaze kumenyekana n’umusaruro wawo.

Ati “Dufite amashuri arenga 15 yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo mu gihugu kandi akomeza no kugenda yiyongera ariko uko mu bibona igihugu cyacu cyabaye icyerekezo cya ba mukeranugendo bo hirya no hino ku Isi. Mugenda munabibona ko turi kwakira inama nyinshi mpuzamahanga, bivuze ko mu byerekeranye n’amahoteri, ibyerekeye ubukerarugendo no kwakira abashyitsi bigomba gushyiramo imbaraga mu buryo bushoboka bwose.”

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko gutera inkunga umushinga ugamije guteza imbere ubukerarugendo mu rubyiruko biri mu nzira nziza yo kurufasha kubona imirimo no kurwongerera ubumenyi ndetse no gutera ingabo mu bitugu u Rwanda muri gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

Yagize ati “Uyu mushinga "Ubukerarugendo Imbere" ni ubundi buryo EU igiye gufashamo urubyiruko rw’u Rwanda, kubona ubumenyi no kwihangira imirimo. Ni uburyo bwo gufasha inzego z’abikorera kongera ubuhanga mu bijyaye no kwakira abashyitsi no guteza imbere ubukerarugendo ku buryo bukurura buri wese. Gushora imari mu bakiri bato no kubongerera ubumenyi bizongera umusaruro n’umusanzu ukomeye ku bukerarugendo bw’u Rwanda.’’

“Ubukerarugendo imbere” ni umushinga uzamara imyaka ine ukorana n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, gusa uzatangirana n’ibigo birindwi ndetse n’abakozi batandukanye bazajya bahabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi, kubona ibikoresho by’ibanze mu mashuri n’ibindi bishobora guteza imbere amasomo y’ubukerarugendo.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha abiga ibijyanye n'amahoteli bongererwa ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo
Basobanuriwe uburyo batekamo iyo bari kwigisha abanyeshuri
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, na we yegereye amashyiga arateka
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Nicola Bellomo, yavuze ko gufasha urubyiruko ari inzira nziza yo gushyigikira u Rwanda
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .