Kwamamaza

Rusizi:Hotel ifite ishusho y’ubwato igiye kubakwa ku kirwa cya Gihaya

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 14:35' na Thamimu Hakizimana


Ku kirwa cya Gihaya giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, hagiye kubakwa Hotel y’akataraboneka ifite ishusho y’ubwato.

Kubera imiterere y’ibirwa biherereye mu kiyaga cya Kivu, usanga ubuzima bwaho bwihariye, bitewe n’uko abahatuye bakikijwe n’amazi.

Benshi mu bakerarugendo basura ibirwa byo mu kiyaga cya Kivu bahishimira bitewe n’imiterere yabyo ibereye ijisho ariko bakenera aho bashobora kubona serivisi z’amahoteli na resitora.

Iki kibazo ariko kigiye gukemuka kuko hagiye kubakwa Hotel y’inyenyeri eshanu yitwa “Gihaya Island Resort”, izubakwa ku kirwa cya Gihaya.

Gihaya Island Resort izaba ifite ishusho nk’iy’ubwato bwa Titanic ndetse igizwe n’amagorofa atatu, ikazubakwa mu Kagari ka Gihaya, mu murenge wa Gihundwe, ku buso buri hagati ya hegitari 20 na 40.

Muneza Nira, nyiri iyi Hotel igiye kubakwa yabwiye IGIHE ko imyubakire yayo izaba yihariye bitewe n’uko izaba iteye nk’ubwato bwa Titanic bwarohamye mu Nyanja ya Atlantic mu mwaka wa 1912.

Yagize ati “ Gihaya Island Resort izaba ari Hotel nziza kandi yubatswe mu buryo bwihariye ndetse nta na Hotel n’imwe bizaba biteye kimwe kuko izaba imeze nka bwa bwato bwa Titanic. Ikindi izaba inafite ikibuga cya Golf, ifite n’ahantu ho kogera heza (Beach)hashobora kwakira abantu 500.”

Muneza kandi yongeyeho ko Gihaya Island Resort izaba ifite ibyumba 40 byo kuraramo, ibyumba byo gukoreramo inama bine birimo ikinini gishobora kwakira abantu 350, ibindi byumba byihariye ku mpande zayo, akabari n’akabyiniro ndetse n’ahantu heza ho kugendera ku mafarashi.

Ibyumba biciriritse bya Gihaya Island Resort bizajya bikodeshwa amadolari ya Amerika 300 angana n’ibihumbi 239, 592 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’amadorari 1500 asaga 1,197,960 frw ku byumba byiyubashye (VIP) ku ijoro rimwe.

Biteganyijwe ko iyi hoteli izuzura hagati y’umwaka wa 2019 na 2020, itwaye akayabo ka miliyoni 56 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari 44.723.84 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi hotel ifite ishusho idasanzwe, ije yiyongera ku nyubako zubatswe mu mujyi wa Kigali zifite ishusho itari imenyerewe, zirimo na Kigali Convention Center yubatse mu ishusho y’icyo wagereranya n’igi cyangwa n’inzu y’umwami i Nyanza mu Rukari, iherutse kwakira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kwezi gushize.

Hotel igiye kubakwa ku kirwa cya Gihaya izaba ifite ishusho nk'iy'ubwato bwa Titanic
Izindi nzu zizaba zikikije iyi hotel

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved