00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki COVID-19 idakwiye kuba impamvu yo kwirara ku batanga serivisi?

Yanditswe na Herbert Lugaba
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Umwaduko wa Coronavirus wagize ingaruka kuri buri ngeri y’ubukungu bitari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi muri rusange. Uko duhanze amaso uburyo bwo kuzigobotora, nk’igihugu ntitwagombye kwibagirwa iby’ingenzi twari twubakiyeho mbere y’icyorezo.

Birumvikana ko buri cyose cyanyuze mu byagereranywa no kurokoka, haba n’ubuzima bwacu, aho kuba washobora gukomeza kubaho byonyine bihagije.

Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, yakoze ibyo ishoboye byose igahangana na Coronavirus none ubu ikaba yubahirwa ingufu yashyize mu kurwanya COVID-19, ikaba icyitegererezo mu kubahiriza ibyo abahanga mu by’ubuzima batubwira.

Hagati ya Werurwe 2020 n’uyu munsi, twanyuze muri za Guma mu Rugo n’andi mabwiriza adukumira ku bintu bitandukanye, byose byari bigamije kugabanya ingaruka icyorezo gishobora kutugiraho nk’abaturage.

Uyu munsi turabona ibyiciro byinshi by’ubukungu byongera gufungura, ingufu guverinoma ishyizemo ngo abenshi muri twe bakingirwe ni izo gushimirwa.

Bijyanye n’uko inkingo zigenda ziboneka ku bwinshi uyu munsi, umuntu ashobora kwitega ko vuba bidatinze, nka mbere y’impera z’uyu mwaka bishoboka ko tuzabona 80% by’ibikorwa by’ubukungu bifunguye, amakuru azaba ari meza.

Ku rundi ruhande, uko twitegura gusubira mu buzima busanzwe, hari ibimenyetso bigaragariza buri wese ko mu gihe gutanga serivisi byanogejwe kurushaho mu ngeri zimwe na zimwe nko kuzitanga hifashishijwe ikoranabuhanga, haracyari aho zitangwa nabi tukabyemera kuko turi mu bihe bigoye.

Muri Nzeri umwaka ushize ubwo Komite Nshingwabikorwa ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yateraniraga mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere rukarwanya imitangire mibi ya serivisi ubutitsa, aho yavuze ko iterwa n’imitekerereze iciriritse.

Umukuru w’Igihugu uzwiho gukora ubuvugizi ku mitangire ya serivisi inoze no kwakira neza abatugana, azi neza ikiguzi cy’imitangire mibi yazo ku bukungu, by’umwihariko ku gihugu gishaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi buziteza imbere.

Nk’uko byagaragajwe mu ntego z’ubukungu za FPR Inkotanyi muri manifesto ya 2017-2024, umugambi w’u Rwanda wo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi bwimakaje serivisi uzagerwaho gusa ari uko imitangire ya serivisi ihagaze neza cyane.

Ibi kandi ni na byo bizageza ku ntego igihugu gifite yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo ku Mugabane, akaba ari cyo cyakira inama n’ibindi bikorwa bikomeye bihuza bantu benshi.

Mu gihe habura imyaka itatu yonyine yo kuba izo ntego zagezweho nk’uko manifesto ya FPR ibigaragaza, uwavuga ko twageze kuri byinshi ntiyaba abeshye ariko nta gushidikanya ko COVID-19 yadusubijeho inyuma intambwe imwe cyangwa ebyiri.

Uko dusenga tukanizera ko ibintu bizarushaho kuba byiza mu mezi ari imbere, dukeneye no kwisuzuma tukareba aho twasubiye inyuma tugashyiramo ingufu zikenewe hakazamurwa. Ku bigo byinshi, serivisi hafi ya zose zashyizwe mu ikoranabuhanga ariko wakwibaza uti “Ese abazishaka boroherwa no kuzigeraho bihagije?”

Hamwe na hamwe umuntu ashobora gushima impinduka zabayemo. Nko kugera kuri serivisi za Leta hafi ya zose cyangwa iz’inzego z’ibanze hifashishijwe Irembo byarinze umubyigano ku biro by’abakozi no kwirirwa bategereje kuzihabwa.

Icyakora uzasanga akenshi hari ibibazo bigaragara by’abatabashije kuzibonera ku gihe kubera ko bahamagaye ntibitabwe cyangwa bagahabwa serivisi mbi cyane cyane iyo bigeze ku zitangirwa ku murongo wa telefoni cyangwa internet.

Dukomeje kandi kubona abinubira serivisi bahabwa mu rwego rw’ubuzima, aho batinda kuzibona, bakakirwa nabi, ntibitabweho cyangwa ubwumvane bukozwe nabi ugasanga bwabaye akamenyero.

Twaniboneye abakiliya b’amabanki batanyuzwe na serivisi runaka, bitewe n’uko ikoranabuhanga ridakora cyangwa bari kwishyuzwa amafaranga menshi ngo barikoreshe n’ibindi. Sinirirwa ndondora amazina.

Duherutse kubona Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwihanangiriza ibigo bitatangaga serivisi ziri ku rwego ruhura n’urwo byari byiyemeje bihabwa ibyangombwa byo gukora. Akenshi tubona Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rugaragaza ikibazo aha na hariya.

Nk’umuntu uzi cyane iterambere ry’urwego rwa serivizi kandi
utekereza cyane ku mitangire yazo, ibi byinubirwa no kuba inzego z’igenzura zihora zibizamo byakaduhwituye twese. Buri wese ashobora gukora icyazana impinduka.

Mbere na mbere dukeneye kwanga serivisi mbi kandi tukazamagana nk’uko Perezida Kagame ahora abidushishikariza. Icya kabiri, mu byo dukora byose (twese dutanga serivisi mu buryo bumwe cyangwa ubundi) dukeneye kugenzura ko dutanze inziza mu bushobozi bwacu kubera ko nk’uko babivuga bihera kuri njye nawe.

Ibyinubiwe mu ikoranabuhanga byagira ingaruka zikomeye. Umuntu uri i Burayi cyangwa Amerika ushaka kuzana inama ikomeye i Kigali agomba gutekereza kabiri agendeye ku byo abonera ku ya kure.

Guverinoma yakoze ibyayo, ishyiraho uburyo bworoshye bwo kubona ibisabwa ibinyujije mu gushyiraho urwego rushinzwe gutegura inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi (RCB), rwitezweho kuzahindura igihugu ahantu ibyo bikorwa bibereye.

Nyamara ibyo byonyine ntibihagije. Imitangire ya serivisi imeze nka moteri irimo amavuta meza ariko ikaba ishobora gukora neza gusa ari uko ibiyigize byose bihari. Iyo kimwe mu biyigize kidakora, ntishobora kwaka.

Njye nawe ni twe tugize iyo moteri. Nidukora ibyo dusabwa gukora, uhereye mu bigo bya Leta, inzego z’ibanze n’urwego rw’abikorera, nta gushidikanya ko moteri izakora neza kandi ikatugeza ku cyerekezo cyacu cyo kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi kandi bwimakaje serivisi.

Umwanditsi ni umusesenguzi mu bya politiki n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .