Nyuma y’imyaka 11 Itorero ry’Igihugu rigaruwe; aho ntiryaba rikwiye ivugururwa?

Yanditswe na Cyuzuzo Aimé Christian
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri iteranye igafata umwanzuro wo kugarura Itorero ry’Igihugu ryari ryaravanyweho n’Abakoloni, kuwa 16 Ugushyingo 2007, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gutangiza Itorero ry’Igihugu mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, nyuma y’imyaka 83 rikuweho.

Nkuko Perezida wa Repubulika yabivuze ubwo yatangizaga gahunda y’Itorero ry’Igihugu ku mugaragaro; yavuze ko ryashyizweho mu rwego rwo kurushaho gutoza no kwigisha Abanyarwanda gukunda igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo no kwirinda ubutsimbanyi ariko byose bishingiye kuri kirazira n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Itorero ry’Igihugu mbere y’abakoroni

Mbere y’umwaduko w’Abakoloni Itorero ry’Igihugu ryari irerero ry’Igihugu, rikarera abanyarwanda rikabubakamo imico myiza (ariyo twita Indangagaciro) yatumaga bashobora kubahana, kubana neza, kubana mu mahoro no gusobeka Ubumwe bwabo nka bene mugabo umwe, nk’abavandimwe, nka bene Kanyarwanda.

Ryareraga kandi abazayobora Igihugu kugira ngo bazayobore neza, ngo bazajye batoza imico myiza abo bayobora, bakabatoza Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda.

Twavugamo zimwe muri zo: ubumwe, ubutwari, ubwitange, gukunda umurimo, kubaha no kumvira, kwanga umugayo, kubana neza na bose nta vangura, n’ibindi

Abantu bemezaga ko umuntu wabaga ataranyuze mu Itorero yabaga afite byinshi atandukaniyeho n’Intore, cyane cyane mu rwego rw’imyumvire, imitekerereze, imyifatire, imyitwarire, imivugire n’imigenzereze, ikinyabupfura, n’ibindi.

Itorero ry’Igihugu rigarutse bundi bushya (mu 2007)

Nyuma y‘aho Jenoside yakorewe Abatutsi irangiriye, inzego z’abayobozi zimaze gusesengura icyateye amahano yari amaze kugwirira u Rwanda, zimaze no kwitegereza ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamaze kandi no kongera gutekereza ku byiza byariho mbere y’uko Itorero ry’Igihugu risenywa, nibwo batekereje gusubizaho Itorero ry’Igihugu.

Byari ukugira ngo ryongere rirerere abanyarwanda, ribubakemo za ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda zatumye abakurambere bacu bubahana, bagasobeka ubumwe, bakabana mu mahoro bakihesha ishema, icyubahiro n’Igitinyiro.

Kuwa 12 Ugushyingo 2007 nibwo inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gusubizaho Itorero ry’Igihugu, maze kuwa 16 Ugushyingo 2007, Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame atangiza itorero ry’igihugu ku mugaragaro, imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga amategeko.

Mu kuritangiza yabwiye abanyarwanda ati “Twaje gutangiza gahunda y’Itorero ry’Igihugu nk’uburyo twihariye kandi bukomoka ku muco nyarwanda.”

Akomeza agira ati “Itorero ry’Igihugu ryari ishuri ryo gutoza no kwigisha abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo no kwirinda ubutsimbanyi, n’ibindi n’ibindi...”

Itorero ry’Igihugu rimaze gutangizwa ryahise rihabwa inshingano zo kurera Intore zibereye Igihugu kandi zigaragara mu byiciro byose by’abanyarwanda, intore zigomba kubera abandi umusemburo w’impinduka nziza zose; haba mu myumvire, mu myifatire,mu myitwarire, mu mitekerereze no mu mikorere y’Abanyarwanda, ari aho zituye, ari aho zikorera, aho zinyuze n’aho ziri hose.

Harimo no kwimakaza ibyiza biri mu muco nyarwanda n‘Indangagaciro na Kirazira mu muryango nyarwanda, bigomba gushingirwaho mu kubaka iterambere ry’Igihugu, kurwanya akarengane na ruswa, guca umuco wo kudahana, kwimakaza umuco w’amahoro, ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge, kurandura ingengabitekerezo ya jenoside n’imizi yayo yose, no kurata ishema n’ibigwi by’u Rwanda n’Abanyarwanda n’ibindi.

Kuri uyu munsi, imyaka 11 irashize Perezida wa Republika yongeye gutangiza itorero ry’Igihugu.

Ni imyaka isize nibura hariho gahunda nziza y’uburyo buri munyarwanda wese bitewe n’icyiciro arimo (abana bari ku mashuri, abarangije amashuri y’isumbuye, abakora mu nzego za Leta cyangwa izigenga, abari muri Diaspora …) abasha kunyura mu Itorero ry’Igihugu akabasha gukurikirana inyigisho avomamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Mu myaka mike ishize nanjye nagize amahirwe yo kwitabira Itorero ry’Igihugu nk’undi mu nyarwanda wese.

Ubwo twavaga mu Itorero dutashye, wabonaga ko buri umwe yahindutse mu mico no mu myifatire, mbese bigaragarira buri wese ko twamaze gucengerwa n’inyigisho nziza twahaherewe zatwigishaga gukunda igihugu no kugikorera, kuba inyangamugayo, gutozwa gukorera hamwe binyuze mu mikoro ngiro twahabwaga hafi ya buri munsi mu gihe twahamaze - ibintu natekerezaga ko ari umwihariko wacu twenyine n’ubwo nyuma yaho naje gusanga ariko buri wese uvuye mu Itorero avayo ameze (ibintu byanyuze).

Buri muntu wese uvuye mu Itorero (Intore) avayo afite intego nyamukuru yo gushyira mu ngiro ibyo yahigiye, ariko uko iminsi igenda ishira n’indi igataha, ya ntore igenda idohoka ku buryo no mu minsi yashize natangiye kubona hari abamburwa ubutore bitewe n’uko kudohoka.

Mu bikorwa byanjye bya buri munsi ntabwo nsiba gukurikirana amakuru y’ibyabereye mu gihugu no hanze yarwo binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, ibintu bimbashisha kumenya amakuru atandukanye y’ibyabereye mu gihugu cyacu mu nguni zose.

Biragoye kubona abayobozi b’uturere babasha kurangiza imyaka batorewe (itanu) bakiri ku myamya yabo, ahubwo icyoroshye kubona ni Iyegura/zwa ry’abayobozi b’uturere mu gikunze kwitwa ‘Tour du Rwanda’ bitewe ahanini n’uko usanga hafi abayobozi b’uturere twose mu gihugu byitwa ko beguriye rimwe kandi ukabona ko bigenda bizenguruka mu gihugu cyose (bitewe n’uko abayobozi b’uturere hafi ya bose bo mu gihugu begura mu bihe byegeranye) .

Uzasanga n’abo bayobozi byiswe ko beguye rimwe na rimwe bashinjwa kudakorera hamwe nka komite nyobozi (Umuyobozi w’akarere n’abamwungirije), kurya ruswa, kwimakaza icyenewabo mu itangwa ry’akazi, gutanga raporo zitari umwimerere (mu gikunze kwitwa itekinika) n’ibindi.

Duhora twumva ba rwiyemezamirimo badasiba kwambura abo bakoresheje mu mirimo baba batsindiye n’ubwo rimwe na rimwe usanga bihwihwiswa y’uko kubera ruswa batanga kugira ngo bahabwe iyo mirimo, ingano yayo ibagusha mu gihombo bakabura amafaranga yo kwishyura abakozi baba bakoresheje.

Buri mwaka amakipe akunze guhagararira u Rwanda amenshi tumenya ko yagiye gusa, kugaruka kwayo bigirwa ubwiru bitewe n’ipfunwe n’ikimwaro baba bagarukanye; ingo zo mu Rwanda zisigaye zarabaye “zirara zishya bwacya zikazima”, umusaruro uri kuvamo ni amakimbirane ahoraho hagati y’abashakanye, kwicana hagati yabo no gutandukana bya hato na hato, ibintu bishyira mu kangaratete abana babyaye.

Urubyiruko ntirusiba kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge mu gihe abandi bemeza ko kujya kuba mu bihugu by’i Burayi na Amerika bizatuma bagera ku nzozi zabo, ibintu bihabanye n’ibyo baba bivugira mu gihe cyo gutozwa mu Itorero ry’Igihugu.

Perezida wa Repubulika ntasiba kwihanangiriza abayobozi benshi bo muri guverinoma badakorana, kugera n’aho mu minsi yashize ubwo yafunguraga umwiherero w’Abayobozi Bakuru ku nshuro ya 15, yeruye akavuga uburyo abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta badakunze gukorera hamwe mu gushyira mu bikorwa inshingano baba bahawe kugera n’aho ngo bashobora kumara igihe kinini batabasha kuvugana kandi byitwa ko bakorera muri Minisiteri imwe.

Mu minsi yashize nanone byahumiye ku mirari ubwo umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu yatinyutse gushyigikira abana b’abakobwa bambara impenure ibintu bihabanye n’umuco Nyarwanda.

Nyuma yo kureba ibi maze kugarukaho byansunikiye mu kwibaza ibibazo bibiri ntekereza ko byasesengurwa bikabyazwamo ibisubizo:

Ese Itorero ry’igihugu ryaba rigera ku nshingano zaryo mu gihe abagaragara muri ibi bikorwa byose narondoye banyuze mu Itorero ry’Igihugu inshuro zirenze imwe bemye, bakarisohokamo bashimangira ko bazanye impinduka nziza mu bikorwa byabo bya buri munsi, yewe hakaba na bamwe bahinduka abatoza b’intore mu bindi by’ikiciro bikurikiyeho?

Ese Ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu ntabwo bwari bukwiye kuvugurura uburyo inyigisho zitangwamo mu rwego rwo kurushaho gutanga umusaruro mwinshi kandi w’igihe kirambye?

Itorero ry’Igihugu hari ibikorwa byinshi byiza ryagezeho kuva aho rigaruriwe mu 2007, gusa njyewe nkurikije uko mbibona, Itorero ry’Igihugu ntabwo ritanga umusaruro uko bikwiye.

Nkasanga rikwiye gukora ubushakashatsi ku cyaba gitera abavuye mu Itorero ry’Iguhugu kudashyira mu ngiro inyigisho bahawe, ibintu byabafasha kuvugurura inyigisho zitangwa mu rwego rwo kurushaho kubaka Itorero ry’Igihugu ritoza abanyarwanda kugendera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bikava mu kubihiga no kubiririmba gusa ahubwo bigashyirwa mu ngiro ku kigero cyisumbuyeho.

“Cyaraziraga guhemukira uwo mwabanye mu Itorero, no gutatira inyigisho zo mu Itorero!”

Aba ni bamwe mu rubyiruko rwitabiriye icyiciro kidasanzwe cy’Itorero Indangamirwa cyasojwe umwaka ushize, mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza