00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF ikomeje guhanga umurage Nyafurika binyuze mu kugarura amahoro

Yanditswe na Herbert Lugaba
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Akenshi iyo nsoma iby’ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri gukora mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ntekereza ko ari “ibintu byiza cyane byo kwizerwa”.

Uhereye ku kuzana amahoro mu bice byugarijwe n’imvururu, kugarurira icyizere abenegihugu bari barihebye, kugeza ku kububakira amashuri n’imihanda; byose bigaragara nk’aho bitakwizerwa ko Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro ari bo bari kubikora nubwo baba bakorera ahagoye cyane.

Mperutse kwiha intego yo kujya muri Centrafrique kureba amahirwe y’ishoramari ahari n’uko nshobora kuyabyaza umusaruro kimwe n’abandi nyuma y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye butworohereza.

Uko nahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali nerekeza muri Centrafrique, ni ikintu kimwe cyari kindi mu mutwe. Ni ukwibonera ingabo za RDF muri icyo gihugu n’amaso yanjye bwite, byashoboka nkanarushaho gusobanukirwa neza uko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu uyu munsi mu bihugu bitanga ingabo nyinshi zijya mu butumwa bw’amahoro ku Isi.

Hagombe kuba hari impamvu Umuryango w’Abibumbye wizera u Rwanda mu gukora ako kazi. Ntibwaba ari ubuvugizi bwiza kuko abatavuga rumwe narwo bahora bavugavuga, kandi ntibishobora guterwa n’uko cyaba ari cyo gihugu kinini cyane gifite n’umutungo wagifasha kohereza ingabo nyinshi muri ubwo butumwa ku Mugabane wose.

Bishobora guterwa gusa n’uko RDF yigaragaje nk’iyizerwa kandi ifite ubushobozi n’ubunyamwuga bwo kugarura amahoro aho bisa n’ibidashoboka. Birumvikana ko byasobanuka gusa ari uko uvuze ko itabikora yonyine.

Nk’urugero, hari abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye bari gutanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), kandi icyakorwa cyose muri icyo gihugu cyitirirwa MINUSCA yose hamwe.

Njye ndibanda ku ngabo za RDF ziri muri MINUSCA kuko ni zo nzi, ni zo nahuye nazo kandi nizo ubutsinzi bwazo muri icyo gihugu bukeneye kugarukwaho birenze ibigaragara mu itangazamakuru uyu munsi.

Ibi ndabivuga kuko nabaye muri Centrafrique kandi nabyiboneye n’amaso yanjye byose. Uretse amahirwe y’ishoramari yadufungukiye twese, nashakaga kugenda nkirebera impamvu uyu munsi Abanyarwanda bahabwa ikaze cyane muri icyo gihugu n’impamvu iri inyuma yo kwakirwa neza kandi tukubahwa.

Nta bindi bitangaza birimo. Ni iby’ingabo z’u Rwanda zakoreye ku butaka bwaho hamwe n’izirinda umutekano zoherejweyo mu Ukuboza 2020 bijyanye n’amasezerano ari hagati y’ibihugu byombi. Zasubije inyuma imitwe yitwaje intwaro yari isatiriye Umurwa Mukuru, Bangui.

Hari kandi izindi ngabo zo mu mutwe udasanzwe zoherejwe kurindira umutekano Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro kubera uko bari bakomeje kugabwaho ibitero ariko bakabura uburenganzira bwo guhangana n’ababatera nk’uko Perezida Kagame aherutse kubivuga.

Sinshobora gushimangira uruhare rwa RDF mu kugarura ituze muri Centrafrique kurusha uko Perezida Kagame na mugenzi we Faustin-Archange Touadéra babikoze mu ntangiriro za Kanama, ubwo yasuraga u Rwanda hongerwa ingufu mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi bagaragaje neza uruhare rwa RDF mu kugenzura ko amahoro ari kugarurwa, ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye ibihugu byombi bishyira umukono ku masezerano azatuma RDF ishyigikira amavugurura mu rwego rw’umutekano muri Centrafrique.

Nubwo ushobora guhamya ko amahoro agiye kugarurwa muri Centrafrique byuzuye, icyagezweho icyo ari cyo cyose mu mezi umunani ashize cyangwa arenga gitanga icyizere ko amahoro adashobora kugerwaho gusa ahubwo ashobora no kurindwa kugira ngo abantu bakomeze kuyagira bityo biteze imbere kandi bakungahare.

Uko navaga hamwe njya ahandi nagendaga ndushaho kumva ko ibyo RDF iri gukorera muri Centrafrique bitagiye kuba umurage ku Rwanda gusa ahubwo ari ku Mugabane wose.

Guhura n’Abanya-Centrafrique ni cyo kintu cyanteye ishema mu bihe byanjye byose nk’Umunyarwanda. Nararize kubera kumva inkuru bambariraga. Iyo bageze ku ngabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, amagambo ashira ivuga bagahita bagira ikiniga.

Kuri bo RDF yakahagumye kuko nta kindi gihe bigeze bumva batekanye nk’uko biri ubu. Bakubarira uko bari barambiwe kubaho umunota ku wundi biteguye kwirukanka basiga ingo zabo kubera amasasu ndetse muri rusange nta kibateza imbere bashobora gukora.

RDF yabagaruriye icyizere kandi bizeye ko vuba aha iminsi mibi izarangira. Abagore, abagabo n’abana buri wese usanga afite inkuru yo kubara kuri RDF. Abenshi basubiye mu ngo zabo ndetse baragerageza kongera gutangira ibikorwa bibinjiriza.

Abanya-Centrafrique batuye i Bangui no mu nkengero zaho n’abandi begereye aho ingabo za RDF zikambitse bose baba bumva batekanye cyane, kandi ukumva uko bazikunda bigenda birushaho kwiyongera ari nayo mpamvu uyu munsi Umunyarwanda ugeze muri Centrafrique yakirwa nk’uwaho.

Nasuye ahantu ingabo za RDF zarenze kuhagarura umutekano no kurinda abenegihugu zikahatangiza serivisi z’ubuzima ku bahatuye, zigafasha imiryango yashegeshwe n’imvururu kongera kwiyubaka ndetse zikanakangurira abaturage kugaruka mu ngo zabo bakumva batekanye.

Modeste Poukand utuye i Bangui twaraganiriye. Yambwiye ko bari baratakaje icyizere burundu ndetse batekereza ko imitwe yitwaje intwaro igiye kwigabiza uwo mujyi mu bihe by’amatora yabaye mu mpera za 2020.

Yari yarafunze iduka rye agurisha n’ibyo yari arifitemo byose kubera ubwoba bw’uko yabibura byose, ariko ubu yongeye gutangira ibikorwa kandi yizeye kuzamuka kubera icyizere afite cy’uko ubwo RDF ihari byose bizagenda neza.

Nk’uko Perezida Kagame yabivuze mu minsi yashize, intego nyamukuru y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ni ukurinda abaturage. Umuntu ntiyashobora gushimangira neza uko RDF yageze kuri iryo hame aho ari ho hose yagiye ihamagazwa.

Ubushobozi bwo kurenga ibyo yoherejwemo igakora ibindi bigirira akamaro imiryango ikanayigarurira icyizere ni byo bituma RDF igira itandukaniro. Ntibiyiha igikundiro ku baturage baho gusa ahubwo binahanga umurage uzamara igihe kirekire kuri RDF, u Rwanda na Afurika nk’Umugabane muri rusange.

Magingo aya hari abagore n’abagabo 1.360 ba RDF bambara ibendera ry’u Rwanda ku kuboko batewe ishema nabyo, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hamwe n’abapolisi 489. Ibyo bigira u Rwanda igihugu gifite ingabo nyinshi muri Centrafrique.

Mu gihe nari ndiyo namenye ko hari ingabo zaturutse mu bihugu bitandukanye ariko iyo uganiriye n’abaturage baho usanga icyizere bagishingira kuri RDF kandi ntiwabarenganya. Kuva batangira kurindwa mu Ukuboza, abatuye icyo gihugu barushijeho kugira icyizere ko amahoro azagaruka vuba.

Byanampamirije ko “iki gihugu gito cyo mu Burasirazuba” cyarengeje ibyo cyari cyitezweho n’ibyo bamwe bitaga “kwipasa muremure” kubera ko mu by’ukuri nta wapimye ubwo burebure, nibareke uwo wipashe abumenye.

Ni kenshi cyane u Rwanda rwagaragaje ko ubuyobozi, intego n’icyerekezo ari byo bishobora kugaragaza igihugu, aho kuba ingano, ubushobozi mu by’ubukungu cyangwa itangazamakuru ribogamye rikomeza kugendera mu murongo werekana “igihugu gito muri Afurika kivugwa neza”.

Mu kwemeza ko amahoro ashobora kugaruka mu bice byafatwaga nk’ibizarangwamo imvururu zidashira, RDF iri guhanga umurage utwumvisha ko Afurika ishobora kwishakamo ibisubizo mu by’ukuri itagombye gutegereza abo ku yindi migabane, cyangwa ubutumwa bwo kuhagarura amahoro butarangira buba bugamije izindi nyungu.

Ibikorwa bya RDF mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ntibikwiye gushyirwa ahantu ngo bizigirweho mu bihe bizaza gusa ahubwo byagombye no gusigasirwa bikanakwizwa hose ku Mugabane imvururu zikaba amateka.

Nizera ko ari yo mpamvu Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yahisemo kwegera u Rwanda ngo rumufashe guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Cabo Delgado, mbere yo kujya ahandi ahari ho hose.

Herbert Lugaba ni umwanditsi mu bya politiki

Umwanditsi ni umusesenguzi mu bya Politiki n’Imibereho Myiza mu Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .