00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka ijana irashize ishyaka CPC riri ku butegetsi mu Bushinwa ridatezuka ku ntego zaryo

Yanditswe na Rao Hongwei
Kuya 22 Kamena 2021 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Harabura iminsi mike gusa ngo ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa [Communist Party of China:CPC] ryizihize imyaka ijana rimaze ribayeho. Ushobora kuba uzi byinshi ku iterambere ryihuta ry’u Bushinwa ndetse n’ubukungu bwabwo buhamye muri iki gihe ariko utazi urugendo iki gihugu cyanyuzemo mu myaka ijana ishize ngo kibe kiri aho kiri ubu.

U Bushinwa bwarwanye intambara ikomeye yo kubaho nk’igihugu cyakoronizwaga ndetse kibaho mu buhake. Ku ruhande rumwe ibihugu bikize byarabwigabije byubaka amazu mu mijyi, bizana ingabo bitangira kunyunyuza ubukungu bwabwo. Ku rundi ruhande abatware babwo barwana hagati yabo, bituma igihugu kigwa mu manga ndetse n’abaturage b’u Bushinwa barahazaharira.

Ibi byatumye abakunda igihugu bashakisha inzira zo kukizahura no gukura abaturage mu bibazo, ariko ntibyaborohera kuko yaba gukura abaturage mu bukene, gukora impinduka, gushyiraho amategeko agenga ingoma y’ubwami ndetse no gushyiraho impinduka za demokarasi byose byaranze.

Iki gihe ni bwo ishyaka rya CPC ryavutse muri Nyakanga 1921. Guhera ubwo iri shyaka ryafashije abaturage kugera ku byishimo nyabyo ndetse no guhindura igihugu gishya.

Mu 1949, ishyaka rya CPC ryashyize hamwe imbaraga riyobora abaturage ku ntsinzi y’intambara y’Abayapani bashakaga gutwara tumwe mu duce tw’u Bushinwa bakatwomeka ku Buyapani ndetse iri shyaka ryatsinze ubutegetsi bw’igitugu bwari buyobowe n’ishyaka rya Kuomintang rishyiraho Repubulika y’Abaturage b’u Bushinwa, igihugu gitangira kunamuka.

Mu 1978 iri shyaka rya CPC ryafashe umwanzuro udasanzwe wazanye impinduramatwara, riyobora igihugu ku rugendo rurerure rwa ‘socialism’ [politike yo gusangira ubukungu] ishyize imbere inyungu z’Abashinwa.

Mu myaka 40 yakurikiye, iyi politiki yatumye ubukungu bw’iki gihugu bushinga imizi, ndetse urugendo rwo gushyira imbere inyungu z’abaturage b’u Bushinwa rurabahira. Ubukungu bw’u Bushinwa bwiyongeragaho 9% buri mwaka, bukora igitangaza cyo kuba igihugu cyihuta cyane mu bukungu kandi mu gihe gito cyane ko cyari kikiri mu nzira y’amajyambere.

Kugeza ubu, u Bushinwa ni cyo gihugu cya kabiri gikize ku Isi ndetse kikaba n’igihugu cya mbere ku Isi giteye imbere mu by’inganda, aho kigize hafi 30% y’izamuka ry’ubukungu bw’Isi. Amafaranga umuturage yinjizaga ku mwaka yavuye ku madolari 200 mu 1980 agera ku bihumbi 10 by’amadolari mu 2020.

Ni ikinyejana cyari cyuzuye amarira, ibyuya n’amaraso ariko nanone cyaranzwe n’umuhate, ubwenge ndetse n’imbaraga. Mu gihe cy’ibibazo, abarwanashyaka ba CPC ntibigeze bacika intege. Ntibahwemye gushakira igihugu inzira iboneye no gushaka icyatera ibyishimo abaturage no guteza imbere u Bushinwa.

Icya mbere, CPC yari ishishikariye gushaka inzira iboneye igihugu cy’u Bushinwa cyanyuramo ngo gitere imbere. Mu myaka ya mbere y’ubuyobozi bwayo, yakoresheje inzira z’abandi mu buryo bw’imikoreshereze y’abakozi mu mijyi iteye imbere ariko bigenda byanga. Nyuma yo kugerageza bikanga, CPC yabonye uburyo bushya buboneye buganisha ku mpinduramatwara y’u Bushinwa. Ubwo buryo bwari ukwiyunga n’abakozi ndetse n’abaturage, imijyi izengurutswa uburinzi, hatangira intambara z’amasasu.

Mu myaka ya 1950 na 1970, ishyaka rya CPC ryahuye n’imbogamizi nyinshi mu miyoborere y’igihugu kubera ko yari iri kugihindura ngo kigendere ku matwara ya socialism no kucyubaka bundi bushya, ndetse kubera ubunararibonye budahagije mu miyoborere no gukopera imiyoborere y’abasoviyete byatumye intangiriro yayo igorana. Gusa nyuma yo kunyura muri byinshi no gukurikira intero igira iti “bohora ibitekerezo, ushakire ukuri ku bimenyetso”, CPC yafashe umwanzuro wo gukora impinduka no kuvuga byose bigamije gukuraho ubukungu bw’u Bushinwa.

Icya kabiri, CPC ntiyigeze ihindura icyerekezo, yagumanye intego yatangiranye yo guteza imbere abaturage. Kuko iterambere rishyirwaho n’abaturage, rikaba iry’abaturage kandi rigasangirwa n’abaturage. Kurwanya ubukene ni kimwe mu ngero zifatika zigaragaza uku kudatezuka ku cyerekezo cyayo.

Mu 2012, u Bushinwa bwatangije intambara ku bukene. Mu mpera za 2020 hafi miliyoni 100 z’abaturage bavanywe mu bukene [ni ukuvuga abantu binjizaga 1,90$ ku munsi]. Amafaranga yinjizwaga n’abaturage batuye mu bice by’ibyaro yikubye inshuro zirenga ebyiri aba amadolari 1900. Imiryango miliyoni 7,9 yimuriwe mu mazu meza afite umutekano; imihanda ireshya na kilometero miliyoni 1,1 yaravuguruwe; hubakwa inzira za gari ya moshi nshya zingana n’ibirometero 37.00o. Abaturage batuye mu bice by’ibyaro hafi ya bose babonye umuriro w’amashanyarazi uhoraho.

Mbere y’imyaka icumi yari yarateganyijwe, u Bushinwa bwabashize kugera ku ntego yo kurwanya ubukene bukabije, imwe muri gahunda yashyizweho n’ Umuryango w’Abibumbye yo kugera ku majyambere arambye mu 2030. Ku nshuro ya mbere mu mateka y’imyaka ibihumbi iki gihugu kimaze, u Bushinwa bwakuyeho burundu ubukene bukabije.

Icya Gatatu, CPC yagize uruhare mu iterambere ry’ikiremwamuntu. Ititaye ku bihe, CPC yagumye mu nzira yo gushaka iterambere rinyuze mu mahoro, ishyigikira amahame yo kubaho mu mahoro ndetse n’ubu iracyashishikajwe n’uko isi igira amahoro, binyuze mu guteza imbere inyungu rusange no kubaka umuryango usangiye ejo hazaza.

Dufashe urugero, u Bushinwa bwatanze inguzanyo itagira inyungu igera hafi kuri miliyoni 406$ yo gufasha kubaka umuhanda wa gari ya moshi Tanzania-Zambia mu 1970 ndetse bwohereza n’abahanga mu by’ubwubatsi n’abatekinisiye hafi 50.000.

Ubwo uyu mushiga wamurikwaga mu 1970, umusaruro mbumbe w’u Bushinwa wari miliyari 93$ gusa. Uretse n’ibyo mu myaka mike ishize, u Bushinwa bweguriye 50% by’umwenda w’imishinga ibihugu bitandukanye byari bibubereyemo, ndetse n’ubu buri gukorana na Tanzania na Zambia mu kuvugurura umuhanda wa gari ya moshi.

Ubu mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, u Bushinwa bwatanze ubufasha butandukanye mu guhungana n’iki cyorezo. Ubufasha burimo inkunga ya miliyari 22o z’udupfukamunwa, miliyari 2,25 z’imyenda yambarwaga bikingira Coronavirus ndetse n’udukoresho two gupima iyi virus tungana na miliyari 1.02. Ibi byose yabitanze mu bihugu birenga 150 harimo n’u Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

U Bushinwa bwakoze uko bushoboye mu gutanga inkingo hirya no hino ku Isi, bunagira uruhare mu gukora ubushakashati ku nkingo za Covid-19, ndetse gahunda yo gutangira kuzikora iri mu hafi gushyirwa mu bikorwa mu bihugu birenga icumi.

Uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere rya Afurika na rwo ni urundi rugero. Mu myaka 12 ishize, u Bushinwa ni cyo gihugu kigira ubuhahirane cyane n’ibihugu bya Afurika kuruta ibindi. Ubuhahirane hagati ya Afurika n’u Bushinwa bwarenze miliyari 200$ mu 2019, ishoramari ryabwo muri Afurika rigera kuri miliyari 3 mu 2020.

Nubwo Covid-19 yateje ingaruka ku bukungu muri rusange, imishinga 1.100 ihuriweho yakomeje gushyirwa mu bikorwa. Kugeza ubu u Bushinwa na Afurika bishyize hamwe bimaze kubaka ibilometero birenga 6000 by’inzira zo mu kirere n’iza gari ya moshi, byubatse kandi ibyambu hafi 20 kimwe n’ingomero z’umuriro w’amashanyarazi zirenga 80.

Dusibije amaso inyuma, u Bushinwa n’u Rwanda bifite amateka amwe, kuko bihuje kuba bifite iterambere ryihuta mu gihe gito, ndetse bikaba bisangiye umwuka wo kwigenga no kwigira. Turebye mu gihe kizaza, amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byombi, Communist Party of China ndetse na Rwanda Patriotic Front bifite intego imwe yo guteza imbere igihugu no kugihindura gishya.

Uyu mwaka hazizihizwa imyaka ijana ishize ishyaka rya CPC rishinzwe ndetse n’imyaka 50 umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda utangiye.Ibihugu byombi n’amashyaka yombi bizakomeza gutsura umubano no gufatanya mu bikorwa bibyara inyungu, bikomeze bishimishe abaturage b’ibihugu byombi. Nizeye ko ubuyobozi bushikamye bw’aya mashaka [CPC na RPF] buzatuma ibihugu byombi biguma mu nzira yo guharanira ibyiza.

Iyi nkuru ni igitekerezo cya Rao Hongwei, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda.

Rao Hongwei, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .