00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba PSG barimo Neymar bakinnye umukino wo guhishura ibyiza bitatse u Rwanda, biyemeza kuzarusura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kamena 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batandatu ba Paris Saint-Germain barimo kizigenga Neymar, bakinnye umukino ugamije guhishura ibyiza bitatse u Rwanda ndetse biyemeza kuzarusura bakabibona imbonankubone.

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Binyuze muri ubu bufatanye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, Visit Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain, byatangije uburyo bushya bugamije kumenyesha abafana bayo ibyiza bitatse u Rwanda.

Ubu buryo bwanyujijwe mu mukino ufasha abakinnyi ba Paris Saint-Germain kuvumbura ibyiza bitatse u Rwanda bifashishije ibyiyumviro bitanu bya muntu ari byo amatwi, amaso, amazuru, intoki n’ururimi.

Mu mashusho y’iminota ine n’amasegonda 17 yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda na PSG, myugariro w’Umufaransa Layvin Kurzawa na Neymar bagaragara bumva indirimbo ‘Seka’ y’umuhanzi Niyo Bosco.

Buri wese aba agomba kuvuga ijambo ryavuzwe na mugenzi we ari kumva indirimbo yo mu Rwanda. Kurzawa avuga ko akunda gukina uyu mukino, ariko nta jambo na rimwe yumvamo. Neymar, we avuga ko ari “Kigali”.

Alessandro Florenzi na Marco Verratti ni bamwe mu barushanwa kureba amafoto y’ibintu bitandukanye bakavumbura ko ari ibyo mu Rwanda cyangwa ari iby’ahandi.

Umutaliyani Verratti afata ifoto imwe akereka mwenewabo Florenzi ko ari iyo mu Rwanda kuko haba ubwoko bwinshi bw’inyamaswa burimo imparage, Twiga cyangwa umusumbashyamba n’izindi.

Indi foto akurikizaho ni igaragaza agace karimo inyubako za Kigali Convention Centre na Radisson Blu, akavuga ko atari mu Rwanda mu gihe Florenzi we ashimangira ko ari mu Rwanda.

Layvin Kurzawa na Thilo Kehrer barushanwa kwihumuriza ibintu bitandukanye birimo ubuki n’icyayi mu gihe kandi Verratti, Kehrer, Leandro Paredes na Kurzawa basoma ku binyobwa bitandukanye bakabasha kuvumbura ibyo ari byo babihuje no guhekenya ku birimo ikawa ya “Nyamagabe”.

Irushanwa rya nyuma ni iryo kuvumbura inyamaswa yo mu Rwanda ubanje kuyikoraho ariko utayireba. Kurzawa akora ku nzovu atayibonye, agakuraho ikiganza yihuta nk’ubabaye, agira ati “Ntabwo mbikunze, ntabwo nkina uyu mukino.”

Yongera gukora ahari inyamaswa agomba kuvumbura, akavuga ko yumva imeze nk’imbwa mbere y’uko yemeza ko ari inzovu mu gihe Thilo Kehrer na we avumbura ko inyamaswa yakozeho ari inkura.

Aya mashusho arangira abakinnyi bose bakinnye uyu mukino bashimirana hagati yabo. Marco Verratti asoza agira ati “Turasoje, u Rwanda ni rwiza kandi umunsi umwe tuzajyanayo.”

Neymar abaza Thilo Kehrer amagambo yumva mu ndirimo zo mu Rwanda
Umufaransa Layvin Marc Kurzawa (iburyo) yavuze ko bimugora kugira ijambo yumva
Neymar ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Paris Saint Germain
Abataliyani Marco Verratti na Alessandro Florenzi bareba amafoto bakemeza niba ibiyariho ari ibyo mu Rwanda cyangwa ahandi
Neymar yeretswe ifoto avuga ko ari mu Rwanda
Layvin Kurzawa na Thilo Kehrer bihumuriza ibintu bitandukanye
Florenzi na Verratti bumva uburyohe bw'ikawa zitandukanye
Kehrer na Kurzawa bavumbura ubwoko bw'inyamaswa bakoresheje intoki
Abakinnyi ba Paris Saint Germain bavuze ko u Rwanda ari rwiza ndetse bazazana kurusura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .