Imitima y’abagize Guverinoma iradiha

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Kanama 2017 saa 11:47
Yasuwe :
3 0

Ku bizera Imana, muzi ko hari umunsi w’imperuka uzabaho aho imirimo myiza mwakoze ku Isi ariyo izabatambutsa mukinjira mu ijuru, naho utaratunganye akajya mu muriro utazima nk’uko abarokore bajya babyigisha aho ngo umuntu azarira akanahekenya amenyo iteka.

Uwo munsi umeze nk’umwe w’amanota ku banyeshuri, aho ibyo wakoze mu kizamini, inshuro wasibye ishuri, inshuro waryamye ku ntebe n’inshuro wanze kumvira ababyeyi bakubwira ngo usubiremo amasomo zigukurikirana akaba arizo zitanga ishusho y’uko indangamanota yawe igomba gusa hanyuma rero ugasibira, ukirukanwa cyangwa ukimuka!

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Perezida Kagame atorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ku bari muri Guverinoma bageze mu gihe cyo guteranyirizwa amanota kuko hari gutekerezwa ‘abazakomeza’ n’abazashimirwa bakagenerwa ibibakwiye.

Nta n’umwe mu bari muri guverinoma icyuye igihe waguhamiriza ko yizeye neza ko azagaruka muri guverinoma nshya, kuri bose ubwoba ni bwose, bamwe muri bo batangiye gutekereza ku yindi mishinga cyangwa ahandi bazajya gusaba akazi mu gihe imbehe yaba yiyubitse kuri bo bakajya ku gatebe nkuko tujya tubivuga.

Abarokore muri bo byanze bikunze bari kwiyiriza, bari mu masengesho y’icyumweru basaba Imana ko yabahishurira niba izakomeza kubarambikaho ibiganza. Ubwo niba hari aberekwa muri bo, bo bamaze kumenya ibyabo, abatuzura umwuka rero bo, igitima kiradiha!

Muri iki gihe usanga uvugana na Minisitiri uyu n’uyu kuri gahunda zazakorwa mu byumweru cyangwa ukwezi kuri imbere, akagusubiza mu mvugo yumvikanisha igisa no gutitira mu maguru, ufite akanyabugabo muvugana agaragaza akanyamuneza ariko inseko ye ikaba nk’imwe ya ba bakozi bo muri hotel bagusekera ariko badasetse. Ariko wasesengura neza, ugasanga bifite imvano kuko umunsi w’amanota uregereje!

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Urebye ibintu neza, Guverinoma nshya ya Kagame izabona umugabo isibe undi kandi umenebwe n’ujenjetse ntazayica iryera. Ibi umuntu yabipimira ku minsi 15 ya Perezida Kagame ubwo yazengurukaga igihugu cyose yiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu matora aherutse gutsindira ku bwiganze.

Imvugo ye yumvikanishije ko imyaka irindwi iri imbere ari iyo guteza imbere u Rwanda, rukaba nk’ibindi bihugu bimaze kugira aho bigera mu ruhando mpuzamahanga.

Ahantu hose 32 yiyamamarije kuva ku itariki 14 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama, yumvikanye avuga ko ntacyo ibindi bihugu byagezeho u Rwanda rutageraho, ariko icyo bisaba ari ugukora, ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage no kugira intumbero yo kumva ko buri kintu cyose gishoboka mu gihe hari ubushake.

Ku bayobozi rero, reka imitima yabo idihe ni mu gihe kuko niba hari ibyo batujuje mu myaka ishize baribaza uko bizagenda. Nawe se niba Umukuru w’Igihugu ageze i Rusizi akavuga ati sinshaka kongera kumva ikibazo cya bwaki mu bana, imirire mibi, kwicwa n’indwara zitacyica abantu ahandi n’ibindi, ubwo wowe ubifite mu nshingano wagoheka? Umunsi w’amanota ugeze waba utuje wicaye mu myanya w’imbere?

Nk’ubu ubwo yari mu Karere ka Ngoma ku itariki ya 23 Nyakanga 2017, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko hari ibyo akarere ka Ngoma katagezeho kandi byari bikwiye kuba byarakozwe ariko ko mu gihe atowe, azabibaza abayobozi bazaba bagiyeho.

Ati “Nanjye ndi mu bibaramo ko dufite ibyo tugomba kuba dufite tutakoze. Turaza kubikora rero. Aba bayobozi dukorana, nimurangiza kuduha icyizere cyanyu itariki enye kanama, uzaba yakomeje, [abaturage bakoma amashyi, abandi bati ni wowe] ariko ndavuga no muri abo bayobozi, ndumva nzatangiriraho mbibabaza uko twabigenza kugira ngo iyo sura ihinduke kuko izagomba guhinduka byanze bikunze.”

Ibi byo ubwabyo birashimangira ko nta kabuza hari impinduka zigomba kuzaba muri Guverinoma kugira ngo iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange ribashe kubageraho nkuko baba barabyemerewe.

Ikindi kandi mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA mbere gato y’amatora, yavuze ko ataranyurwa n’imikorere y’abayobozi bo mu nzego bwite za leta aho rimwe na rimwe hari imyitwarire yabo ijya imutera uburakari.

Yagize ati “Hari ikintu ntarumva neza. Mwicaye n’abantu mwaganiriye, mwavuze dukore iki, gushaka umuti w’iki kibazo. Mwanabiganiriye mwese murasa n’ababyumvikanaho. Ndetse bimwe byabavuyemo baravuga ngo dukore dutya kandi kubera impamvu, kubera ko babyumva.

Hashira amezi atatu cyangwa atandatu, hari ubwo nsubira inyuma gushaka kumenya aho tugeze ukabaza ba bandi mwari kumwe ukagira ngo ntiyari ahari, ukabona arabyibutse ati harya! N’undi nawe akabaza undi ati harya ugasanga ati naribagiwe cyangwa se narabikoraga ngezaho mpura n’ikibazo arangije aricecekera ntiyanavuga.”

Ubu aba bibagirwa umutima wabo uratuje? Si aha gusa kandi Kagame yaciye amarenga y’uko hari abayobozi batuzuza inshingano zabo kuko ejo bundi aha muri Youth Connekt mu kiganiro yari ahuriyemo na Jack Ma, yateye urwenya avuga ko hari ubwo ajya atekereza kuba nka Minisiteri runaka yajya mu maboko y’abikorera ku giti cyabo kuko abona ba Minisitiri baziyobora batubahiriza inshingano zabo uko bikwiye.

Itariki ya 02 Nzeri aba mbere bazatangira kumenyekana

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 116 rivuga ko Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe. Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Ibi bisobanuye ko iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida Kagame riteganyijwe ku wa 18 Kanama, ni ukuvuga ku itariki ya 02 Nzeri, Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya azaba yamaze kumenyekana hanyuma indi minsi 15 nayo igashira tuzi abaminisitiri bayigize.

Impinduka muri Guverinoma mu bihe bishize

Mu myaka 23 ishize jenoside yakorerwaga abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rumaze kugira Abaminisitiri b’Intebe batanu; Faustin Twagiramungu, Pierre Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre Damien Habumuremyi na Anastase Murekezi.

Perezida Kagame agitorerwa manda ya mbere mu 2003, yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, washyizeho Guverinoma y’abaminisitiri 17 n’abanyamabanga ba Leta 11. Hagiye habaho impinduka zitandukanye ku buryo kugeza uyu munsi nta Minisitiri wari muri Guverinoma ya mbere ya 2003 ukiyirimo, keretse Anastase Murekezi nawe wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari.

Mu ntangiriro za manda ya kabiri ya Perezida Kagame mu 2010, yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, bashyiraho guverinoma igizwe n’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba Leta batatu. Hasigayemo ba Minisitiri bane aribo; James Musoni, Louise Mushikiwabo, Gen. James Kabarebe na Anastase Murekezi.

Ifoto igaragaza amasura y’abaminisitiri 19 bari muri Guverinoma kugeza ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza