Nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje abashoramari y’uyu mwaka wa 2012 (Global Ivestors Meet), ngo mu gihe gito u Rwanda ruraba rutangiye amasezerano y’ubufatanye na Leta ya Karnataka.
Uhagarariye u Rwanda mu Buhinde Williams Nkurunziza yatangarije Ikinyamakuru Deccan Chronicle, ngo ubu bufatanye buzajyaho mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo mu bihugu byombi.
Nkurunziza kandi yavuzeko u Rwanda rwishimiye gufatanya na Karnataka mu bukerarugendo. Yagize ati : “ Tuzohereza abakerarugendo bacu muri Karnataka babone bimwe mu murage w’iki gihugu babonereho no kubabwira bimwe mu bikurura abanyamahanga baza mu Rwanda harimo imsozi igihumbi, ibirunga n’ingagi zibituyemo.
Ngo ibiganiro byaratangiye hagati y’izi Leta zombie, ndetse Karnataka yohereje abantu gusura u Rwanda. Ambasaderi ati : “Kugeza ubu turi kubona ubufasha bukomeye bwa Leta ya Karnataka ndetse n’amasezerano arasinywa vuba”.
Mu rwego rwo rwo korohereza abakerarugendo Nkurunziza yavuze ko visa zizajya zitangwa bitagombye guca mu nzira nyinshi, n’ingendo zarorohejwe kuko indege zizajya ziva Dubai zigera i Kigali ziraboneka.
Karnataka ni Leta iba mu majyepfo y’Ubuhinde isanzwe ifitanye ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu byerekeye ubuvuzi, amashuri, mu buhinzi bw’umuceri, basangira inzobere mu by’ikoranabuhanga none bagiye gutangiza n’ufatanye mu bukerarugendo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ahantu 10 hasurwa kurusha ahandi mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Uburengerazuba : Ubwiza bw’Ikivu butuma ba mukerugendo bazenguruka intara yose
4.05.2013 |
|
Burera : Abaturage bafitanye igihango n’ishyamba ry’urugano
3.05.2013 |
|
Nyungwe : Dore ibanga ry’ubwiza nyaburanga byihishe ku Uwinka
25.04.2013 |
|
Ubuvumo bwa Musanze burashimwa ariko hakenewe utunozasuku
20.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |