Kwamamaza

Amafoto y’abana 22 b’ingagi bagiye kwitwa amazina

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 13:36' na Rabbi Malo Umucunguzi


Harabura ibyumweru bibiri ngo mu Kinigi hatangire umunsi ukomeye wo kwita izina abana b’ingagi bavutse mu mwaka wose mu muhango uzaba tariki ya 2 Nzeli 2016.

Ibirori byo Kwita Izina bizaba bibaye ku nshuro ya 12, ubwo abana 22 b’ingagi bazahabwa amazina mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Imibare igaragaza ko muri iyi Pariki y’Ibirunga ihuriweho n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, Ingagi zakomeje kwiyongera kuko zavuye kuri 274 mu 1972 zikagera kuri 480 mu 2010. Icyo gihe iz’u Rwanda zari 302 ziba mu miryango 20.

Ubu hari gukorwa ubushakashatsi bushya buzagaragaza umubare nyir’izina w’ingagi ziri muri Pariki y’Ibirunga, haba mu Rwanda cyangwa ikindi gihugu muri bitatu biyihuriyeho.

Mu 2005 nibwo u Rwanda rwatangije iki gikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina, kibera mu Kinigi hafatwa nk’amarembo ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibumbatiye ingagi zidapfa kuboneka ahandi ku Isi.

Umwaka ushize hiswe amazina abana 24, icyo gihe Perezida Paul Kagame akaba yarasabye abaturage kurushaho gushyigikira ubukerarugendo, anasezeranya Abanyarwanda batuye ahandi hari umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro, ko 5% by’ibiyavamo bazajya babibyaza inyungu.

Politiki y’igihugu igenera 5% by’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo ibikorwa by’iterambere ry’abaturage baturiye Pariki z’igihugu, mu rwego rwo kubashimira umusanzu bagira mu kuzibungabunga no guharanira ko ibyiza by’ubukerarugendo byahera iwabo.

Ubukerarugendo bukomeje kuza ku isonga mu kwinjiriza u Rwanda amadovize kandi akiyongera uko umwaka utashye, kuko nko mu 2015 bwinjije miliyoni $318 (ni ukuvuga hafi miliyari 250 Frw), avuye kuri miliyoni $305 (miliyari 240 Frw) yinjiye mu 2014.

Yavutse ku wa 4 Kanama 2015 ibyarwa na Akamaro yo mu muryango wa Isabukuru
Yavutse ku wa 8 Kanama 2015 ibyarwa na Amararo yo mu muryango wa Hirwa
Yavutse ku wa 8 Nyakanga 2015 ibyarwa na Mukecuru yo mu muryango wa Pablo
Yavutse ku wa 11 Kanama 2015 ibyarwa na Bikeri yo mu muryango wa Igisaha
Yavutse ku wa 12 Nyakanga 2015, ibyarwa na Ruhuka yo mu muryango wa Isimbi
Yavutse ku wa 14 Gashyantare 2016 ibyarwa na Izuru yo mu muryango wa Iyambere
Yavutse ku wa 15 Nzeli 2015 ibyarwa na Naeri yo mu muryango Mafunzo
Yavutse ku wa 16 Gashyantare 2016 ibyarwa na Surubika yo mu muryango wa Kwitonda
Yavutse ku wa 16 Nyakanga 2015 ibyarwa na Taraja yo mu muryango wa Mafunzo
Yavutse ku wa 18 Mutarama 2016, ibyarwa na Isaro yo mu muryango wa Isabukuru
Yavutse ku wa 18 Ukuboza 2015 ibyarwa na Urwunguko yo mu muryango wa Kwitonda
Yavutse ku wa 18 Ukwakira 2015 ibyarwa na Izihirwa yo mu muryango wa Musirikare
Yavutse ku wa 21 Mutarama 2016 ibyarwa na Okapi yo mu muryango wa Kwitonda
Yavutse ku wa 23 Kanama 2015 ibyarwa na Dufatanye yo mu muryango wa Karisimbi
Yavutse ku wa 26 Kamena 2015 ibyarwa na Kampanga yo mu muryango wa Sabyinyo
Yavutse ku wa 30 Ukwakira 2015 ibyarwa na Nchili yo mu muryango wa Kwitonda
Yavutse ku wa 24 Werurwe ibyarwa na Pasika yo mu muryango wa Giraneza
Yavutse ku wa 3 Gicurasi ibyarwa na Impano yo mu muryango wa Igisha
Yavutse tariki ya 10 Mata 2016 ibyarwa na Kurinda yo mu muryango wa Giraneza
Yavutse ku wa 12 Gicurasi 2016 ibyarwa na Nyiramurema yo mu muryango wa Kwitonda
Yavutse ku wa 14 Werurwe 2016 ibyarwa na Gukina yo mu muryango wa Sabyinyo

Amafoto:RDB


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved