Kwamamaza

Rwagitugusa haba ahantu nyaburanga

Yanditswe kuya 8-05-2012 saa 09:52' na Uwimana Salomon na Rugigana Aimable

Iyo uvuye mu mujyi wa Kibungo ugakomeza umuhanda ujya i Bare, ugana mu Karere ka Kirehe ugera ahantu hateye neza kuko iyo ugeze ku musozi umwe mu ikikije igishanga cya Rwagitugusa imbere yawe ubona ibyiza bitatse aha hantu.
Ukigera kuri uyu musozi ubona imbere yawe igice kinini cy’iki gishanga gishashe kuri hegitari amagana. Ubona imisozi myinshi imbere yawe igikikije, biryoheye kureba. Iburyo bwawe uhabona umugezi wa Nyabugongwe, wiroha mu Kagera.
Muri iki gihe cy’imvura iki gishanga (...)

Muri iki gihe cy’imvura iki gishanga kinini cyane gitandukanya igice cy’Akarere ka Ngoma na Kirehe, gisendereye amazi.

Ngo hageragejwe gutunganywa iki gishanga ku girango gihingwe mo imyaka itandukaye nk’umuceri ari ko byarananiranye. Iki gishanga gifitanye isano n’ikindi gishanga byadikanye kitwa Cyunuzi, ubu cyo gihingwamo umuceri mwinshi.

Kuba rero kidahingwa bigiha n’ubwisanzure mu ku bika ubundi bukungu bwihishemo nk’inyamanswa, ibimera binyuranye n’ibindi bigize urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuba iki gishanga kiri ahantu hasa nk’ahihishe nti bivanaho ko uwahagera ananiwe akiyicarira kuri imwe mu misozi igikikije ahanze amaso iki kibaya,
yahabona umutuzo n’amahumbezi akaharuhukira.

Hari byinshi rero iki gishanga n’imisozi igikikije byakungura mu bukerarugendo.

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 31 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved