00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwo kurokoka kwa Ugiriwabo Gaparayi Justitia n’igihango afitanye n’Inkotanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

“Ndazivuga imyato kuko Inkotanyi ni ubuzima”, ni umutwe w’ubuhamya bwa Ugiriwabo Gaparayi Justitia wavukiye i Nyamata mu Bugesera bugaruka ku buryo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma ubuhamya bwa Ugiriwabo:

Ku wa 14 Gicurasi 2021, imyaka yari ibaye 27 ndokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndokowe n’Inkotanyi. Kuri njye uyu munsi nywufata nk’uw’umuzuko.

Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda 1990 rwatangiraga nari nkiri muto. Icyo gihe rero sinasobanukiwe neza ibyabaye.

Umugambi w’Interahamwe wari warateguwe kuva kera. Ndibuka mu 1992 iwacu mu Bugesera habaye igerageza rya Jenoside icyo gihe mu rugo baradusenyeye baradusahura turara twiruka tugana ku mashuri i Nyamata.

Iwacu bahageze ndi mu rwogero, uko nasohotse, ni ko nahunze ntambaye. Icyo gihe abaturanyi bamwe baricwa. Sinjya nibagirwa umubyeyi witwaga Josephine twari duturanye, wishwe icyo gihe.

Iwacu bari barize ndetse baranakoraga batangiye ubuzima bundi bushya ndetse biranaduhira ubuzima burakomeza. Icyo gihe nari mfite imyaka itandatu, nde ni bwo natangiye kumenya ko Abatutsi bicwa n’ubwo nta mubyeyi washoboraga gusobanurira abana neza ibyo ari byo.

Mu buhemu bwinshi, urwango ndetse n’ubugome, bateguye kumara icyitwa Umututsi wese mu Rwanda ku buryo umwaka wa 1994 waje ari rurangiza ndetse sinatinya kuvuga ko abakoze cyangwa abateguye Jenoside bari bazi ko ari imperuka ariko si bo Mana.

Ku wa 6 Mata 1994 ubwo indege yarimo Perezida Habyarimana Juvénal yaraswaga ntitwahise tubimenya ako kanya gusa uko amasaha yakomezaga gukura bigeze nko mu masaa Sita z’ijoro ku muhanda twumvise urusaku. Icyo gihe umubyeyi wanjye yarabyutse ajya ku idirishya ngo amenye ikibaye yumva bari kuvuga ngo ni ukubahumbahumba bose dore uko bigenje ako kanya yahise akoma agatima ku byabaye mu 1992.

Niko kwihutira gufungura radio ahita yumva itangazo ko Kinani yapfuye birumvikana nk’umuntu mukuru yahise abona ko ibyacu birangiye yatekerezaga ko bucya bamaze kutwica! Yaratubyukije atubwira ibyabaye.

Imfura y’iwacu iramubwira ngo imperuka y’Abatutsi irageze, iryo niryo ryasigaye mu matwi yanjye.

Twatangiye kwambara nk’abiteguye guhunga, amapantaro dushyiramo. Mama yafashe amafaranga make aca ikabutura z’abakuru ayashyiramo aradoda aratubwira ati "wenda ntazabura aho abafasha, wenda yazabarengera aho nzaba ntakiri kumwe namwe".

Bugicya Mama yatwohereje kwa musaza we ku musozi wa Nyiramatuntu [Nyamata] we arasigara ajya ku muyobozi w’ishuri twigagaho kuko umugore we bari inshuti, yibwira ko ahari bazamuhisha. Bwarakeye umugore aramwegera aramubwira ati "mvira aha ugende sinshaka kubona intumbi yawe hano umugabo yambwiye ko bakwica uri ku rutonde rw’abantu bagomba guherwaho".

Ni bwo yashatse uko ahava aza adusanga ku musozi twariho. Twari ku musozi utuyeho Abatutsi benshi kandi basanzwe bazi kwirwanaho, bumvaga bari buhuze imbaraga bagatsinda.

Ariko amazi ntiyari ya yandi n’ubwo bagerageje uko bashoboye bagakoresha ingabo, amabuye n’amacumu byarangiye Interahamwe zivanze n’abasirikare ziturushije imbaraga turatsindwa, abantu bacu bakwira imishwaro.

Ubwo urugamba rwari rurimbanyije i Nyamata grenade zaraye zituragurika, twakwiye imishwaro turiruka, twirirwa tugenda mu ntege nke z’abana n’ababyeyi, tugera ku musozi wa Ntarama ahagana saa Kumi.

Umusozi wa Nyiramatuntu twari tuwitegeye wose wari wahindutse umuyonga bari gutwika inzu, inka ziruka tubona ko akacu koko kashobotse.

Twaraye aho, bukeye baravuga ngo dukomeze twambuke tujye ku Mugina wenda ahari byasaga nko kubunza umutima tuti ahari hariya ho nta kizahaba wasanga ari mu Bugesera gusa.

Sinari nzi ko umuntu yarara mu gihuru iminsi itatu igashira, sinari nzi ko umuntu yaburara ndetse akanabwirirwa iminsi igashira, indi igataha. Navuye mu Bugesera n’amaguru ngera ku Mugina.

Twambutse Akanyaru dusanga Interahamwe ziradutegereje zitwambura ibyo dufite tugenda imbokoboko, gusa bo bari bataratangira kwica kubera ko Burugumesitiri wabo yari yabibujije ibikorwa byose by’ubwicanyi.

Twashyikiye ku mashuri. Ntibyatinze rero batangiye kwiremamo udutero bakaza ariko burugumesitiri agategeka abapolisi kubihagarika. Twaje kuva aho twerekera ku kiliziya, tutarahagera igitero cyaraje tugihungira ku ivuriro ryari aho hafi ariko batumishamo amasasu.

Twaraye dushatse uko twinjira mu kiliziya yo ku Mugina. Bwaracyeye igitero kiraza, abakuru bari muri twe birwanaho bagisubiza inyuma, ariko si ko byakomeje kuko Interahamwe zo muri Ntongwe, abasirikare n’impunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi baje ari igitero simusiga. Ariko byakozwe babanje gutumaho Burugumesitiri baramwica.

Icyo gihe abantu birwanyeho ariko biranga biba iby’ubusa baraza batemagura abari hanze abarimo imbere bakajya bateramo amagrenades bamishamo n’amasasu uwo rifashe agapfa.

Iryo joro baraye baturaririye, bukeye akazi kabo karakomeza baca inzugi barinjira baratemagura. Bamaze kunanirwa baradusohora bashyira abagabo ukwabo n’abagore ukwabo ngo bagiye kudushakira uko twajya i Kabgayi. Ariko si ko byagenze, abagabo babatemaguye tureba abagore n’abana baradushorera batujyana ku Akanyaru.

Twamanutse ku Mugezi w’Akanyaru badukomera, maze bagafata abagore n’abakobwa bakuze bakabambura ubusa babafata ku ngufu, amaso yanjye yabonye ibyo atakagombye kubona.

Aho ni ho mukuru wanjye Liliane yatanze amafaranga ngo batwambutse, tugira amahirwe tubasha kugaruka i Ntarama. Kubera amagrenade baduteraga tukiri mu kiliziya umubyeyi wanjye za "fragments" zari zamufashe mu maso no ku maboko yacitse ibisebe. Yasaga nk’uwamaze kwakira urupfu ategereje isaha ye.

Ntibyatinze rero haje kuza igitero simusiga ku wa 30 Mata 1994, maze batwiraramo baratemagura. Ni bwo bishe mama umbyara ndetse na mukuru wanjye twakundanaga cyane. Icyo gihe twari kumwe na murumuna wanjye wari muto kuko we yaronkaga ndetse na mukuru wanjye nakurikiraga wari wihishe ahatandukanye natwe gato.

Icyo gihe Interahamwe zaratuvumbuye mu rufunzo ziturasa amasasu menshi abo twari kumwe aho ni njye wavuyemo ndi muzima na murumuna wanjye waviriranaga kuko bari bamurashe ari mu gituza cya mama. Njye baranyegereye ngo banteme, umugabo witwa Gasharankwanzi twari duturanye abonye ko abandi byarangiye aravuga "tugende dukomeze", uwo munsi ndokoka ntyo.

Ng’uko uko banyiciye mu maso abanjye nta cyaha bakoze. Ni bwo natangiye kwitwa imfubyi. Icyambabaje kurushaho ndetse gihora kinshengura umutima ni uko ntashoboye kubashyingura kuko isayo yabamize.

Nyuma y’aho ubuzima bwaranze dusigara twumva gupfa biturutira kubaho, ubuzima nari naravukiyemo sinari nzi ngo ibyo kurya biva he babishaka bate ku myaka umunani uwabwira umwana ngo natangire yibesheho anihishe atazi umuhiga ngo ni uwuhe byari bikomeye.

Uwo nakurikiraga yari afite imyaka 13 ni we wabaye mama, aba na Papa, mbese yabaye byose. Yabaga ahetse murumuna wanjye wari wararasiwe mu gituza cya Mama. Igisebe cye gitangira kubora kugera n’aho tubona ko umwana agiye kudupfira mu ntoki kuko nta n’icyo kurya twabonaga cyo kumuha.

Uko rero Inkotanyi zagendaga zirwana n’abicanyi ari na ko zirokora abo zisanze bagihumeka, ubundi zikagira abo zitesha abicanyi bakirimo akuka, ni ko natwe twagiye kumva twumva ngo Inkotanyi zaje.

Twari mu rufunzo rw’ i Cyugaro muri Ntarama, twumva kurokoka ari nk’inzozi, aho icyo wakwita kubaho twumvaga ari nko kubonekerwa. Kubona Inkotanyi ni wo munezero twabonye uruta iyindi.

Mbega umunezero mbega amarira y’ibyishimo mbega kwiruhutsa ubwo twabakubitaga amaso. Batubwiraga bati muhumure ntabwo mugipfuye.

Inkotanyi zaje zivura inkomere harimo na murumuna wanjye. Njye ndibuka no kugenda byari byanze batwuriza imodoka njye na murumuna wanjye. Tugeze i Nyamata baturamije amata ubuzima burongera buragaruka. Twageze iwacu dusanga inzu yacu Interahamwe zarayitwitse. Inkotanyi zaratugaburiye twari dushonje, zahetse abana bateshejwe ababyeyi, zaduhaye aho kuba, zivura indembe n’inkomere, zidushakira icyo kwambara, mbese zakoze akazi kuzuyemo ibitangaza n’ubumuntu bwinshi.

Ese ubu umuntu yazishimira ate ubundi? NKOTANYI mwarakozeee. Babyeyi batwibarutse, za NKOTANYI mwakundaga zaduhaye UBUZIMA. Zarakoze kundokora urupfu zo kabyara, zo gaheka!

Ndashimira Inkotanyi cyane zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bakoze uko bashoboye ngo turokoke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ugiriwabo Gaparayi Justitia yavuze ko afitanye igihango gikomeye n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .