00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko ruba mu Budage rwasubije Minisitiri Bamporiki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2021 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Hashize ukwezi n’iminsi mike, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanditse ibaruwa igenewe Abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko urubyiruko, abasaba kwitandukanya n’inyigisho z’ubugome zikomoka kuri bamwe mu babyeyi babo, buganisha ku ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharabika u Rwanda.

Icyahagurukije Bamporiki ni uburyo ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gukaza umurego cyane cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, urubyiruko rukaba rubyishoramo ku bwinshi mu gihe harimo n’urwavutse nyuma ya Jenoside.

Bigaragara ko ubutumwa Bamporiki yatanze bwageze ku bo bugenewe bamwe bakaba batangiye kumusubiza na bo babinyuje mu ibaruwa bamugeneye bamwizeza ko batari mu mubare w’abagomera urwababyaye.

Ibaruwa urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Budage banditse basubiza Bamporiki

Hobe Hobe!

Nyakubahwa muyobozi wacu twishimiye intashyo mwaduhaye zuje ubwema n’ubwenge.

Turabashimira kutuzirikana mukagera aho muduha inama nyinshi ndetse n’impanuro zikubiye mu ibaruwa muherutse kutwandikira.

Twebwe urubyiruko ruba mu Budage (Rwanda Youth Transformers) twishimiye kubasubiza tugira tuti “Murakarama!”

Nyakubahwa nk’uko mutwibutsa amateka y’igihugu cyacu kuva mu ihangwa ryacyo kugeza none, aho turi mu mahanga duhora dukotanira gusigasira umuco, indangagaciro na kirazira by’aho dukomoka nk’uko twatongerewe n’Umwami Gihanga Ngomijana gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko.

Nyakubahwa muragira muti “Abanyarwanda bo hambere aha batatiriye igihango, bagasemura ubwiru, umuco ugaca injishi, kirazira ikimukira ikizira! Twebwe urubyiruko amaboko y’igihugu mizero yacyo, twiyemeje gukurikiza urugero rw’abimanye u Rwanda ari bo bato batari gito, Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyakubahwa ntitwirengagije ko hari abasoroma imbuto z’ubuyobe bakomora ku bataramana u Rwanda aho kurutarama.

Twe nk’urubyiruko ruba mu Budage twumva byinshi birimo n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abandi na bo bakavuga ko habaye Jenoside ebyiri.

Ariko kubera ko tuzi ko umuti w’ikibazo uhera mu kukimenya no kugisobanukirwa, twiyemeje guhagarara ku kuri no kurwanya abo bose bagoreka ayo mateka baharanira inyungu zabo bwite no guhunga ingaruka z’ibyo basize bakoze.

Ibyabaye mu Rwatubyaye ni amahano ariko ntibigasubire: Nk’uko Umukuru w’Igihugu cyacu ahora abisubiramo, ntitwasubiza isaha inyuma ngo duhindure amateka yaranze u Rwanda rw’ejo hashize ariko Urwatubyaye tuzi neza ko turufite mu maboko yacu. Nirweme! Dufite rero uruhare mu kugena ejo hazaza harwo.

Duharanira u Rwanda rutarangwamo ivangura rishingiye ku cyo ari cyo cyose, u Rwanda rw’abanyarwanda rwimakaza ubumwe n’iterambere. Ndi Umunyarwanda ni yo ntero kandi idufasha gusobanurira Abanyarwanda n’abanyamahanga batarasobanukirwa aho u Rwanda rugeze n’icyerekezo cyarwo.

Nyakubahwa, mwe dufata nk’indorerwamo yacu, tubijeje ko mu byatujyanye tuzahaha, duhahira u Rwanda, tukaniyungura ubumenyi tubigiriye aho dukomoka.

Abazadutinza mu nzira badushukisha ibishashagirana tuzabazwira tuti “Turihuta.” Kandi tuzihuta tudasize u Rwanda inyuma tutazamera nk’aka wa mukozi wakoraga mu ndege akayigurutsa yasize igitabo cy’ingenzi. Twiyemeje kuba ba Mutagoma. Twakiranye amaboko yombi impanuro zanyu, ibyo mudusaba twiyemeje kubikora kuko biri mu nyungu zacu, iz’abanyarwanda ndetse n’abazadukomokaho.

Ubufatanye namwe, kugendera kure ikibi n’ababi no gukora ibyungura u Rwanda turemera neza ko ari ibuye ry’ifatizo rizadufasha kuba abahuza b’ibihe turimo n’ibizaza bityo natwe tukazasigira abazadukomokaho umurage mwiza natwe dukomora ku bari kurenga mu gihe twe duhinguka. Ndetse n’urumuri rw’ikizere duhabwa n’intore izirusha intambwe tuzaruhererekanye uburaherezo maze imirasire y’umucyo warwo isakare ku Banyarwanda aho bari hose.

Murakoze tubifurije ubuzima buzira umuze.

Twemane n’Urwatubyaye!

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard yatangiye gusubizwa ku ibaruwa yandikiye urubyiruko rw'u Rwanda ruba mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .