Ukuri kwigaragaza: Demokarasi mu Rwanda yateye imbere

Yanditswe na Augustin Niyitegeka
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Demokarasi mu by’ukuri bivuga ubuyobozi, bukorera abaturage kandi bwihitiwemo n’abaturage aribo banyagihugu ariko mu myaka ishize yafatwaga nk’intwaro ya bagashakabuhake yo gukoresha bateza umuvurungano mu baturage b’ibihugu babaga bashaka gushyiraho ubutegetsi bubaganisha ku nyungu bifuza.

Izo nyungu wasanganga ahanini ba gashakabuhake bashaka gusahura umutungo kamere w’ibyo bihugu cyangwa kugira ingufu muri ako karere; akenshi ubutegetsi bashyiragaho bwarangwagwa n’imyitwarire y’igitugu kuko butakoreraga abaturage ahubwo bwakoreraga ababushyizeho, ugasanga hari ishyaka rimwe nta muturage wemerewe gutanga igitekerezo mu buryo ayoborwamo.

Icyo gihe imibereho myiza y’abaturage yari mu kaga, indwara z’ibyorezo zibibasiye, nta bwisanzure mu itangazamakuru, nta mashuri mazima ahari, ahubwo ugasanga abo bategetsi na bo barafatanya na bagashakabuhake gusahura igihugu. Ariko ibihe byarahindutse.

Turebye iwacu mu Rwanda mbere ya 1994 mu Rwanda hari ubutegetsi bushingiye ku moko n’amacakubiri bitewe na ya demokarasi ya bagashakabuhake twavugaga, kuko ariyo ntwaro yari iboroheye mu gucamo ibice Abanyarwanda hanyuma bakabifashwamo n’abategetsi b’abanyagitugu bashyizeho.

Mu Rwanda hari ishyaka rimwe, MRND, nta matora yabagaho ahubwo habagaho umugenzo gusa, dore ko umukandida yabaga ari umwe rukumbi, abaturage bagatora ibara aho gutora umuntu. Murumva aho igihugu cyari kigeze ko ari habi byumvikana ko nta buyobozi cyari gifite na mba, nta bikorwaremezo bifatika, ababyeyi barwaza bwaki; inzara ihoraho mu Majyepfo y’igihugu, ihezwa mu mashuri yo yari ay’ubwoko bumwe gusa ku bwoko bw’Abatutsi ryarimakajwe, byanatumaga ababibashije bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Ku bwa MRND, hariho radiyo imwe gusa na televiziyo iza nyuma ari imwe rukumbi. Ibyo nabyo byakoraga mu buryo busingiza ubutegetsi; ibinyamakuru byari bibiri gusa Kinyamateka ya Gatolika n’Imvaho ya leta.

Iyo demokarasi ya bagashakabuhake yashyirwaga mu bikorwa n’ubwo butegetsi bwariho ntacyo yamariye igihugu na mba kuko abo bategetsi ntibagikundaga ahubwo bakoreraga inyungu zabo gusa, byaje gusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n’ubwo butegetsi bubi.

FPR inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora Abanyarwanga, ibyo bikorwa byatsikamiraga demokarasi, isaba ko haba demokarasi nyayo mu Rwanda; igaragariza isi yose amabi akorerwa Abanyarwanda.

Abanyarwanda bumvishe imigambi n’intabaza ya RPF kuri demokarasi bahise bashinga imitwe ya politiki itandukanye ku bwinshi biyemeza guhangana n’ingoma y’igitugu yariho icyo gihe.

Mu 1994 FPR Inkotanyi yatsinze urugamba ihagaritse Jenoside, ntiyigeze yikubira ubutegetsi ahubwo yahise ihamagarira ya mitwe ya politiki yose kuza bagafatanya kubaka igihugu, u Rwanda ruvuka bushya , ibyahoze ari ubutegetsi bihinduka ubuyobozi.

Hamaze kujyaho ubuyobozi, hatangiye urugamba rwo gusana igihugu, urw’urwumutekano, iterambere no gukura ibitekerezo by’amoko mu Banyarwanda bakumva ko igihugu bagisangiye bose kandi mu buryo bumwe, ko bose ari Abanyarwanda.

Ntibyagarukiye aho gusa, ibitangazamakuru byigenga bitandukanye byemerewe gukora harimo televiziyo nyinshi, radiyo nyinshi n’ibyandika byinshi.

Abaturage bakora umuganda wo kubaka igihugu n’inama batanga ibitekerezo by’uko bayoborwa n’ibigomba guhindurwa kandi ibyinshi bikubahirizwa.

Byarakomeje nubwo ntagiye ngaruka ku matariki, Leta y’Ubumwe ihuriweho n’imitwe ya politiki itandukanye yemereye abandi bafite ibitekerezo byubaka bitandukanye n’iby’imitwe ya politki ihari gushinga imitwe ya politiki yabo igahabwa ikaze cyangwa kuba abanyepolitiki bigenga, ibyo byarakozwe ubu u Rwanda rufite imitwe ya politiki igera mu icumi 10, ariyo FPR Inkotanyi; PSD; PL; PPC; PDC; PSR; PS Imberakuri; PDI; UDPR na Green Party.

Nta na rimwe kuva u Rwanda rwavuka bushya nyuma ya 1994 higeze haba amatora y’umukandida umwe rukumbi, ababishoboye bose bujuje ibisabwa barahiganwa hagatsinda uwo abaturage bihitiyemo bitewe n’ ibigwi bye n’ibyo abasezezeranya kuzabagezaho.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame niwe wagiye yegukana intsinzi, nanone muri aya matora ya 2017 niwe uhabwa amahirwe menshi n’abanyarwanda yo kongera kutuyobora imyaka irindwi irimbere, dore ko akiri muri manda ye ya kabiri Abanyarwanda batanze ubusabe ku Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ingingo ya 101 ntizamuzitire kongera kwiyamamaza; muri referendum biba bityo.

Ku bw’amahirwe, nyuma y’amatora akozwe mu mucyo muri referendum, Paul Kagame yemereye Abanyarwanda kongera kwiyamamaza, Umuryango wa FPR Inkotanyi ayoboye umutangaho umukandida. N’indi mitwe ya politiki umunani ariyo PSD; PL; PPC; PDC; PSR; PDI na UDPR yiyemeje kumushyigikira.

Iyo nzira yose mu nshamake yerekana bidasubirwaho ko mu Rwanda hari demokarasi y’ukuri ijyanye n’ibyifuzo by’Abanyarwanda kandi yubaka igihugu, itari ya bagashakabuhake.

Demokarasi itabereye Abanyarwanda ntibayiha inzira, bamenye kandi batozwa guhitamo kwiha “Agaciro”. Paul Kagame wabatoje kandi bafitiye icyizere intsinzi inyuze mu matora nyakuri azayegukana.

Augustin Niyitegeka ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri; akurikiranira hafi iby’amashyaka na demokarasi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza