Imico itandatu iri gukendera mu Rwanda kubera ’ubusirimu’

Yanditswe na Akumuntu Athanase
Kuya 30 Nzeri 2018 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Ubusirimu ni ijambo ryadutse ubwo abacuruzi ba mbere b’abayisilamu baturutse muri Zanzibar bageraga mu Rwanda mu 1901. Binjiriye mu Karere ka Gatsibo aho aba mbere bageze i Kiramuruzi, nyuma bagana mu mijyi yari itaratera imbere bakomereza i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Aba badukanye ibicuruzwa bishya mu gihugu birimo imyenda, amavuta, n’ibindi bikoresho byoroshya ubuzima bitandukanye cyane n’ibya gakondo Umunyarwanda yakoreshaga mu buzima bwa buri munsi.

Aha umuntu yavuga ibikoresho byo mu gikoni bikozwe mu byuma, ibyo ku meza birimo ibyo bateguriraho amafunguro n’ibyo bakoresha bafungura mu gihe byari bimenyerewe ko Abanyarwanda bose barishaga intoki.

Uwabaga amaze kwipakurura imigenzereze ya gakondo agatangira kugenda azibukira ibikoresho n’imico imwe n’imwe yari isanzwe imenyerewe i Rwanda uwo bamwitaga umusirimu.

Uri mu nzira zabyo bavugaga ko ari gusirimuka bityo haba kwitiranya ko umuntu ugenda acika ku mico ya kera agafata imico mishya ari umusirimu.

Padiri Kagame Alexis we mu nyandiko ze, yari aharaye ijambo “ikizungu” cyangwa se “kuzungahara”.

Ibi byaturutse ku kuba nyuma y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda (nakwibutsa ko uwa mbere wahageze ari Umudage Von Goetzen wakiriwe n’Umwami Rwabugiri mu 1874), Abanyarwanda basanze bafite imibereho yihariye ihabanye cyane n’iyabo.

Aha twavuga amafunguro bafataga n’uko bayateguraga, imyambarire, ururimi rwabo n’umuco wabo muri rusange.

Uwagaragazaga kugira imigenzereze nk’iy’abazungu bavugaga ko yazungahaye ndetse hari n’umuhanzi wigeze guhanga ati “Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patron.” agaragaza ko abayeho nk’abazungu kubera urwego yari agezemo.

Twakwibutsa kandi ko abakoloni b’abihaye Imana mu kwigisha ivanjili bavugaga ko abantu bagomba kureka imigenzereze ya gishenzi bakayoboka inyigisho zibavana mu bunyamusozi mu yandi magambo bagasirimuka bakisanisha na bo.

Kubera gushaka kugenza nk’abantu basirimutse Abanyarwanda bagiye bacika buhoro buhoro ku mico imwe n’imwe igaragara mu muco Nyarwanda.

Nakusanyije imico itandatu yatangiye kugenda itakaza agaciro mu maso y’Abanyarwanda isa n’iri mu marembera ndetse umuntu yanavuga ko imwe n’imwe yagiye nk’amahembe y’imbwa.

1. Kuvuza impundu no kwivuga

Kuvuza impundu twavuga ko ari umuco uri mu marembera kuko ababikora ari bake kandi ababikoze benshi ukabona ko batisanzura nkuko ababyeyi ba kera bahanikaga bakinikiza bakavuza impundu z’urwunge.

Kuvuza impundu byakorwaga n’ababyeyi b’abagore cyangwa se ab’igitsinagore muri rusange ari abato n’abakuze.

Ibi byakorwaga bishimira ibyiza byabaye, urugero nk’iyo ingabo zatahukanaga intsinzi ku rugamba nk’iyo umubyeyi yabaga yabyaye, iyo umusore cyangwa inkumi yabaga yubatse urwe bigafatwa nk’intambwe ikomeye bateye mu buzima n’ibindi.

Aho rero hadukiye ubusirimu hadutse imvugo ko nta we uvuza impundu yambaye imyenda imwe n’imwe yazanywe n’abazungu n’ubwo nta wamenye aho iri tegeko ryaturutse nkaba nasaba uwazahamenya kuzabitubwira.

Ibyo byarakwiriye ku buryo benshi mu bategarugori, birumvikana cyane cyane abo mu mijyi n’abasirimutse, batagishishikazwa no kuvuza impundu mu migenzereze yabo.

Kwivuga byo byakorwaga mu gitaramo cyaba njyarugamba cyangwa mva rugamba ndetse no mu bitaramo bisanzwe.

Ibi byo rwose umuntu avuze ko ari umuco wacitse ntiyaba abeshye. Ubundi buri “muhungu” wese yabaga afite icyivugo cye akakivuga igihe cyose bibaye ngombwa ndetse yemwe abantu bakakimumenyeraho.

Icyivugo cyabaga kirata nyiracyo mu bikorwa yakoreye u Rwanda cyangwa ikindi gikorwa cy’ingirakamaro yakoze ku rugamba nko kwimana mugenzi we, kwivuna umwanzi n’ibindi.

2. Gusuhuzanya no kuramukanya

Gusuhuzanya ni umuco uba mu moko yose y’abatuye Isi, kubwira umuntu muhuye uti ‘Waramutse?’ ni ikintu Abanyarwanda bubahirizaga, umuto agasuhuza umukuru n’umukuru agaha ukuboko umuto.

Hari ubwo hagabaho ko ugusuhuje wanga kumwikiriza cyane cyane mu gitondo kubera ko azwi nk’utera umwaku ndetse rwose abantu bakaziririza guhura na we ngo hato bitaba ngombwa ko basuhuzanya.

Ubu aho ibintu bigeze uyu muco uragenda ugabanuka cyane mu biyumva nk’abasirimu batuye mu mijyi.

Imwe mu mpamvu nyinshi zitangwa hari umwanya muto abantu baba bafite kubera kwiruka ku buzima nabwo butoroshye muri iyi minsi turimo.

3. Gucumbikira abagenzi

Tuvugishije ukuri uyu muco waracitse bigaragara kuko kugira ngo ubone uguha icumbi muri iyi minsi biboneka hake ndetse ahubwo usanga kuribona bisaba kwishyura inzu z’amacumbi aho guta umwanya ushaka uwariguha.

Mu muco Nyarwanda gucumbikira umugenzi byari ibintu bimenyerewe ndetse kizira kikaziririzwa kwima umugenzi indaro.

4. Gutura

Gutura wari umuco wo kuzanira amafunguro yemwe n’ibinyobwa inshuti magara, umuvandimwe ndetse n’abatware. Ibi byatsuraga umubano ugasanga byongereye ubusabane mu babikoraniraga.

Wasangaga uwatuwe yaragiraga abamugenderera baje bakurikiye inkangara zabaga zigana iwe, ari naho haturutse imvugo ngo ‘Nta nzoga zitagira abavumbyi’.

Abavumbyi bahozeho ariko ugasanga bahamagawe ku ntango nyuma y’abandi ari naho hakomotse umugani ugira uti “Ikibuno cy’umuvumbyi gikomeza umutsi.”

Uyu muco wo gutura na wo uragenda ugana ku gucika nyamara wakomezaga umubano n’ubusabane mu Banyarwanda.

5. Gutanga inkwano n’indongoranyo

Mu ijambo inkwano hihishemo ijambo “inka”, kugira ngo ubu uzabone aho bagikwa inka byakugora rwose ndetse hari aho byibagiranye bikaba bisigaye mu cyaro.

Ubundi iyo umusore yakwaga, kwa sebukwe bagiraga igihe bakamuzanira inka yaturutse ku nkwano yakoye ariyo bitaga “indongoranyo.”

Abasirimutse bo inka basigaye bayivunja mu mafaranga bityo ugasanga indongoranyo iburiyemo.

6. Kunywana

Kunywana byari ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’abantu ndetse abahanaga iki gihango ntibyarangiriraga kuri bo bombi ahubwo byageraga no ku miryango ibakomokaho.

Byakorwaga habayeho kurasaga abagiye kunywana ku nda maze buri wese akanywa amaraso ya mugenzi we. Uwabaga yanywanye n’undi babaga bagiranye igihango cy’amaraso bityo ntibazahemukirane haba mu bito cyangwa mu binini.

Uwarengaga ku gihango bavugaga ko kimwica. Ubu uyu muco waracitse burundu ndetse ababyiruka ubu bazajya bawumva nk’amateka.

Mu kwanzura navuga ko imico yahoze Rwanda rwo hambere iri mu marembera ari myinshi ariko nanone umuco ugendana n’igihe abantu bagezemo kuko ukura.

Ni byiza ko twinjiza mu muco wacu imico y’abandi tubona ko ari myiza ariko tugakomera ku wacu kuko ariwo utuma twitwa abo turi bo.

Iyo utaye umuco uba nk’ingata imennye ukaba nk’inkuyo itagira inka ukaba icyo ntazi.

Abakoloni kugira ngo badutware buhumyi babanje kutwangisha umuco wacu ngo ni ibishenzi badutoza umuco wabo (ururimi, imigenzereze “ya gisirimu”, imyambarire, imirire…)

Gusirimuka ni byiza kandi tugomba guhora duharanira kubaho neza kurushaho no kugendana n’iterambere ariko tubigire tutiyambuye umuco wacu. N’iyo wavuga uruzungu gute ugashaka guta urwawe, ntuteze kuzahinduka umuzungu kabone n’iyo wahabwa ubwenegihugu.

Itorero ryitwaga Amarebe n’Imena ni ryo ryavuze riti “Yemwe ntimwigore nimuze twivugire Ikinyarwanda”, nanjye nti “Nimucyo duhe agaciro umuco wacu!”

Iki gitekerezo ni icya Akumuntu Athanase, umusomyi wa IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza