Ingabo z’u Rwanda: Moteri yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda

Yanditswe na Dr Pierre Damien Habumuremyi
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Dr Pierre Damien Habumuremyi ni Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor). Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bye bwite.

Mu gihe muri uku kwezi Umuryango FPR-Inkotanyi wizihiza isabukuru yawo y’imyaka 30, ni ingenzi ko twongera gutekereza ku ruhare rw’ingabo mu kugarura u Rwanda ku ikarita y’Isi.

Mbere ya 1994, isura y’Ingabo z’u Rwanda (FAR) nta gukabya yari mbi. Yarangwaga no guhutaza, irondabwoko n’ibindi bihonyora uburenganzira bw’abaturage ubundi ingabo zishinzwe kurengera.

Mu 1994, Ingabo z’u Rwanda (FAR) zagize uruhare rukomeye mu mugambi n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abarenga miliyoni. Muri ibyo bihe biteye ubwoba, mu buryo bweruye ingabo zijanditse mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu; nk’ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’iyicarubozo.

Zateshutse ku nshingano y’ibanze ari nayo ituma zitwa ingabo, aho kurengera abaturage ahubwo zabaye izo kubica by’umwihariko abatutsi.

Ndetse na nyuma yo gutsindwa, ingabo zari iza FAR, zahungiye mu bihugu by’abaturanyi aho zatangiye ubukangurambaga no kwinjiza mu gisirikare impunzi zigamije kugaruka mu Rwanda ngo zikomeze ibikorwa byo guhohotera abaturage. Uyu mugambi ukaba waratsinzwe burundu ahubwo ugakomeza gushyira mu kababaro abahunze.

Imyaka 23 nyuma ya Jenoside, ubu Abanyarwanda batewe ishema n’ingabo za RDF. Dore impamvu:

Igikorwa kidasanzwe mu mateka y’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994: Ingabo zatsinze (RPA), zemeye kwakira ingabo zari zatsinzwe Ex-FAR ndetse zizigarura mu gisirikare ku mapeti yazo, zishyira hamwe zikora igisirikare ubu cyitwa RDF.

Kubera Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, akaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDF, igisirikare cyarakomeye kinaba umusingi ukomeye w’impinduka za politiki, imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

Ubuhanga bwa Perezida Kagame bwatumye atsinda umwanzi mu ntambara yo kubohora igihugu, nibwo mbaraga zikomeje ziranga abagabo n’abagabo b’ingabo z’u Rwanda. Ibikorwa byiza bya RDF byubakiye ku kinyabupfura kidasanzwe, gushyira mu gaciro n’ubunyamwuga byose bigamije guharanira imibereho myiza y’abaturage nk’inshingano yazo ya mbere.

RDF yemera ko nta terambere rishoboka mu gihe nta mahoro n’umutekano bihari, ibintu by’ingenzi mu nshingano zayo, nkuko umurongo umwe w’inshingano zayo ugira uti “Kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu”.

Uretse kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano, RDF ntihwema kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu byahinduye ubuzima bw’abaturage bose.

Urugero rumwe ni icyumweru ngarukamwaka cy’ingabo ‘Army Week’, aho abasirikare bakora ibikorwa binyuranye by’ubukorerabushake nka kimwe mu biranga kwizihiza umunsi wo kwibohora uba buri wa 4 Nyakanga.

Ni ikintu cy’ingenzi kidasanzwe kubona mu bikorwa byo kwizihiza umunsi wo kwibohora Ingabo zikorera abaturage mu gihe abaturage ari bo bakabaye bitura ingabo.

Mu cyumweru cyahariwe Ingabo mu 2017, abaturage barenga ibihumbi 120 bavuwe ku buntu, harimo ababazwe kubera uburwayi bunyuranye, abavuwe amenyo n’amaso. Kuvura abababaye ntibigira ikiguzi. RDF ifite ibitaro bimwe mu bikomeye kandi bikora neza mu gihugu; ibitaro bya gisirikare i Kanombe. Inzobere z’abaganga babyo zijya hirya no hino mu gihugu zikavura abarwayi.

Ibindi bikorwa bidasanzwe byakozwe mu cyumweru cyahariwe ingabo mu 2017, birimo kubaka ibyumba by’amashuri birenga 150, ibigo nderabuzima bitatu ndetse n’ibyumba birenga 100 by’abajyanama b’ubuzima.

Abagera hafi ku 3000 babonye amacumbi mashya ndetse n’inzu zari zarasenyutse zongera kubakwa. Mu rwego rwo guteza imbere ubuzima n’isukura, imisarane 35 000 yubakiwe imiryango ikennye.

Mu cyumweru cyahariwe ingabo uyu mwaka kandi abasirikare basannye ibirometero 384 by’imihanda y’ubuhahirane, ibiraro 400, ndetse n’umuyoboro w’amazi wa kilometero 40. Ibi ni bimwe mu bikorwa byinshi byakozwe bigamije guhindura imibereho y’abaturage badafite ubushobozi.

Vuba aha ubuhinzi bwahuye n’icyiza cya Nkongwa n’indwara yibasiye imyumbati. Ibi byagombaga kurwanywa byihuse ku bw’umutekano w’ibiribwa. Rumwe mu nzego zafashe iya mbere ni RDF, yohereje abasirikare hirya no hino mu gihugu hegitari zirenga 5000 z’ibigori na hegitari 113 z’imyumbati ziterwamo imiti irwanya ibyo biza kandi ibyo bikorwa ntabwo byigeze bihagarika inshingano ya RDF yo kurinda umutekano w’igihugu.

U Rwanda rwavuye mu bihugu bitagendwaga ubu ruri mu bihugu bitekanye ku Isi ari nako bikomeza guteza imbere intego yo gukurura abakerarugendo n’abashoramari.

Igendeye ku bunararibonye bwayo, RDF, yiyemeje no gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi. Ingabo z’u Rwanda zikomeje koherezwa mu butumwa bw’amahoro hirya no hino muri Afurika no hanze yayo, aho zinakorayo icyumweru cy’ingabo kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage by’aho zikorera.

Ibirenze ibi, Ingabo z’u Rwanda zakoze ubuvugizi bwo kuvugurura uburyo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bikorwa. Amasezerano ya Kigali yo kurinda mu buryo budasanzwe Abasivili yemejwe mu 2015, ibihugu birenga 40 byamaze kuyemeza.

Ibi byose byagezweho kubera ubuyobozi bwiza bwa RDF bushyira imbere abaturage mu bikorwa bwayo, ndetse no guharanira ubunyamwuga bukwiye ingabo mu bikorwa byose.

Ku ngabo z’u Rwanda, Abanyarwanda batewe ishema na mwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza