U Rwanda rw’abaturage biyemeje kutaba insina ngufi, barasa ku ntego

Yanditswe na Ndagijimana Ibrahim
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Kuva kera hari byinshi Abanyarwanda bagiye bigezaho ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi babo, bigeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagaragaza ubudasa, ukwiyemeza, ukudacibwaho ikoma nk’insina ngufi, ukwiha agaciro, kwiyubaha no kutavugirwamo cyangwa kubwirizwa igikwiriye ku gihugu cyabo.

Mu myaka ya za 1990, Abanyarwanda bamwe babonye ko hari ikibazo cyo guhezwa mu butegetsi, kudahabwa amahirwe angana, ukuvangura, kuronda no gutonesha kwa bamwe mu bategetsi bagiye bategeka (ndavuga gutegeka kuko kuyobora bitangiye mu myaka ya vuba aha nyuma ya 1994), batangira inkubiri ya demokarasi bashinga amashyaka arwanya ubutegetsi bwariho (PL, PDI, PSD n’andi) yashinzwe icyo gihe kubera gushaka uko yavuganira abaturage, ugushaka ubwisanzure.

Uretse abo, tariki ya mbere Ukwakira 1990, FPR-Inkotanyi yafashe icyemezo cyo gutera u Rwanda mu kubohora igihugu no kugarura ituze n’umutekano, by’umwihariko kurwanya burundu akarengane kakorerwaga Abanyarwanda. Yatewe ingabo mu bitugu n’andi mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal wari wayoboraga u Rwanda.

Icyo cyemezo gikomeye cyeretse isi yose ko abanyarwanda icyo biyemeje batakinanirwa, birangira FPR itsinze urugamba, u Rwanda ruriyubaka, none ubu igihugu cyuje umutekano, giteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abanyagihugu no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nibwo bwabaye ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda batoye Perezida w’Igihugu biciye mu nzira y’amatora yuje umutekano, ukwishyira ukizana mu bwisanzure, icyo gihe rutangiza inzira ya demokarasi aho Perezida yatowe atari umukandida rukumbi ahubwo afite abandi bahatanira umwanya.

Ayo matora yavugishije amahanga ariko Abanyarwanda bagaragaje ubudasa bwabo muri demokarasi bitorera Perezida wabo mu mucyo no mu ituze, bigaragaza ko icyo abenegihugu biyemeje kitabananira.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga arebera, abarenga miliyoni b’inzirakarengane baricwa. Icyo gihe Ingabo za Loni zakabatabaye zibasiga mu menyo ya rubamba, zurira indege.

Abasore b’ingabo za RPA, bari bafite ukwiyemeza bararurwana, bamwe bahasiga ubuzima abandi baramugara, ariko barakomeza kugeza batsinze urugamba, Abana b’Abanyarwanda bahagarika Jenoside.

Uretse ibyo, Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda nabyo byabaye ubudasa n’icyemezo nta kuka ko Abanyarwanda biyemeje, bava mu rwango bigishijwe imyaka n’imyaniko, bagana inzira yo kwiyunga hagati yabo bahitamo kwiyubaka no kwiteza imbere nta kwirebera mu ndorerwamo y’amako ya ‘Hutu’ , ‘Tutsi’ na ‘Twa’.

Ntawavuga ukwiyemeza ngo asige ubutabera bwunga, “Inkiko Gacaca” zavomwe mu muco Nyarwanda, zica imanza, zirunga kandi zirahana, biba ubutabera abanyarwanda bose bagizemo uruhare, buburanisha benshi kandi mu gihe gito.

Ikindi kandi kiyongera kuri byinshi birimo iterambere rifite umuvuduko udasanzwe, isuku n’isukura, kudategereza ak’imuhana kaza imvura ihise, abaturage bakagira uruhare mu kwirindira umutekano (irondo), kubaka ibiro baherwamo serivise nziza (utugali n’imidugudu) n’ibyumba by’amashuri mu burezi bw’ibanze, kwikemurira ibibazo (Abunzi), kwitegurira amatora batanga ibikenewe yaba mu gutunganya ibiro by’itora cyangwa abakorerabushaka bitanga amatora akagenda neza, igihugu gikoresheje umutungo n’amaboko yacyo.

Ahari ubuyobozi bwiza n’ubushake, nta kintu na kimwe cyananira abaturage biyemeje kandi bafite intego n’icyerekezo. BYaba ari amahire n’abandi Banyafurika bigiye ku cyizere no kutemera kwitandukanya ahubwo bagashyigikira ko ikibahuza kiruta ikibatandukanya, bakiyubakira ibihugu nta gutegereza amahanga.

Ndagijimana Ibrahim, Impuguke akaba n’umusesenguzi muri Politike, Ubuyobozi n’Imiyoborere Myiza

Ndagijimana Ibrahim, Impuguke akaba n’umusesenguzi muri Politike, Ubuyobozi n’Imiyoborere Myiza; ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu ishami ry’Ubuyobozi n’imiyoborere myiza muri Jomo Kenyatta, University of Agriculture and Technology (JKUAT).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza