00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikoreshereze y’ubutaka ikwiriye guhinduka, Intara y’Amajyepfo igahabwa umurwa mukuru w’ubucuruzi

Yanditswe na Karimba Yannick
Kuya 4 Kamena 2021 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bituwe cyane muri Afurika. Ibarura rusange ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2012, ryagaragaje ko Abanyarwanda bari bageze kuri miliyoni 10.5, mu gihe biteganyijwe ko muri 2032 bazaba babarirwa hagati ya milioni 15,4 na 16,9 naho mu 2050 bakazaba bari hagati ya miliyoni 23 na 25.

Muri 2015 ubucucike kuri kilometero kare bwari buhagaze kuri 461 mu gihe muri 2050 buzaba buhageze kuri 934. Ubu bwiyongere bw’abaturage bujyana no gukenera ubutaka bwo guturaho no gukoreraho ibikorwa by’iterambere bitandukanye, twavuga nk’ubuhizi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Bitewe n’ubu bwiyongere bw’abaturage, ahakabaye hakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi kandi bitanga n’umusaruro harimo haraturwa ku muvuduko wo hejuru. Urugero twavuga ni nk’igice kinini cy’Intara y’u Burasirazuba ndetse n’Akarere k’Ibirunga bizwiho kuba ari byo bigize Ikigega cy’igihugu mu biribwa.

Nta gikozwe ubu butaka bugakomeza guturwaho ku muvuduko biriho ubu, byazagira ingaruka mu gihe kirekire mu kwihaza mu biribwa kw’igihugu.

Ese ubwiyongere bw’abaturage muri utu turere tw’ubuhinzi buva he?

Intara y’Iburasirazuba

Nkuko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR-EICV-4), ndetse na raporo ya Banki y’Isi (World bank report) muri iki gihe usanga abaturage bava mu duce tw’imisozi miremire kandi yagundutse, abandi bakava mu duce dufite amasambu mato cyane.

Aha twavuga nk’uturere twa Gakenke, Muhanga, Rulindo, Gicumbi, Nyamagabe, Burera, Nyaruguru, Gasabo na Nyamasheke berekaza aho bashobora kubona amasambu manini kandi atanga umusaruro cyane cyane mu gace k’iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana.

Muri utu turere abaturage bavamo ntibaba bagishobora kubona umusaruro uhagije watunga ingo zabo bityo bagafata icyemezo cyo gusuhuka. Minisiteri y’Ubuhinzin’Ubworozi (Minagri_ Psta 4) igaragaza ko mu turere 10 two mu Ntara z’Iburengerazuba, Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru abahinzi bari hagati 40-50 % bakorera ibikorwa byabo ku buso bungana na 0.2 ha mu gihe mu Karere ka Rubavu abahinzi bangana na 70 % bafite ubutaka muri minsi ya 0.2 ha. Bigaragare rero ko ubutaka butera kandi buto ari imwe mu mpamvu ituma abantu bimukira cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.

Akarere k’Ibirunga bihagaze bite?

Akandi gace gafite umuvuduko wo hejuru mu guturwa ni ak’Ibirunga aho imijyi ya Musanze na Rubavu ndetse n’udusantere twaho twaguka vuba. Kuba aka gace gahana imbibi n’ibihugu bituranyi aho byoroha gukora ibikorwa by’ubucuruzi kandi kakaba gafite n’ubutaka bwera bituma hari abaturage bava hirya no hino bajya kuhatura.

Ibi bituma imijyi n’amasantere byaguka vuba. Hari impungenge ko ugukura kw’iyi mijyi kugenda gutwara ubutaka buhingwa kandi ari bwo bwakabaye buzakomeza gutanga umusaruro w’ibiribwa ku baturarwanda biyongera umunsi ku munsi.

Hakorwa iki?

Hakwiriye kurebwa uburyo ubu bwiyongere bw’abaturage butahutaza urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda. Mu ngamba abantu barebaho neza harimo ko:Intara y’Amajyepfo ari yo yakwakira cyane ibikorwa by’amajyambere birimo inganda, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi. Hakwiye gushyiraho umurwa mukuru w’ubucuruzi hagati ya Muhanga na Ruhango kugira ngo ukurure abantu benshi.

Birakwiye ko ahazajya ibikorwa by’amajyambere n’imiturire hategurwa neza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka; gutuza abantu mu buryo bugezweho kandi bitwara ubuso buto bushoboka no kugabanya cyane umuvuduko w’ubwiyongere mu turere tw’igihugu dufatwa nk’igigega (akarere k’ibirunga, Intara y’Iburasirazuba).

Kubera iki imiturire n’inganda byagenerwa Intara y’Amajyepfo?

Igice kinini cy’Intara y’Amajyepfo ntabwo kiberanye n’ibikorwa by’ubuhinzi kuko gifite ubutaka busharira. Ikindi kandi niho hagarara udusozi tuberanye n’imiturire. Aho iyi ntara iherereye byoroshye guhahirana n’izindi ntara n’umujyi wa Kigali.

Ese birashoboka?

Ibi birashoboka kuko u Rwanda ari igihugu gito kandi gifite abaturage benshi. Bityo rero hakwiriye kujyaho ingamba zikomeye zinoza imiturire ndetse zikabungabunga ubutaka bwera cyangwa bugaragaza ko bwatanga umusururo kugira ngo n’abazabaho kera bazabone amahirwe abariho ubu bafite.

Icya kabiri, igihugu kimaze kugira ibikorwa remezo twavuga nk’imihanda n’ibindi bituma ubuhahirane bworoha kandi bushoboka mu gihugu hose. Bikaba rero byakoroha cyane gushyira agace k’inganda ahantu hamwe ndetse hagati aho umusaruro ushobora kuva mu bice byose by’igihugu bikagera aho bitunganirizwa bitarangirika.

Ibi kandi byagabanya cyane igihombo kigenda kigaragara mu nganda zigenda zubakwa hirya no hino kandi nta musaruro uhagije wo gutunganya zifite.

Icya gatatu ni uko umubare w’abantu batuye ahantu h’imisozi miremire kandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga wagenda utuzwa mu Ntara y’Amajyepfo. Nk’ubu politiki y’imikoreshereje y’ubutaka (Rwanda Land policy) igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba zifite abaturage benshi batuye mu manegeka kandi badafite aho bimurirwa habashyira mu mutekano.

Karimba Yannick/Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .