00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Nigeria b’abaherwe babengutse u Rwanda bakuruwe n’umukino wa Golf

Yanditswe na
Kuya 4 Kamena 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rufite gahunda yo kongera ibikorwa by’ubukerarugendo mu nzego zitandukanye, hari abamaze kubona ko Golf ari imwe muri siporo zishobora gukurura abashyitsi benshi mu gihe yashyirwamo imbaraga zikwiye.

Mu rwego rwa Siporo, umukino wo gusiganwa ku magare na Basketball yagaragaje ko ubukerarugendo bishingiye kuri siporo bushoboka mu Rwanda hashingiwe ku marushanwa mpuzamahanga igihugu kigenda cyakira.

Abanya-Nigeria 23 baheruka gusura u Rwanda mu minsi yabo hari iyo bamaze bakina Golf muri Falcon Golf and Country Club, mu Karere ka Rwamagana, ahari ibibuga byagiye byifashishwa mu kwakira imikino inyuranye kuva mu 2019 ubwo Kigali Golf Club yafungwaga kubera imirimo yo kuyagura.

Mu 2020 Falcon Golf and Country Club yakiriye amarushanwa ya ‘Rwanda Summer Golf’.

Mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, abagana Falcon Club banakururwa n’ifunguro ririho ifi yo mu bwoko bwa tilapia bakarushaho kuhagirira ibihe byiza nk’uko Umunya-Nigeria wahoze ari kapiteni wa Ikoyi Golf Club, Tayo Babalakin, yabibwiye Taarifa.

Ati “Twaguwe neza tugeze mu Rwanda. Iyi ni inshuro ya kane tuza mu Rwanda. Kuri iyi nshuro twahisemo gukina Golf.”

Innocent Rutamu, nyiri Falcon Golf and Country Club, akaba n’umukinnyi wayo, yavuze ko iyi siporo iri mu zifite imbaraga zo kuba yazamura ubukerarugendo mu gihe iby’ibanze nkenerwa byaba bishyizweho.

Ashingira ku kuba u Rwanda rugira ‘ikirere’ cyiza kiberanye n’uyu mukino kandi abakerarugendo ba Golf bamara iminsi igera kuri 12 mu gihugu bagiyemo bitewe n’ibyiciro baba bakeneye gukina.

Abareberera ubukerarugendo mu Rwanda ngo bakwiye guteza imbere Golf nk’uko amagare na Basketball bishyigikiwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, aherutse kubwira BBC ko isomo bakuye mu mikino ya BAL ryatumye biyemeza kurushaho kongera ibikorwa by’ubuterarugendo mu gihugu.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya na yo iri gushyira ingufu mu bukerarugendo bushingiye kuri Golf kandi irimo gutera intambwe ishimishije.

Mu 2018 Kenya yasuwe n’abakerarugendo bagera kuri miliyoni, ikaba iri gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye kuri Golf.

Abanya-Nigeria nyuma y’iminsi 10 bamaze mu Rwanda bishimiye uko igihugu giteye biyemeza kujya bagaruka inshuro nyinshi. Mu itsinda ryabo harimo Jacob Erhabor, wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa, wishimiye kugaruka mu Rwanda.

Itsinda ry'Abanya-Nigeria bakina Golf ubwo bari kuri Falcon Golf and Country Club i Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .