Musenyeri Mbonyintege arashaka ko abantu bareka kuvuga amateka mabi ya Musenyeri Perraudin na bagenzi be ?

Yanditswe na Jean Ndorimana
Kuya 23 Kamena 2018 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka ku wa 02 Kamena i Kabgayi hibukwa iyicwa ry’Abatutsi bari bahahungiye mu 1994, bikanahuzwa n’ibohorwa rya Kabgayi ivanywe mu maboko y’abicanyi n’Inkotanyi, abacitse kw’icumu zikabahungisha ababicaga.

Abacitse ku icumu icyo gihe batanga ubuhamya bw’ibyabaye, hakabaho n’abandi bahabwa ijambo nk’uko bigenda hose aho twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo ku wa 02 Kamena 2018 hibukwaga abo Batutsi biciwe i Kabgayi n’abahavanywe bakajya kwicirwa kuri Nyabarongo n’ahandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, nk’uko abigenza ahantu hatandukanye CNLG itanga ibiganiro, yasobanuye amateka yaranze agace Kabgayi iherereyemo atanga ibimenyetso byinshi by’ubushakashatsi bisanzwe bitazwi kandi bikomeye byaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi. Nta kinyoma yavuze.

Uwo ariwe wese watanga ikiganiro kijyanye no kwibuka i Kabgayi, ntiyabura kwamagana imyitwarire mibi ya bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika n’abihayimana b’i Kabgayi mbere ya Jenoside, guhera kuri Musenyeri Perraudin n’ibaruwa ye rutwitsi yo ku wa 11 Gashyantare 1959, ndetse n’ibindi byose bibi byabereye i Kabgayi mbere ya Jenoside no muri Jenoside nyir’izina no mu ntangiriro za Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

None se yakubahiriza inshingano za Komisiyo yo kurwanya Jenoside ate atagaragaje ukuri ku mateka yaranze Jenoside ngo anagaragaze abahembereye urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside bakimika amacakubiri mu Banyarwanda kandi ari bo bagombaga kwimika ubumwe bwabo?

Nyuma y’iriya baruwa ya Musenyeri Perraudin yo ku wa 11 Gashyantare 1959, ntibyateye kabiri, Abatutsi baricwa, baracibwa, bihereye mu Marangara, bitwaje ko ngo Mbonyumutwa Dominique wari sous-chef wa Ndiza yakubitiwe mu Byimana n’insoresore za Runari (UNAR) ku wa 01 Ugushyingo 1959, avuye mu misa.

Niho abazungu bahereye bita uwo munsi « Umunsi w’abatagatifu bose w’u Rwanda » (la Toussaint Rwandaise). Kandi Runari yarimo Abahutu n’Abatutsi! Umuntu umwe arakubitwa, ntanicwe, abantu bakirara mu bwoko bwose kandi bumwe, mu Rwanda hose! N’iyo Mbonyumutwa aza gupfa, iyo ntiyari kuba impamvu yo kwica abantu badafite aho bahuriye n’urupfu rwe. Birerekana ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1959 bwari bwarateguwe.

Ni kimwe n’urupfu rw’uwari Perezida Juvenal Habyarimana mu ihanuka ry’indege ye bavuga ko rwabaye imbarutso y’iyicwa ry’Abatutsi, kandi ako kanya muri iryo joro barahise birara mu Batutsi n’abatavugaga rumwe na we bakicwa, hanagendewe ku malisiti y’abagombaga kwicwa yari yarateguwe, kandi bakicwa hose mu gihugu.

Bucyeye bw’uriya wa 02 Kamena 2018, Musenyeri wa Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, yatangije gahunda yo kunenga imigendekere y’igikorwa cyo Kwibuka i Kabgayi, yibanda ku kiganiro cyatanzwe na Dr Bizimana anibasira abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Saint André bakinnye umukino ugaragaza uruhare rw’abakoloni mu gutanya abanyarwanda, urwa Kiliziya Gatolika, urw’ubutegetsi bwa Parmehutu na MRND n’ubutwari bw’ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Ibyo yabikoze mu misa yasomye ku wa 3 Kamena 2018 muri Catedral i Kabgayi n’izindi yasomye uwo munsi muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) n’izindi yasomye hirya no hino mu minsi yakurikiyeho.

Musenyeri Mbonyintege yanahaye ibiganiro ibinyamakuru birimo BBC, VOA na Umuseke byamagana cyane cyane kuba Dr Bizimana yaragaragaje uruhare rwa Musenyeri Perraudin na bamwe mu bihaye Imana bagize mu gushinga no gushyigikira intagondwa za Parmehutu.

Ubwabyo gusoma misa ukanenga igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kidafitanye isano na yo ni ugutandukira. Abasoma misa bakwiye kutayitwaza ngo bavuge ibyo babonye byose ahubwo bakigisha icyo misa yagenewe.

Umuntu yakwibaza icyo Musenyeri Mbonyintege ashya yotsa. Arahomera iyonkeje. Arata igihe kuko ntawe utazi amateka mabi ya Kabgayi yahoze ari Umurwa Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Guca Abanyarwanda mo ibice byahereye i Kabgayi n’i Save kuva Kiliziya yashingwa mu Rwanda, kandi bikorwa n’abamisiyoneri, nyuma bifashisha aba-parmehutu. Mbonyintege arapfobya Jenoside kandi agashaka kwica no guhisha amateka mu gihe u Rwanda rudashaka ko amateka asibangana.

Abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa ni byo bashakaga, ariko gusibanganya amateka y’u Rwanda ntibabishoboye kuko amateka y’u Rwanda ariho kuva rwabaho.

Musenyeri Mbonyintege twabanye mu iseminari mu Nyakibanda twuzura, tumushima, kandi n’ubu ntacyo dupfa, uretse ibyo tutumvikanaho birebana no gusobanura Jenoside umuntu yeruye, adaciye ku ruhande.

Iyi nyandiko nyikoze nk’umuntu wize Amateka n’Amategeko ya Kiliziya Gatolika (Droit Canon, [Canon Law]), uzi amateka ya Kiliziya Gatolika, wayabayemo, uyarimo kandi wayakozeho ubushakashatsi, akanaganira n’abamukuriye muri ayo mateka, kandi wifuza kuyavuga adaciye ku ruhande.

Ndahera mbere ya Jenoside cyane. Bijya gucika byatangiriye i Kabgayi, ahabanje icyicaro cy’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika kuva mu ntangiriro.

Musenyeri Mbonyintege ni mukuru bihagije, byose arabizi, nareke indimi ebyiri, ashime ibikwiye gushimwa, agaye ibikwiye kugawa, ariko buri cyose agikore mu mwanya wacyo, kuko imigeri ibiri idatereka. Nasubize Kabgayi icyubahiro cyayo yambuwe, kandi ntarirarenga.

Kabgayi yakoze byinshi byiza ariko yarandujwe, ikwiye gusubizwa ishema ryayo bihereye kuri Musenyeri Mbonyintege
1. Umwaduko w’abamisiyoneri: 1900

Abapadiri bera (Pères blancs [white Fathers]) bageze mu Rwanda, bajya kwiyerekana ibwami. Umwami Yuhi V Musinga yabahaye uburenganzira bwo gukora imirimo yari ibazanye, abohereza i Save. Bahageze ku wa 02 Gashyantare 1900. Ubwo Abaturage bahise babakeza kuko bari bazanye ibyo babakuruza.

Ntihashize iminsi itanu, ku wa 7 w’uko kwezi, Padiri Paul Barthelemy yandikira abakuru babo bari mu Budage i Trêves ngo mu Rwanda bahabonye abantu badasa, batareshya, badakomoka hamwe ... ngo ntibazi ko bazakamana abatware babo kuko babuza abaturage kubakeza. Si bwo amacakubiri atangiye! Ubwo abatangiye kwigishwa batangiranye n’iyo ngengabitekerezo!

Musenyeri Perraudin, umwe mu bihayimana wabibye amacakubiri mu banyarwanda

2. 1917: Iteka rya Yuhi V Musinga

Abamisiyoneri bamaze guhindura Abanyarwanda ku gahato bashaka guca idini ya gakondo, bavuga ko baje kwigisha idini y’ukuri, ko ibindi byari ibya gipagani, baje gusirimura abanyeshyamba batazi amajyambere (sauvages [uncivilized]).

Bihaye gusenya ibyarangaga idini ya gakondo byose kugera n’aho bavana ijambo Imana mu rurimi rwo mw’Iyobokamana (Gatigisimu na Liturjiya), barisimbuza Mungu ritari irinyarwanda, ahubwo bavanye mu bihugu baciyemo baza mu Rwanda (Uganda, Tanzania…).

Impamvu ni uko ijambo Imana ryakoreshwaga mu idini ya gakondo. Byageze mu myaka ya 1980 kugira ngo ijambo Imana rikoreshwe muri Kiliziya Gatolika. Tubikesha Musenyeri Aloys Bigirumwami.

Mu 1917 Umwami Yuhi V Musinga bashakaga guhindura yarabyanze, atangaza ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kuyoboka idini bashaka (Liberté religieuse).

We yanze gutatira igihango cyo kuba ahagarariye ubumwe bw’Abanyarwanda akabogamira ku ruhande atibonamo Abanyarwanda bose. Nibwo batangiye kureba uko bamukuraho, bakamucira Ishyanga. Mu byo bamuregaga harimo gutunga abagore benshi, none iwabo bageze n’aho bashyingira abahuje ibitsina! Babanje bakigisha bene wabo?

Bariya bazungu bahinduye Abanyarwanda ku gahato, batabigishije bihagije ngo babahitishemo, badahereye kuri ya Mana bemeraga. Aha ni ho Ivanjili yatangiriye nabi, ihusha amakoni menshi, kuko Abanyarwanda bari bakuru bakomeje kuvanga amadini yombi (synchrétisme religieux), abamisiyoneri bakirukira gushinga za misiyoni batanguranwa n’abaporotesitanti, batazi ko hari umubare munini w’Abanyarwanda ukurikira ibyo babigisha ku manywa, n’ijoro bakikomereza iby’idini yabo ya gakondo.

3. Ku wa 12 Ugushyingo 1931: Icibwa ry’Umwami w’u Rwanda, Yuhi V Musinga

Abamisiyoneri bamaze guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bararugota, bashinga za misiyoni ku nkiko zose hagati ya 1900 na 1906 (Save, Zaza, Nyundo, Rwaza, Mibirizi, Kabgayi), baruhukira i Kabgayi hagati mu gihugu bashinze mu 1906, bahagira icyicaro gikuru cyabo, bakwiza za misiyoni mu gihugu cyose, i Kabgayi haba icyicaro gikuru cyabo, bahashyira ibikorwa remezo byose kuva kuri Seminari, Kinyamateka n’Icapiro; Seminari na Kinyamateka biza guhinduka indiri y’aba-parmehutu, cyane cyane kuva aho Kinyamateka iyoborewe na Gregoire Kayibanda waje kuba Perezida w’u Rwanda abikesha Musenyeri Perraudin.

Kinyamateka ni yo yakwirakwije inzangano zo mu myaka ya 1959 na mbere yaho. Kayibanda yaretse kuyiyobora ahita ashyirwa ku Ntebe habanje inzibacyuho ya Mbonyumutwa Dominique.

Byose byakozwe n’Ababiligi bahagarariwe na Col Guy Logiest, ari na we washyizeho Umutwe w’Ingabo z’Igihugu (Garde Nationale) ashingiye ku bwoko n’Akarere. Icyicaro cya Col Logiest cyari i Gitarama! Uyu Mubiligi ntiyahwemye guhabwa imidali y’ishimwe na Juvenal Habyarimana.

Umwami Musinga yaciwe na Visi Guverineri Gen. Charles Voisin wari wicaye i Bujumbura, agishije inama Musenyeri Léon Paul Classe wari wicaye i Kabgayi.

Amabaruwa bahererekanyije uwashaka yayasanga mu gitabo nise Imungu mu buyobozi bwa Kiliziya Gatulika kuva mu Karere k’Ibiyaga Bigali kugera i Vatikani… Icyo gitabo cy’impapuro 465 kiraboneka mu Rwanda. Ariko nkababazwa n’uko Abanyarwanda badasoma. Nabuze n’abo ngihera ubuntu!

Umwami w’u Rwanda Yuhi V Musinga yaciriwe i Kamembe mu Kinyaga (icyari Cyangugu hambere aha), bamutuza munsi y’Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, abazungu babonye ko hari abakomeje kumuyoboka bamucira i Moba muri Congo, aba ari ho agwa. Nta n’abazi aho amagufwa ye ari. Ese we ntiyashyingurwa mu cyubahiro? Amagufwa ye twayabona dute?

Byose byakomotse i Kabgayi kuva Musenyeri Classe abishyizeho umukono! Umuhungu we bamusimbuje bidakurikije amategeko n’umuco by’u Rwanda bamutegetse kwiga i Kibeho (ndavuga gatigisimu) imyaka 14 kandi abandi barigaga imyaka ibiri. Ngo barebe ko atazashaka abandi bagore! Abatizwa bamuhaye amazina y’abakoloni n’irya Musenyeri Classe, bamwita Charles Léon Pierre.

Mu miyoborere ya Musenyeri Mbonyintege, yagombye kurwanya amacakubiri yakomotse muri diyosezi yarazwe, akayishakira umuti wo kuyaca mu gihe mu Rwanda turwanya imibu, imungu n’ibindi byose byangiza abantu n’imibereho yabo nyuma ya Jenoside, haba mu bitekerezo no mu buzima bwa buri munsi.

1957 – 1964 n’imyaka yakurikiyeho
Kuva amashyaka yatangira gushingwa mu 1957, inama z’aba-parmehutu zaberaga mu iseminari ya Kabgayi yayoborwaga n’umupadiri w’Umubiligi Walter Alvoet, iruhande rwo kwa Musenyeri Perraudin, muri Seminari ye.

Abahigaga icyo gihe bavuga ko ariho baboneye Gitera na bagenzi be bo mu Ntara zose bahuje umugambi. N’ubwo Mbonyintege atari mu iseminari icyo gihe, yabaza abahigaga icyo gihe, kandi benshi baracyariho, ndetse bamwe ni n’abo mu gihe cye. Bityo akamenya amateka, niba atayirengagiza.

Uretse ko na we ubwe akomoka i Cyeza muri Kabgayi kandi akaba ahakora, nk’umuntu wize yagombye kuba azi ayo mateka yanahitanye abavandimwe be, kandi akayamagana. Birababaje kuba ayazi, akayirengagiza kandi ntayamagane cyangwa akayagoreka, ndetse akanenga imvugo y’abayamagana.

Igihe cy’urupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa (25 Nyakanga 1959), nibwo uriya mupadiri Alvoet yabwiye abaseminari b’i Kabgayi yayoboraga ngo bazajya kuririmba Requiem, indirimbo y’agahinda, ngo ariko kuri we arumva ari indirimbo y’ibyishimo, Te Deum, imwe baririmba bishimiye gusoza umwaka cyangwa ikindi gihe bashimira Imana ibyiza yabakoreye.

Muri icyo gihe bitaga ngo ni imvururu, yatabarijwe gushyingura aba-chef n’abandi bantu bishwe, akagaruka avuga ngo yabashyinguye yishimye kandi n’ababishe bamubwiye ngo nibucya azagaruke azasanga bishe abandi. Ntiyari gushyingura Abatutsi yishimye ngo yamagane ubwo bwicanyi. Ahubwo yogezaga abicanyi! Uwo mupadiri Alvoet yahawe umudari w’ishimwe na Perezida Habyarimana. Mbere ya Jenoside ntiyahwemye kuzana ba mukerarugendo mu Rwanda kuko yazaga aho yambariye inkindi. Ariko ubu arahambarira ibiheko, niba akiriho.

Biracyaza...


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza