Isabukuru y’amateka ku muntu udasanzwe

Yanditswe na Uwonizeye Kamana Tigrius
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 61 ya Perezida wacu dukunda, buri Munyarwanda akwiye gufata umwanya agatekereza kuri iyi mpano y’agaciro, Paul Kagame.

Umuntu w’agaciro ku gihugu

Umunsi nk’uyu ukwiye kuba umunsi buri wese yibuka igihe urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga ku wa 1 Ukwakira 1990. Ni yo ntangiriro y’icyizere ku Banyarwanda bose bari barakandamijwe.

Twibuka ko iminsi mike nyuma y’aho FPR- Inkotanyi igabiye igitego hamwe n’umutwe wayo wa gisirikare, APR, bamwe mu Banyarwanda bahinze umushyitsi nyuma y’urupfu rwa Gen Fred Rwigema wari uyoboye urugamba.

Byasabye ko hari umugabo ufata icyemezo agahara byose, akemera gusiga umugore we wari utwite, akareka amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo arokore abaturage bose, Abanyarwanda.

Ni ibintu by’ubutwari budasanzwe, twe nk’Abanyarwanda dukwiye kubyemera. Ku bandi batari bake, kwiga mu mahanga byari kuba impamvu yakumvikana yo kutajya ku rugamba.

Ubu bwitange bushingiye ku mpamvu nibura ebyiri. Gukunda igihugu mu buryo butagereranywa

Byaranze umugabo wababajwe n’akarengane gakomeye kakorewe igice kimwe cy’abaturage baziraga ubusa kuva mu myaka myinshi yabanje.

Simvuga gusa Abatutsi bahuye n’ivangura rishingiye ku moko, aho bamwe muri bo bahejejwe mu buhungiro imyaka igera kuri 30, ndavuga kandi n’Abahutu aho bamwe muri bo bagizweho ingaruka n’ironda rishingiye ku karere.

Gukunda igihugu k’umugabo wanze kwihanganira imiyoborere mibi y’ubutegetsi bw’igitugu, bwica abaturage babwo ndetse bwanamunzwe na ruswa n’ikimenyane.

Uwo muhate ni uw’umugabo ureba kure byongeye kandi uzi gutekereza kare ibintu bishobora kuzabaho bitunguranye.

Umugabo ukemura ibibazo by’inzitane

Iyi sabukuru ya Paul Kagame, ni n’umunsi w’ibyishimo by’ukuvuka bwa kabiri k’u Rwanda.

Hejuru nakomoje ku bihe byo mu Ukwakira 1990 cyangwa ukugaruka kwa Paul Kagame ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akayobora ibikorwa by’ingabo bya APR, agafata ibintu mu biganza, akiyemeza guhangana n’ihuriro ryari rigizwe n’ingabo za Ex-Far, Abafaransa, Abazayirwa ba Mobutu, akagarura akanyamuneza bitari ku ngabo gusa ahubwo no ku Banyarwanda bahise bamubona nk’umuntu ubabohoye.

Mu mpera za Ukwakira, ni inde washoboraga gutekereza ko nyuma y’imyaka mike nk’ine, APR irangajwe imbere na Paul Kagame izatsinda abakoraga Jenoside ikinjirana intsinzi muri Kigali?

Kuva Jenoside yarangira, Perezida wacu ni we wahanze mu buryo budasanzwe inzira yo gusana igihugu cyari cyasenyutse mu buryo budasubirwaho.

Byabaye nk’igitangaza kubona kuri iyi sabukuru, imyaka 24 y’u Rwanda rushya, ubumwe n’ubwiyunge buganje, ubukungu bw’igihugu buri mu bukataje muri Afurika no mu Isi, umutekano usesuye. Ibi ni umusaruro w’imbaraga zidacogora za Perezida wacu Paul Kagame.

Iyo mvuga umugabo ukemura ibibazo by’inzitane, ntabwo nkabya na busa. Reka twibukiranye bimwe na bimwe:

Guhashya abacengezi mu Majyaruguru y’Igihugu bagizwe n’abakoze Jenoside hamwe n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) zateraga ziturutse muri Congo mu myaka ya 1999-200O.

Siniriwe mvuga ibindi bibazo igihugu cyanyuzemo uko imyaka yagiye igenda akabidukemurira.

Uyu munsi kubera perezida wacu, twebwe abanyarwanda dufite icyizere cyo kubaho kuko tubona neza aho tuvuye n’aho tugeze. Ibyo biduha ishema ryo kumugira.

Navuze Umugabo ubona ibisubizo ku bibazo bikomeye, mu gihugu cyacu no muri Afurika. Reka ntange urugero rumwe: Kuva mu myaka yashize, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (UA) n’uwo wasimbuye (OUA), wabeshwagaho n’ igice kinini cy’ inkunga y’ ibihugu n’imiryango by’amahanga.

Byasabye ko Perezida Kagame asabwa na bagenzi be b’Abanyafurika gushaka inzira zo guhindura ibintu hakaboneka uburyo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wakwibeshaho udacungira ku nkunga z’ amahanga kuko aribyo byonyine byatuma ukora mu buryo buhamye kandi ukagera ku nshingano wihaye. Iki ni cyo gisobanuro cy’amavugurura arimo gukorwa na Perezida wacu Paul Kagame.

Iki cyizere yagiriwe, nta gushidikanya gishingira ko bagenzi be bazi ubushobozi bwe, amahame y’imiyoborere myiza n’ubwigenge adahwema guteza imbere , ari nayo musingi wo kwiyubaka kw’abanyarwanda , bijyanye na kwa kwigira Abanyarwanda tumaze kubonamo umusaruro. Umusaruro w’ariya mavugurura wamaze kwigaragaza ndetse unyomoza abatekerezaga ko kwigira kwa UA ari inzozi.

Uyu munsi w’isabukuru y’amavuko ya Perezida wacu, ntidukwiye kuwufata nk’andi masabukuru, ushushanya isabukuru yacu twese nk’Abanyarwanda, kuko yatumye twongera kubaho no kwiyubaka.

Isabukuru nziza Perezida wacu, Isabukuru nziza y’ukongera kuvuka k’ u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza