Uko Anastase Makuza yakwije ikinyoma gikomeye kigamije ivangura ryakorewe Abatutsi

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Turacyari ku igwingira ry’imyumvire n’imitekerereze. Ibisobanuro Chairman wa FPR-Inkotanyi yampaye ku nkomoko y’ikinyoma cy’uko azongera kubana n’Abatutsi ari uko yongeye kumera umusatsi yambuwe n’Inyenzi zamukuruje imodoka, naje kumva ukuri kwabyo aho Jenoside ikorewe nkatangira no kwibaza kw’igwingira ry’imyumvire n’imitekerereze.

Ikinyoma cya Juvenal Habyarimana cyari cyarahimbwe kijya ahagaragara mu ijambo ry’umuparmehutu Anastase Makuza.

Mu kiganiro Makuza yatanze i Paris ku wa 3 Werurwe 1964 mu ruzinduko yakoreye mu bihugu by’amahanga ahakana Jenoside yakozwe muri icyo gihe igasiga yishe n’abanyapolitiki bose batari Parmehutu babaga mu Rwanda.

Iryo jambo mu gifaransa yaryise “Appel Pathetique: Aggression-suicide de terroristes Tutsi”. Mu kinyarwanda yabyise “Impinyuza ibeshyuza Impunzi: Gatutsi-nyenzi yateye yiyahura”.

Asobanura igitero cy’inyenzi nuko zatsinzwe, Makuza yakoresheje amagambo yaje kuvamo akato ka Col. Kanyarengwe binabyara imfashanyigisho yayoboye ubugome bwakorewe Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu 1994. Icyo gihe Makuza yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Makuza ati “Ingabo zacu zatabaranye ingoga, ziharwana urw’umuziringano, zimaze gukubita incuro umunsi umwe uzira uwa kabiri, zisigara zirarura intumbi zishwe urupfu rubi n’izo nyanga-Rwanda.”

“Hari abo inyenzi zaciye amaboko cyangwa amaguru, hari abo zari zakuyemo amaso, hari abo zari zamennye umutwe zibakubita inyundo, hari abagabo zari zasahuye n’abagore zari zamennye inda.”

Mu gukomeza kwenyegeza ubugome n’urwango akoresheje ikinyoma, Makuza, yakoresheje imvugo yerekana ko ibyo avuga ari impamo : “Abacitse ku icumu nibo babivuze imvaho, ureke ba bandi baboherereza ibihuha, mukabyamamaza mutazi ko ari ibinyoma. N’ubundi ga ijoro ribara uwariraye”! Abacitse ku icumu nyaryo, kuri we ni abanyabinyoma.

Makuza agakomeza agira ati: “Bavugaga ukuntu inyenzi zagize ababyeyi bemeye Repubulika zibaca amabere, zikayagaburira abana babo n’abagabo babo. Bavugaga ukuntu abasirikare bacu bafashwe n’abo bagome bishwe urw’agashinyaguro n’uburyo abakobwa b’Abatutsikazi babakoreye ibiteye isoni. ”

“Nta n’uwatinyuka kubirondora atariye isoni nkabo. Ubwo kandi abasirikare bari baziritswe ku mipira y’amajipi y’abo bagiranabi, uko umushoferi ayirukankana akagenda abakurura inzira yose. Bapfuye bahindutse nk’amashara.”

Urwango ku bakobwa n’abagore b’Abatutsi, Anastase Makuza yari arufiteho umwihariko kimwe n’abacengeza matwara (ideologues) ya Jenoside bose.

“Nyamara bamwe muri abo basirikare bamaze kubohorwa n’inkubito ya bagenzi babo batabaranye ingoga, izo “ngirwa-mfura” z’abakobwa, zivanga ubugome n’ubutwenge, zikurikiza icyo zikurikiranye mu mitego ya kinyenzi ziza gushuka abo zahemukiye ngo biyunge bundi bushya, ndetse zikandira no ku ntumwa z’ubushinja-cyaha zari zigiye gusuzuma ibyabaye. Ntawakwirirwa asobanura ibyo izo nshinzi zageragezaga kubashukisha; nyir’ukwumva yamenye amarenga y’ayo magambo…”

Kaminuza y’Ubugome

Aya magambo abaye ari mu mashusho kuri televiziyo yiyubaha, yagenda ashyirwaho igihu cy’urwijiji kuko ateye ubwoba. Igikomeye ni ukumva avugwa n’umuntu wari ku rwego Makuza yari arimo icyo gihe, ayabwira abanyamahanga, ariko akanayagenera abanyarwanda mu rwego rwo kubagwingiza.

Umuntu wese wakurikiranye ubugome bwakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga bumwe mu bugome bwakoreshejwe, propaganda ya Makuza ryari rimwe mu masoko akomeye abateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavomyemo ibitekerezo.

Ubuhanga mu bugome, bwo gutwerera nyiramukubitwa ubugome yakorewe cyangwa azakorerwa (mirror accusations), ntibyatangiriye mu binyamakuru Kangura, Zirikana, Kamarampaka, Radio Rwanda cyangwa RTLM.

Ni ibyatangiranye na PARMEHUTU. Ijambo Inyanga-Rwanda ntiryahimbwe na Perezida Juvenal Habyarimana, si n’abanyamakuru nka Jean Baptiste Bamwanga cyangwa Florent Kampayana.

Ni ijambo rifite umuzi muremure. Ni ingengabitekerezo yabyaye ikarera MRND na CDR, ikabyara Hutu-Pawa yose, RDR, FDLR na FDU Inkingi nk’Abuzukuru
Kwibasira Abatutsikazi nk’ingengabitekerezo yagwingije abanyarwanda, ni uko nacyo ari ikintu cya kera gikomoka mu mbuto zabibwe n’abarimo Anastase Makuza na Joseph Habyarimana Gitera.

Mu mategeko 10 yiswe ay’Abahutu, ari aya Gitera cyangwa Kangura harimo ay’umwihariko ku Batutsikazi.

Mu mategeko ya Gitera yo ku wa 27 Nzeri 1959, harimo abiri : Irya gatandatu rivuga ngo “Ntuzasambane n’abatutsikazi, kubarongora ntibibujijwe, kubajajabamo nibyo mwaku. Cyangwa kutwiyomekaho nk’uburondwe”. Hakaba n’irya cyenda rivuga ngo “Kurarikira abagore babo cyangwa abakobwa babo ni inabi. Nta kimero barusha abacu, ahubwo babarusha ingeso nyinshi zitari nziza”.

Mu mategeko ya Kangura yo mu Ukuboza 1990, ane muri yo yibasira Umututsikazi. Amategeko atatu ya mbere ya Kangura nicyo yahereyeho: Irya mbere “Buri Muhutu agomba kumenya ko Umututsikazi aho ava akagera, arwana ku nyungu z’ubwoko bwe bw’Abatutsi. Niyo mpamvu rero Umuhutu wese ukora ibi bikurikira agomba gufatwa nk’umugambanyi: Kurongora Umututsikazi; Kugira ihabara ry’Umututsikazi; Kugira umunyamabanga cyangwa gutonesha Umututsikazi”.

Irya kabiri : “Buri Muhutu agomba kumenya ko abakobwa bacu b’Abahutukazi ari bo kandi babereye kuba ba mutima w’urugo. Mubona se atari beza! Ntibatavamo se abanyamabanga beza b’indahemuka”!

Irya gatatu: “Bahutukazi, nimube maso kandi mwumvishe abagabo banyu, basaza banyu n’abahungu banyu ko bagomba kugaruka mu murongo”.

Irya karindwi: “Ingabo z’igihugu zigomba kuba Abahutu gusa. Intambara yo mu Ukwakira 1990, yatubereye isomo. Nta musirikare ugomba kurongora Umututsikazi”.

Repubulika

Ntushobora kugwingiza abandi nawe utaragwingiye. Ntabwo wakwita abantu “ingirwa-mfura”, ukabita “inshinzi”, ukababonamo abagome bashukisha abantu “ubutwenge” n’ibindi kandi umugore ufite nawe ari muri abo. Iyo ubikoze, uba ufite ikibazo gikomeye mu myumvire n’imitekerereze.

Imbuto bateye yarameze. Nk’iyo Makuza avuze “abemeye Repubulika” aba avuga Abahutu. Si abanyarwanda bose. Ni nacyo wumva mu mbwirwaruhame ya Ingabire Victoire Umuhoza yo kwizihiza umunsi wiswe uwa “Repubulika’.

Ku munsi wiswe Kamarampaka, 25 Nzeri 2008, nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi na RDR Ingabire yagejeje ubutumwa ku bayoboke be.

Ingabire ati: “Kimwe mu byo dupfa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ni uko bwemera Repubulika ariko bukirengagiza inshingano ya Repubulika yo kureka abaturarwanda akaba aribo bihitiramo abayobozi. Ntabwo bikiri ibanga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwimitse ingoma y’igitugu mu Rwanda. Niyo mpamvu twiyemeje kurwanya ubutegetsi bwabo bushingiye kuri Repubulika ariko bukica inshingano zayo. Nkaba nongeye gusaba buri Munyarwanda wese wemera Repubulika kudushyigikira tukarwanya twivuye inyuma, abatambamira ishingano ya Repubulika.”

Utazi amarenga y’imitekerereze yagwingiye uhereye mu gihe cya Gregoire Kayibanda, Gitera na Makuza ntiwakumva amarenga arimo utaragwingiriye mu “kwemera Repubulika”. Kuri Ingabire hari igitugu mu Rwanda kubera ko abafite imyemerere nk’iye yo “kwemera Repubulika”, nabo bafite ijambo mu butegetsi bw’u Rwanda.

Kuba abatari nka Ingabire Victoire, Joseph Gitera, Gregoire Kayibanda, Hassan Ngeze, Anastase Makuza, Jean Bosco Barayagwiza, Charles Ndereyehe… bari mu butegetsi bw’u Rwanda “batambamira inshingano za Repubulika”.

Ntabwo waba utaragwingiye ngo ukore ibyo Ingabire Victoire akora azinduka ajya gushakisha abayoboke mu “Bahutu” nkuko yafatiwe mu cyuho mu minsi yashize.

Kuri we aba agiye gushaka abo atekereza ko “bemeye Repubulika” nka we. Iyo adasanga harimo urubyiruko rutagwingiye mu mitekerereze n’imyumvire mizima ya politiki, yari kubona abayoboke mu bo atekereza ko “bemeye Repubulika” kimwe na we.

Imyaka tugiye kumara ari 25 u Rwanda rwibohoye, iyo myumvire n’imitekerereze biracyahari ariko biragabanuka. Kubirwanya ni inshingano ya buri wese urwanya iryo gwingira ryihariye.

Anastase Makuza yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Biracyaza…


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza