Musenyeri Mbonyintege arashaka ko abantu bareka kuvuga amateka mabi ya Perraudin na bagenzi be? (Igice cya kabiri)

Yanditswe na Jean Ndorimana
Kuya 26 Kamena 2018 saa 02:59
Yasuwe :
2 1

Manifeste y’Abahutu yanditswe mu 1957, yandikirwa mu Icapiro ry’i Kabgayi. Bavuga ko yanditswe na Chanoine Eugène Ernotte washinze Koleji ya Kirisitu Umwami y’i Nyanza mu 1956 (Collège du Christ-Roi) na Padiri Arthur Dejemeppe wari umaze igihe gito ari umusigire ku ntebe ya Vikariyati ya Kabgayi (pro-vicaire) mbere y’ishyirwaho rya Perraudin.

Njyewe ubwanjye, nk’umunyeshuri wa Chanoine Ernotte kandi tukaba twaruzuraga maze kuba padiri, naramubajije mu mpera za 1993 njyiye kumusezeraho iwabo i Liège mu Bubiligi ndangije amashuli i Roma nti:« Nyakubahwa Chanoine, ko bavuga ko uri umu-parmehutu, ni byo koko? »

Yaranshubije ati : « Nshuti yanjye Yohani, uzi neza ukuntu nabarwanyeho mu 1973 babirukana mu mashuri, njyewe igihe cyose nafashije abanyantege nke n’Abahutu igihe bari bafite ibibazo narabafashije ».

Nari kongeraho iki ko yari ansubije atyo ? Iyo Manifeste bayitiriye Abahutu ngo bize, baba ari bo bayishyiraho umukono. Nta nyandiko n’imwe iravuguruza ibyo. Ntaho itaboneka, ntaho uwayishaka yayibona. Abazungu bemerewe bate kwandikira Abanyarwanda ibyo basaba ?

Mu 1959: Umupadiri Chanoine Louis de Lacger w’Umufaransa muri Diyosezi y’Albi mu Majyepfo y’u Bufaransa yanditse igitabo kingana umusozi cyacapiwe i Kabgayi cyitwa Ruanda na kigenzi cyacyo cyitwa Ruanda Ancien.

Byombi byahawe uburenganzira na Musenyeri Perraudin abishyiraho umukono (Imprimatur), cyandikirwa i Kabgayi. Uwo Chanoine Louis de Lacger yari yaratumiwe na Musenyeri Classe igihe gito, ngo abonye amateka y’u Rwanda afite ubukungu bukomeye, arahaguma, aricara arandika.

Muri icyo gitabo asobanura ukuntu u Rwanda rwari rutuwe n’amoko atameze kimwe, abantu badasa, batareshya, badakomoka hamwe, akerekana n’ibihugu baturutsemo, akavuga ko Abatwa b’abahigi ari bo baturage ba kavukire bari batunzwe n’imbuto zo mu mashyamba, bakirukanwa n’Abahutu b’abahinzi ari na bo bahanze u Rwanda bagaha amazina imisozi yarwo, nabo bakaza kwirukanwa n’Abatutsi baje bwa nyuma, bakabirukana bashaka inzuri z’inka zabo. Tumenye ko Abajenosideri benshi bafatiwe za Cameroon, za Togo, Congo...bavuga ko bahungiye ku nkomoko yabo.

Twibuke ko mu mbwirwaruhame ya Mugesera mu 1992 yavuze ko Abatutsi bagomba gusubira iwabo muri Ethiopia baciye inzira ya bugufi ya Nyabarongo n’Akagera kugera muri Nil! Ubwo si uburozi banyoye bw’uriya mupadiri yakwije ari kumwe na Perraudin i Kabgayi?

U Rwanda rutangira guturwa, uwo muzungu yari ahari? Ibyo byari byarigeze kwandikwa n’umupadiri w’umwera Paul Barthelémy ku wa 7 Gashyantare 1900 amaze iminsi itanu i Save, nabivuze.

Ari mu bazanye na Musenyeri Hirth. Ese uretse ko nta n’inyungu byatugirira, abazungu uwabakoraho ubushakashatsi yasanga iwabo bose basa, bareshya, baraturutse hamwe, baragereye iwabo igihe kimwe? Kuki baduhimbira biriya byose bagamije guca Abanyarwanda mo ibice tukabyemera? Byandikiwe i Kabgayi!

Ibaruwa ya Musenyeri Perraudin yo ku wa 11 Gashayantare 1959

Iriya baruwa yabaye rutwitsi. Ngo yateguriraga abakirisitu gukora neza igisibo bitegura Pasika ya 1959 (Mandement de Carême)! Yasomwe mu maparuwasi yose, ariko akavuga ngo ntibazayitangeho ibisobanuro, kimwe n’iriya abasenyeri banditse mu 2016 basaba imbabazi za nyirarureshwa, bakavuga ngo bazayisome mu matangazo! Ni gutyo abasenyeri bamenyereye gukora. Abantu barimo abazi gusoma bashobora bate gusomerwa urwandiko batagizemo uruhare bagasohoka mu kiliziya, ntibazongere no kugira icyo baruvugaho?

Mu kinyabupfura gisanzwe, uwandikiwe ibaruwa arayisubiza. None se uwanditse iyo baruwa ntabone igisubizo aba yahiye yotsa iki? Amenya ate uko yakiriwe? Ibyo ni bimwe mu bigomba guhinduka mu mikorere ya KIliziya Gatulika mu Rwanda. I Burayi n’amabaruwa ya Papa bayashyira ahagaragara agasomwa n’abantu bose, ntibayasoma mu kiliziya ngo bateshe umwanya abantu.

Abakirisitu baho ntibanakwihanganira igihe kuyasoma bimara. Misa yaho yo ku cyumweru imara iminota itarenga 45, mu gihe mu Rwanda ishobora no kugera ku masaha arenga abiri! Ariko mu Rwanda bayandika nk’abaciye iteka ridasubirwaho. Iyaba byibura bahaga abakirisitu kopi z’izo nyandiko ngo baziganireho! Babikora bate kandi baba banga ko inyandiko zabo ziganirwaho?

Musenyeri Perraudin yanditse ko ikibazo cy’u Rwanda ari ubusumbane bw’amoko, ko kigomba gukemurwa n’abakuru b’imiryango y’Agisiyo gatulika…Icyo gihe Gregoire Kayibanda yari umukuru wa Lejiyo ya Mariya, yari ayoboye Kinyamateka yanyuzwagamo inyandiko zose za rutwitsi, abaturage bakayihererekanya…

Ese umuntu wariho icyo gihe, asubije amaso inyuma akareba abaturage bari ku musozi w’iwabo, yasanga Abahutu bari bahatuye bari bataniye he n’Abatutsi? Ndabihera ku musozi twari dutuyeho kandi ndabyibuka. Bose bari abahinzi, muri buri bwoko bamwe bafite inka n’andi matungo magufi, basangira, batumirana mu bukwe no mu yindi minsi mikuru...

Niba hari bake bari mu buyobozi, byari kuba impamvu yo kwica no guca Abatutsi batari muri izo nzego? Ese ku bari bazirimo bo, nta wundi muti wari gukoreshwa utari uwo kwica abantu no kubaca? Ibyo bizabazwe Loni n’Ababiligi n’abamisiyoneri b’icyo gihe.

Umupadiri wo muri Diyosezi ya Kibungo witwa Claver Nkusi wayoboraga Kinyamateka mu 2009 yigeze kurengera Kayibanda na Perraudin ubwo namurikiraga abanyamakuru kiriya gitabo navuze haruguru, aravuga ngo nta nyandiko Kayibanda yasohoye iryanisha Abanyarwanda. Namushubije ko inyandiko yose izasohoka mu kinyamakuru ayobora azayibazwa kuko ari we uba ashinzwe kwemera ko ibyanditswemo bisohoka. Abayobora ibinyamakuru babyumve.

Musenyeri Perraudin, umwe mu bihayimana wabibye amacakubiri mu banyarwanda

1963-1964

Kuri Noheli ya 1963, ubwo Abatutsi bo mu Kinyaga (Cyangugu, ubu ni Rusizi na Nyamasheke) bicwaga, kuri Paruwasi ya Mururu yaje gusimburwa na Katedrali ya Cyangugu; kuri Noheli misa ya mbere isohotse, bagapakirwa mu ikamyo n’uwari Perefe Pascal Ngirabatware baje guhimbwa Gahini, bakajya kwicirwa muri Nyungwe, abo mu Bufundu no mu Bunyambiriri bakajugunywa mu migezi ya Mwogo, Mbirurume na Rukarara, umwaka wakurikiyeho abalimu ba Unesco bigishaga i Butare barasezeye bavuga ko badashobora gukorera Leta ikora Jenoside.

Nibwo bwa mbere iryo jambo Jenoside ryakoreshejwe ku birebana n’iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda, kuko bishwe bazira icyo bari cyo kandi hagamijwe kubarimbura.

Ayo makuru yatangajwe na Radiyo Vatikani n’Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa gikomeye. Mu 1964 Musenyeri Perraudin yiyamye Papa amwandikira ngo ibyo ni ukugoreka Amateka (distorsion des faits). Yemezaga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1963.

1973 : Iyicwa ry’abafurere i Kabgayi n’abanyeshuli i Shyogwe

Mu 1973, Musenyeri Mbonyintege yigaga mu Nyakibanda yegereje ubupadiri. Iyo Nyakibanda itarwanwaho na Nyakwigendera Musenyeri François Niyibizi wabwiye abasenyeri ko ibibera mu Rwanda nibigera mu Nyakibanda atazemera kuyobora Seminari y’ubwoko bumwe, sinzi aho Mbonyintege aba ari n’icyo aba ari cyo. Muri abo basenyeri Perraudin yari arimo.

Na Phocas Nikwigize wayoboraga Diyosezi ya Ruhengeri yari arimo, akarenga agaha ubupadiri abadiyakoni be banze gukora ibizamini bari mu rwego rw’abadiyakoni, kandi ari nabo bayoboraga imvururu zo mu Nyakibanda!

Bamanikaga impapuro zanditseho abaseminari b’Abatutsi bagomba kwirukanwa, nk’uko byakorwaga mu Rwanda hose, Padiri Mukuru Niyibizi akazinduka azimanura.

Bariya bose biganaga na Mbonyintege, baherwa ubupadiri rimwe mu 1974 cyangwa mbere gato mu 1973, kandi bamwe bageze no mu nzego z’ubusenyeri! Birumvikana ko bakoranaga n’abashenye u Rwanda. Ni gutyo Nyakibanda yarokotse 1973.

Ibyo byose Mbonyintege arabizi, yari mu Nyakibanda. Ndetse na nyuma yaho yaje kuyiyobora, uretse ko ubu atari umwanya wo kuvuga uko yabyitwayemo. Ariko igihe kigeze byavugwa. N’ubwo Mbonyintege atari i Kabgayi mu 1973 rero, ntayobewe uko byagenze. Kuki atavuga uko Musenyeri Perraudin yawaye abafurere baho bicwa, bakubitwa, i Shyogwe abanyeshuri baho bicwa…?

1994 : Iruhande rw’abasenyeri batatu b’ibikomerezwa bari bahungiye i Kabgayi na Leta bari bahunganye ikajya i Murambi muri kilometero zitagera ku munani, i Kabgay ihabereye ubwicanyi bw’indengakamere

Habuze iki ngo bariya basenyeri Vincent Nsengiyumva wa Kigali wari wizewe cyane, Thadée Nsengiyumva wa Kabgayi na Joseph Ruzindana bavuga ko yari mubyara wa Bagosora, bose bakomoka mu Karere k’abategekaga kandi bizewe, bose bakomoka mu Majyaruguru aho ubutegetsti bwabarizwaga, habuze iki ngo biyambaze Leta bakoranye kandi yari iruhande rwabo, kugira ngo iruhande rwabo hoye kubera ariya mahano? Aho bariya basenyeri bari bicaye, n’ubwo bari impunzi, ariko harimo n’uwahayoboraga; ubu hicawe na Mbonyintege! Abavugaho iki?

Kuki Musenyeri Mbonyintege ntacyo avuga ku bapadiri be Emmanuel Rukundo w’Umurundi wari Omoniye w’abasirikare wicishije bagenzi be barimo Padiri Alphonse Mbuguje n’ubwo yiciwe i Cyangugu, Rukundo akabishinjirwa i Arusha, akamwicisha afatanyije n’undi mupadiri w’Umurundi nawe wari uwa Kabgayi, Daniel Nahimana waje kumuneka i Cyangugu, Nahimana agahungishirizwa mu Butaliyani, nyuma akajya mu Bubiligi? Rukundo uriya yavuye Arusha yoherezwa muri Mali, none ngo yarafunguwe yari yarakatiwe imyaka 23. Ni bande bakomeje kumuhesha impapuro zo kwiga i Roma no gukora mu Busuwisi aho yafatiwe? Perraudin, Mutabazi...Yafunguwe acyanditse kuri Kabgayi. Mbonyintege arabivugaho iki?

Abapadiri be bitwa ba Ndagijimana, umwe akaba Laurent, undi akitwa Joseph bafungiye i Mpanga, Mbonyintege abavugaho iki? Abafurere Rwesero Dominique w’umuyozefiti wicishije abihayimana, abarimu n’abakozi b’i Kabgayi iruhande rwo kwa Musenyeri, akabyemera muri gacaca ndetse akanashimirwa ko abyemeye, akaba ari i Mpanga; abafurere b’aba-Maristes bahoze mu Byimana, François Nkusi ufungiye i Huye na Jean Bosco Uwamungu wahungishirijwe muri Amerika bashinjwa ibyabereye mu Ishuri ryabo mu Byimana, Mbonyintege arabiyobewe?

Uriya Uwamungu Jean Bosco wari umufurere yaje kuba padiri yiyandikisha muri Diyosezi ya Kigali. Yatorotse gacaca ahungishirizwa muri Amerika. Kuki hatamutangwaho amakuru? Hanyuma Mbonyintege agashimagiza umuhutukazi ngo wafashije Abatutsi. Rwose uwo muntu akwiye kubishimirwa kimwe n’abandi bakoze bene icyo gikorwa cyiza. Ariko se byabuza kwamagana ibibi byakozwe?

Niba Musenyeri Mbonyintege afite ubuhamya bw’abagomba gushimwa kubera ko bafashije abicwaga ni byiza. Nabereke Ibuka kuko abo banditsweho igitabo kandi kiracyakomeza. Bitwa Indakemwa. Nabereke n’abashinzwe gutanga imidali y’ishimwe, ariko areke kuvanga ibibazo anenga abamagana Jenoside.

Impanuro naha Musenyeri Mbonyintege

1. Kwitandukanya n’ababibye amacakubiri mu Banyarwanda kuva i Kabgayi mu ntangiriro z’Ivanjili mu Rwanda

Tumaze kwerekana mu magambo make ukuntu amacakubiri mu Banyarwanda yahereye i Kabgayi, Perraudin n’abamubanjirije bakabigiramo uruhare.

Musenyeri Mbonyintege yarazwe Kabgayi, ariko ameze nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu kandi inka yarapfuye kera. Abaciye Abanyarwanda mo ibice baratsinzwe kuko u Rwanda rumaze kwiyubaka kugera ku ntera ishimishije.

Abahembereye Jenoside i Kabgayi, abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa baratsinzwe, abataracirwa imanza barangara mu mahanga. Abaturage benshi baroshywe muri ubwo bwicanyi barabyicuza kandi bakagaya ababubashoyemo.

Mu gihe abana b’abajenosideri bitandukanya n’ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo bakoze amahano, Musenyeri Mbonyintege arakirahira Perraudin ngo ni we acyesha byose, aho kuba abikesha ababyeyi bamubyaye bakamurera, bakamukuza, n’Imana yamubeshejeho agasimbuka ibyahitanye abandi adafite icyo yarushaga.

Umubyeyi wawe yaba yarakoze amarorerwa ugakomeza ute kumwirahira aho kwitandukanya na we? Iyo umwirahira uba ubiba ya mbuto mbi yabibye. Tuzi abana n’ababyeyi b’abajenosideri bitandukanyije na bene wabo bakoze amarorerwa. N’iyo utabavuga amazina, byibura wakwitandukanya na bo mu bitekerezo, mu mvugo no mu ngiro.

2. Guha ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika umusanzu

Abasenyeri Gatulika b’u Rwanda, kuva Jenoside yategurwa ikanashyirwa mu bikorwa, ntibigeze babwira Vatikani ikibazo cyariho kandi bamwe muri bo bari muri Komite yari ishinzwe kuzana Demokarasi mu Rwanda, itegura amahoro y’Abanyarwanda, cyane cyane igihe hari hatangiye gushyirwaho amashyaka menshi.

Habyarimana wari wamaze kuvuga ko atabona ukuntu mu Rwanda haba amashyaka menshi, yageze aho yemera amashyaka menshi, abitegetswe na Perezida Mitterand w’u Bufaransa.

N’aho Jenoside imaze gukorwa, nyuma y’imyaka 22, abasenyeri b’u Rwanda basabiye imbabazi abihayimana n’abandi bayoboke ba Kiliziya bijanditse muri Jenoside. Ni byo bazisabye nk’ababyeyi, bazisabira abana.

Yego ngo ibibero by’umubyeyi bicumura yicaye. Ariko se iyo umubyeyi yafatanyije n’umwana gucumura, ndetse akamwoshya, ntamuhane, izo mbabazi zagira akahe gaciro umubyeyi atabanje kuzisabira we ubwe?

Ziriya mbabazi z’abasenyeri rero zasabwe igicagate. None se abasenyeri tubagire abere kandi ibyaha byabo bigaragara kuri bo n’abo basimbuye? Niba basaba imbabazi, nibemere ibyabo bwite n’iby’abo basimbuye kuko birengereye umurage bahawe kandi bakaba barawemeye. Urazwe n’umubyeyi yishimira ibyo amusigiye ariko akishyura n’ibyo atishyuye.

Aha harakomeye cyane

- Abasenyeri bo bazisabira ryari imbabazi, bakazisabira n’abababanjirije kuva mu 1900 kubera amacakubiri babibye mu Banyarwanda kandi bagakomeza kuyashyigikira kugera muri Jenoside na nyuma yayo?

Bagize Imana Papa Fransisiko azisabira na Kiliziya, ariko se bo ni ibitambambuga ku buryo batakunga mu rya Papa, ahubwo bakanamushimira ko yabavugiye ibyo batavuze, bakabiheraho bisabira imbabazi, bakazisabira n’ababanjirije? Abo ni abapadiri bera bazanye Ivanjili mu Rwanda, ni ba Classe, ba Perraudin n’abandi, ba Nsengiyumva Vincent...

- Bazasabira ryari imbabazi Inama y’abasenyeri yo muri Mutarama 1994 yasabiraga ishyaka CDR imyanya muri Leta y’inzibacyuho bazi amarorerwa yakoze, ndetse bigatuma iyo Leta itajyaho?

Njyewe ubwanjye, ubwo twatahaga Paruwasi ya Nyabitimbo iwabo wa André Ntagerura ku wa 31 Mutarama 1994 niyumviye Musenyeri Vincent Nsengiyumva abwira Minisitiri André Ntagerura ukomoka aho ko bagomba gusaranganya imyanya muri Guverinoma y’inzibacyuho. Twerekezaga aho twagombaga kwakirira abo banyacyubahiro.

- Bazamagana ryari ibaruwa abapadiri 29 b’Abanyarwanda bandikiye Papa ku wa 2 Kanama 1994 bari kuri Goma aho bari bahungiye, bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri?

- Bazasabira ryari imbabazi Papa Benedigito XVI wavuze mu 1996 ngo mu Rwanda amoko yasubiranyemo, akavuguruza Papa Yohani Pawulo II wari wavuze ku wa 19 Gicurasi 1994 arwariye mu bitaro Gemelli ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside nyayo?

- Bazasabira ryari imbabazi abasenyeri batandatu b’u Rwanda na batandatu b’u Burundi bashyize umukono ku itangazo bakoreye i Bujumbura ku wa 17 Gashyantare 1998 hamwe bavuga ko bamaganye ubwicanyi hagati y’amoko (Génocide entre ethnies) mu bihugu byabo byombi? Kandi benshi muri bo baracyariho! Hari abavuze ngo basinye barangaye. Na n’ubu se baracyahumirije? Bazakanguka ryari?

- Bazamagana ryari Ikinyamakuru cya Vatikani, Osservatore Romano, cyo ku wa 19 Gicurasi 1999 cyanditse ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri?

Musenyeri Mbonyintege yabanjirije Musenyeri Rukamba ku buyobozi bw’Inama y’Abasenyeri (Présidence de la Conférence épiscopale) basimburanwaho buri myaka itatu ishobora kongezwa.

Rukamba ntiyahwemye kuvuga ngo ibyerekeye gusaba imbabazi nk’Ubuyobozi bwa Kiliziya (Institution) bazabiganiraho. Ba nde? Na nde? Mu ruhe rwego? Ryari? Mbonyintege yagiriye bagenzi be inama bakava muri iryo deni bafitiye Abanyarwanda n’Isi yose ?

Turategereje, tubikomeyeho kandi na bo bizabafasha, barusheho kwizerwa. Bitabaye ibyo, baragosorera mu rucaca.

3. Kureka kuvanga ibibazo: Imigeri ibiri ntitereka

Musenyeri Mbonyintege ashaka gushimisha abantu bose kandi bidashoboka. Umunsi umwe aba ari ku ruhande rw’abacitse ku icumu, uwundi akaba ku ruhande rw’abakoze Jenoside cyangwa abayihembereye.

Yahembererewe i Kabgayi. Nakore buri cyose mu mwanya wacyo kandi afate ingamba nyazo. Azi intambara turwana n’abapfobya bakanahakana Jenoside kandi na we yarayicitseho.

Nacike ku icumu ariko akomeze n’inshingano ze z’ubushumba, atandukanye ibibazo, afashe abakeneye gufashwa bose. Niyerure akoreshe imvugo imwe kuko uvugisha ukuri yangwa n’abavuga ibinyoma, ariko ukuri kuzatsinda. Na Yezu ni uko byamugendekeye. None se yazize iki? Si uko yamaganaga abafarizayi n’abayobozi bakoraga ibitandukanye n’ibyo bo ubwabo bigisha!

Ntitwanze ko muri Jenoside hari Abahutu, ariko mbarwa, bafashije Abatutsi bakanabarokora cyangwa bakabizira. Ariko ntibashobora kuringanizwa n’Abatutsi bishwe byarateguwe cyangwa ngo umuntu umwe ahabwe umwanya uringaniye na bo mu gihe cyo kwibuka abishwe.

Umugore Mbonyintege avuga witangiye Abatutsi akicwa akwiye gushimwa. Bene abo Ibuka yabise Indakemwa ndetse ibandikaho igitabo.

Abo Mbonyintege azi azabahe Ibuka ibongere kuri abo yanditse cyangwa abahe urwego rw’igihugu rushyira abantu mu ntwari no mu barinzi b’igihango. Ariko areke kubasimbuza ibihumbi n’ibihumbi byiciwe i Kabgayi cyangwa ahandi. Ibyo bigira ahandi bivugirwa cyangwa ukundi bivugwa. Uretse ko hari n’abakizaga bamwe ari nako bica abandi.

Kimwe n’uko hari benshi bishe abantu ariko ubu bagahabwa amasakaramentu ntacyo babajijwe kandi bazwi, kenshi kugira ngo berekane ko ari abere. Ese abo ngabo bakora za sakirilego ko bazwi, abasenyeri babavugaho iki?

Ese abakristu n’abihayimana bishoye mu bwicanyi abasenyeri babavugaho iki kandi ko naho baba baraciriwe imanza, bizwi ko amategeko ya Leta adasimbura aya Kiliziya?

Abapadiri benshi ni byo bitwaza bavuga ngo ko baciriwe imanza barabashakaho iki? Noneho se indahiro z’umwihariko bakoze baba barazikoreye iki? Ibyo ni ibibazo Musenyeri Mbonyintege na bagenzi be bagombye kubanza gukemura aho guhishira abo bireba cyangwa kwivanga mu bishinzwe abandi batarangije ibyabo.

Ese gacaca nkirisitu Mbonyintege yahimbye yahereye he? Ese Mbonyintege azi neza ko hari abapadiri n’abakuru b’abakirisitu babuza abantu gutanga ubuhamya bababwira ngo ni ugukora icyaha? Izo ni imbogamizi za gacaca nkirisitu niba ikibaho.

Kanda hano usome igice cya mbere cy’iki gitekerezo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza