Uko FPR yahoze niko iri ni nako izahora (Igice cya gatatu)

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 30 Kanama 2017 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 23 ishize u Rwanda ruyoborwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi, hahindutse byinshi ; kubivuga byose mu mwanya muto ntibishoboka, ndakomoza ku bintu bibiri gusa, nifuza kuvuga aho bihurira ; bikubiye mu mahame abiri y’uwo muryango. Ibyo ni ibikubiye mu mahame abiri y’uwo muryango

Hari ihame rya munani ryo “Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane” n’irya cyenda ryo “Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, ingabo za FPR-Inkotanyi zafashe imijyi ya Kigali na Butare, ku itariki ya 17 Nyakanga zifata Gisenyi. Uretse ibyahoze ari amaperefegitura ya Gikongoro, Cyangugu na Kibuye yasigaye mu maboko y’Abafaransa (Zone turquoise), andi maperefegitura arindwi n’Umujyi wa Kigali wa munani, byari mu maboko y’Inkotanyi. Kuva icyo gihe wabashaga kuva ku mupaka wa Gatuna ukagera k’uw’Akanyaru yo hepfo na ruguru, ukava ku wa Rusumo cyangwa Kagitumba ukagera ku mupaka wa Cyanika cyangwa uwa Gisenyi.

Ibyo bikavuga ko muri icyo gihe umunyarwanda uri i Kigali n’ahandi yashoboraga kujya mu bihugu by’u Burundi, Tanzania, Uganda na Zaire anyuze mu muhanda. Akaba yajya n’ahandi anyuze mu kirere kubera ko ikibuga cy’indege cy’i Kanombe cyakoraga.

U Rwanda rwari igihugu kicyuzuye imirambo y’Abatutsi bazize Jenoside ndetse n’iy’abaguye mu mirwano bashutswe n’ingabo za kera zaje gutsindwa. Ibice byinshi by’igihugu byari mu kizima kubera ko nta mashanyarazi yari ahari. Ibyo bigasobanura ko nta mazi na busa yari ahari.

Ibijyanye n’amafaranga byo ntiwavuga kuko abakoze Jenoside banagiye bakukumbye ikigega cy’igihugu. Ibyo byo gusahura amafaranga y’igihugu kw’abari bamaze gukora Jenoside byemejwe na Emmanuel Ndindabahizi wari Minisitiri w’Imari wa guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ku wa 18 Nyakanga 1994, Ndindabahizi Emmanuel yigambye ko bazakomeza guhemba abakozi babo igihe kinini kuko amafaranga y’igihugu bari barayimuriye i Goma muri Zaire. Uwo Ndindabahizi anavuga ko bari bashyizeho Komisiyo yo gucunga uwo mutungo bari basahuye igihugu.

Uwo munsi wo ku itariki ya 18 Nyakanga, Ndungutse Francois bari bagize Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya guverinoma y’Abajenosideri iri mu marembera, yatangaje ko bari biteguye gusubirana vuba ubutegetsi, haba no ku ruhembe rw’umuheto ngo kuko aribo bari bafite abaturage barenga miliyoni eshanu bahunganye.

Imbere y’abashyitsi nabo bari mbarwa, mu gisharagati gito cyubatswe imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, guverinoma ishyizweho na FPR-Inkotanyi yagiyeho. Abayobozi bashya b’u Rwanda, Perezida, Visi-Perezida, Minisitiri w’Intebe n’Abaminisitiri bararahira.

Guverinoma irahira hari igihugu kimwe gusa cya Uganda cyahagarariwe, nacyo si Perezida wari uhari, ni Minisitiri w’Intebe, George Cosmas Adyebo. Undi munyamahanga wari uhari ni Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Ku wa 18 Kanama 2017 hagaragaye itandukaniro ry’u Rwanda rw’icyo gihe n’urw’ubu. Perezida Kagame Paul yarahiye hari ibihugu bya Afurika 38 bihagarariwe, n’igihugu cy’u Bushinwa. Mu bihugu bya Afurika, 20 muri byo abakuru babyo bari bahibereye. Simvuze abahoze ari abakuru b’ibihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda zavuye ku migabane yose y’isi.

Kugira ngo ubwo bwitabire bubeho muri uwo muhango wo kurahiza Umukuru w’igihugu, ni ikimenyetso gihagije ku gushyirwa mu bikorwa kw’ingingo ya munani mu za FPR-Inkotanyi. Ingingo umunani mu icyenda zimaze imyaka mirongo itatu, muri iyo myaka, 23 ni iyo zimaze zishingirwaho mu kuyobora igihugu kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa.

Urebye imiryango n’ibihugu u Rwanda rubana nabyo kuva mu 1994, ukabigereranya na mbere yaho, hari itandukaniro rinini. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside byashobotse bitewe no gukomera kw’ihame ryo kugira no gukomera kw’ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Mu mwaka utaha u Rwanda ruzayobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika(AU). Si ukubera ko ari uguhererekanya gusanzwe. Ahanini ni ukubera ko hari ubushobozi Perezida Kagame Paul yagaragaje, bigatuma uwo muryango ugera aho umusaba kuwigira uburyo wakwigira mu mikorere yawo. Ni mu ntekerezo nyarwanda ya mbana n’umbaniye.

Ahatari ubwubahane, u Rwanda rw’ubu ntiruhakozwa. Urugero rutazibagirana ni igihe mu mwaka w’2006 u Rwanda rwahagaritse umubano warwo n’ u Bufaransa rusezerera Ambasaderi w’icyo gihugu. Icyo cyemezo cyatewe n’urwango n’agasuzuguro icyo gihugu cyanyujije mu Mucamanza Jean-Louis Bruguière gifata abarwanyije Jenoside kikabahindura abanyabyaha mu rwego rwo kurangaza isi bibagiza ko bafashije abajenosideri muri byose.

Mu bijyanye no kubungabunga amahoro, u Rwanda ni urwa gatanu ku isi. Si ukubera kugira abasirikare benshi, ahubwo ni ukubera kugira abasirikare bazi icyo bakora mu mwuga wabo no mu mibanire y’ibihugu.

Ubufatanye mu kurwanya Jenoside

Jenoside yakorewe Abatutsi iba, amahanga yari abizi ariko ntiyagira icyo abikoraho. Miliyoni irenga y’abanyarwanda iricwa barebera. Hari ibihugu nk’u Bufaransa byakomeje gufatanya n’abahekuye u Rwanda ariko hakaba n’ibindi byinshi byarugobotse.

Kubera kugira amahame adakuka, u Rwanda rwagiye rusabwa gushyikirana n’abajenosideri ruranga kuko rutakwemera gukora amahano nk’ayo. Niko igitekerezo cy’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Kikwete cyo kugirana imishyikirano na FDLR cyanzwe, kandi atari ubwa mbere.

No kugira ngo ikibazo cy’impunzi kibonerwe igisubizo uhereye ku gusenya inkambi zo mu Burundi, Tanzania na Zaire, ni ukubera ubufatanye bushingiye ku kuri kwagaragazwaga.

Imiryango mpuzamahanga nka Human Rights Watch ikomeje kuvugira mu marenga basabira abagikomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ngo bahabwe ijambo muri politiki ariko bikanga.

Amajwi avuga ko nta bwinyagamburiro bwa politiki burangwa mu gihugu ni icyo gitekerezo baba bagushaho. U Rwanda rugakomera ku ihame mpuzamahanga ko politiki y’urwango irwanywa ikanahanwa, atari politiki iyobora abantu.

Mu bushishozi bw’ubuyobozi bw’u Rwanda, igihugu cyanze kuba umunyamuryango w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI). Byaje kugaragarira abandi ko urwo rukiko rusa n’urwashyiriweho gukurikirana Abanyafurika gusa. Ni nako byanagenze u Rwanda rwikura mu Rukiko Nyafurika Rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage.

Iyo hataba kuvuga ijambo ryumvikana, gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda no gukunda igihugu, byari gutuma abakoze Jenoside bagaruka ku butegetsi nk’uko babyibeshyaga.

Kuba hari ibihugu byafashe iya mbere bikaburanisha abakoze Jenoside, ni intambwe yo gushimwa. Ntibabikorera u Rwanda, ahubwo ni uko bumva isano y’ibyaha byakozwe mu 1994, nka kimwe mu bihungabanya imibanire y’inyokomuntu.

Ku itariki 28 Nzeri 2015 urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rwakatiye Abanyarwanda babiri gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuyobora umutwe w’iterabwoba (FDLR) n’ibyaha by’intambara. Abo banyarwanda ni Ignace Murwanashyaka wakatiwe gufungwa imyaka 13 kubera ko ibyo byaha byombi byamuhamye; na Straton Musoni bakatiye gufungwa imyaka 8 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuyobora umutwe w’iterabwoba.

Kuba hari abajenosideri barimo Mugesera Leon (woherejwe na Canada); Munyakazi Leopold (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika); Mugimba Jean Baptiste ( U Buholandi) n’abandi bagarurwa mu Rwanda ngo bashyikirizwe ubutabera, ni ukubera agaciro gahabwa igihugu. N’abatabikora nk’igihugu cy’u Bwongereza n’u Bufaransa amaherezo bazasanga baribeshye.

Kugarurwa mu Rwanda kwa Mugimba J.B wari Umunyamabanga wa CDR, bifite agaciro kihariye. Bizasobanurwa mu buryo bwimbitse mu nyandiko ikurikira.

Umushakashatsi Tom Ndahiro

Biracyaza…

Izindi nkuru wasoma: 1. Uko FPR yahoze niko iri ni nako izahora

2. Uko FPR yahoze niko iri ni nako izahora (Ibikurikira)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza