00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora mu bukerarugendo n’abanyamakuru mpuzamahanga batangiye gutemberezwa ibyiza bitatse u Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwakiriye abakora mu bukerarugendo n’abanyamakuru mpuzamahanga batara bakanatangaza inkuru zo muri uru rwego, bagiye kumara iminsi icumi batembera, berekwa ibyiza bitatse u Rwanda.

Ni gahunda isanzweho ya RDB yo kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ikorwa mu gihe hitegurwa umuhango wo Kwita Izina.

Aba bashyitsi batangiye ibikorwa byabo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2021, bazasura ibikorwa by’ubukerarugendo birimo Umujyi wa Kigali aho bagomba gusobanurirwa amateka yawo ndetse bakanasura ahantu nyaburanga muri Kigali.

Mu minsi bazamara mu Rwanda kandi bazasura Ingoro y’Umwami iri i Nyanza mu Rukari, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki ya Nyungwe, Pariki y’Akagera, Ikiyaga cya Kivu n’ahandi.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yavuze ko aba bashyitsi biganjemo abasanzwe bakora ibifitanye isano n’ubukerarugendo.

Yakomeje agira ati "Iyo umuntu aje akamenya u Rwanda, akavugana n’Abanyarwanda ndetse akabona akanasobanurirwa ibyiza bitatse u Rwanda, abasha no kubyamamaza no kubikururira ba mukerarugendo. Ibyo rero ntabwo ari ibyo gusa, dukorana n’abikorera bo mu Rwanda kugira ngo babahe ibyo baba bashobora gukenera bari hano mu Rwanda."

Kageruka yavuze ko kuva RDB yatekereza iyo gahunda, hari umusaruro ukomeye wagiye uturuka mu bukerarugendo ndetse n’umubare w’abasura u Rwanda muri rusange ugenda wiyongera.

Ati "Uko baza niko turushaho kongera abafatanyabikorwa ku Isi hose, ni nako abantu batandukanye bo mu bihugu bitandukanye babasha kumenya u Rwanda, bityo aya makuru baza bakahavana ajyanye n’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri rusange, bifasha kugira ngo babe babibwira ba mukerarugendo bandi kugira ngo babashe guhitamo kuza mu Rwanda nk’ahantu ho gukorera ubukerarugendo. Ibi kandi byiyongera ku bufatanye bw’abikorera bo mu Rwanda n’abo mu mahanga."

Avuga kandi ko ubu buryo bwunganira izindi gahunda zashyizweho zo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda burimo gukorana n’amakipe arimo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ati "Tugira n’ubundi buryo bwo kwifashisha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ariko noneho tukagira n’akarusho ko gukorana bya hafi n’abikorera baba abo mu Rwanda no mu mahanga."

Abitabiriye uru rugendo bazagirira mu Rwanda ruzwi nka ’Familiarisation Trip’ baturutse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Budage, Ukraine, Afurika y’Epfo, Tanzania, Kenya n’ahandi.

Bamwe mu bitabiriye ibi bikorwa baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje imbamutima batewe no kugera mu Rwanda ndetse bavuga ko biteguye kungukira byinshi mu kumenya ibyiza birutatse.

Tim Van de Wel wo mu gihugu cy’u Budage akaba afite Ikigo gikora ibijyanye n’ubukerarugendo cya Avila Reizen yavuze ko ari iby’agaciro gusura u Rwanda kandi yiteguye kuhigira byinshi.

Ati "Ndishimye cyane kuko nifuzaga kumenya byinshi kuri iki gihugu cyiza cy’u Rwanda kandi nsanzwe mba mu rwego rw’ubukerarugendo, ni byiza cyane rero kuko nzahigira byinshi."

Yakomeje agira ati " Iyi minsi 10 ndifuza kuzaba nize byinshi cyane, namenye u Rwanda. Urugendo u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rube igihugu ntangarugero muri Afurika, imiterere y’Igihugu n’ibindi byinshi byankururiye kumva nshaka kuza nkihera amaso ibyo byose."

Ibi bikorwa bya ba mukerarugendo n’abanyamakuru mpuzamahanga batara bakanatangaza inkuru zirebana n’ubukerarugendo, byatangiye kuri uyu wa 16 Nzeli, bikaba bizarangira ku wa 25 Nzeli 2021, ku munsi nyirizina wo Kwita Izina.

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24 uteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2021, uzanyura ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube no kuri Televiziyo Rwanda.

RDB yateguye ibikorwa bibanziriza umunsi nyirizina birimo ingendo zo kwakira abikorera bo hanze bafasha u Rwanda guteza imbere isura yarwo ku Isi; kwakira abanyamakuru bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’igikorwa kizahuriza hamwe abantu batandukanye cyateguwe na Kaminuza ya ALU hagamijwe kuganira ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Urwego rw’Ubukerarugendo ni rumwe mu zahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo bukomeye bituma n’amafaranga u Rwanda rwinjizaga aturutse muri iyi ngeri agabanuka.

Umwaka ushize, u Rwanda rwinjiye miliyoni 121$ aturutse mu bukerarugendo make ugereranyije na miliyoni 498$ yari yabonetse mu 2019. Iyo hatabaho Covid-19, igihugu cyari cyarihaye intego yo kwinjiza miliyoni 600$ mu 2021.

Abasura igihugu na bo baragabanutse kubera iki cyorezo kuva uyu mwaka watangira, abamaze gusura u Rwanda ari ibihumbi 246 mu gihe nko mu 2019 bari 1.059.612.

Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu 20 byahurije hamwe abantu bagera ku 2500. Ibyo birimo ibikorwa by’imikino birimo iya Basketball ya BAL yinjirije igihugu amafaranga arenga miliyoni 5.3$.

Abakora mu bukerarugendo n'abanyamakuru mpuzamahanga bageze mu Rwanda aho bagiye kumara iminsi icumi batemberezwa ibyiza birutatse
RDB yavuze ko aba banyamahanga bitezwemo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda nk'ahantu ho gukorera ubukerarugendo
Aba bakerarugendo batangiye batemberezwa umujyi wa Kigali
Basobanuriwe amateka ya Kigali n'uduce dutandukanye tuwugize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .