Imvano y’icyemezo cya gisirikare cyo gukura Perezida Mugabe ku butegetsi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Ugushyingo 2017 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo inkuru yasakaye ko igisirikare cya Zimbabwe cyafashe ubutegetsi. Gusa igisirikare cyatangaje ko kizabusubiza kuko ikigambiriwe ari ugufata abanyamakosa ba hafi ya Perezida Mugabe, bakoze ibyaha bagateza ibibazo mu mibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

Abasesengura politiki ya Zimbabwe, bahamya ko umwuka mubi uri mu ishyaka riri ku butegetsi, Zanu-PF ukuruwe na Madamu Grace Mugabe, utagombaga gusiga ubusa kuko wanatumye ishyaka ricikamo ibice.

Burya ngo ibihanga bibiri ntibibitekwa mu nkono imwe, ishyaka Zanu-PF, ryakunze kutavuga rumwe ku musimbura wa Perezida Mugabe w’imyaka 93, aho igice kimwe cyari gishyigikiye ko umugore we amusimbura naho ikindi kigashyigikira ko uwari Visi Perezida, Emmerson Mnangagwa, bari bamaze gukorana imyaka hafi 40 yamusimbura.

Uyu mwuka waratutumbye bigera aho mu cyumweru gishize Perezida Mugabe, afata icyemezo cyaciye igikuba mu gihugu yirukana Visi-Perezida we, Mnangagwa, umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe, amuziza gushaka kuzamusimbura mu gihe apfuye. Gusa itangazo rimwirukana ryamushinjaga imyitwarire mibi.

Uwahoze muri Guverinoma ya Zimbabwe, David Coltart, asobanura ko iri ari ikosa rikomeye Mugabe yakoze kuko Mnangagwa ari umwe mu nkoramutima ze zamubaye hafi mu matora yagiye atsinda yose, wahabwaga amahirwe menshi yo kumusimbura ndetse akaba anafitanye umubano wihariye n’igisirikare dore ko yanahoze ayobora inzego z’ubutasi z’icyo gihugu.

Abasesenguzi bakavuga ko kwirukana Mnangagwa byari uguharurira inzira igana ku butegetsi Grace Mugabe, usanzwe ayobora igice cy’abagore mu ishyaka Zanu-PF, benshi bafata nka nyirabayazana w’ibibazo byose Zimbabwe ifite.

Abanya-Zimbabwe ntibanyurwa n’imyitwarire ya Grace Mugabe by’umwihariko bakaba bamushinja gusesagura umutungo we n’abahungu be mu gihe igihugu kiri mu bibazo by’ubukene, ibi bisobanuye ko bagombaga gutangira bakaburizamo umugambi we wo gusimbura umugabo we kuko batamubonamo umuyobozi ubabereye. Isura ye kandi yanangiritse ubwo yashinjwaga gukubita umukobwa w’umunyamideli muri Afurika y’Epfo.

Ibimenyetso byo gupfuba kw’imitwe ya Mugabe n’umugore we byagaragaye ubwo Umugaba w’ingabo za Zimbabwe Gen. Constantino Chiwenga, yavugaga ko igisirikare kigiye gukemura amatiku arangwa mu ishyaka Zanu PF, ryateguraga ko Grace Mugabe azahita agirwa Visi Perezida mushya, mu nama y’inteko rusange yaryo mu kwezi gutaha.

Aka kavuyo kiyongera ku kababaro Abanya-Zimbabwe batewe n’ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu cyabo, no kuba inararibonye zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu zivuga ko Mugabe ari umunyagitugu wateje ubukene mu gihugu, byatumye igisirikare gifata icyemezo cyo gufata ubutegetsi.

Mugabe yagiye ku butegetsi ashyigikiwe n’igisirikare, gusa mu myaka mike ishize yakuye abamufashije kurwana intambara ku myanya bari bafite mu ishyaka ndetse abambura n’impeta za gisirikare bituma bahunga igihugu bajya gushinga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kugundira ubutegetsi ni indi ngingo igarukwaho cyane kuko ubwo Mugabe yizihizaga isabukuru y’imyaka 93 yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itanu mu 2018, umugambi yavugaga ko udashobora gutambamirwa n’umwana w’umuntu usibye Imana yonyine. Icyo gihe yagize ati “ Imana yanshyize ku butegetsi niyo yonyine izankuraho.”

Hari ukuba kandi nyuma yo kwikiza Mnangagwa ubutegetsi bwa Zanu PF bwarakomeje kwijundika abamushyigikiye, bigatuma igisirikare kivuga ko nibidahagarara kizagira icyo gikora.

Igisirikare cyatangaje ko ibyabaye atari kudeta ahubwo ari icyemezo cyafashwe cyo gukemura ibibazo bikomeje kunyuranya n’itegeko Nshinga. Cyahise kandi gitangaza ko Mnagngawa, abaye Perezida wa ZANU PF, bisobanuye ko nta kabuza inzira ze zerekeza ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza