00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuga nkoranyambaga: Birakwiye ko ziba gasenyamiryango?

Yanditswe na Urinzwenimana Mike
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Raporo ya ‘Rwanda Vital Statistics’ y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), yo mu 2019, hagaragajwe ko mu mwaka wa 2019, gatanya zatanzwe mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko zari 8.941.

Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8. mu Mujyi wa Kigali hatanzwe gatanya 2400, mu Majyepfo hatangwa gatanya 1989, mu Burengerazuba hatanzwe gatanya 1820, mu Burasirazuba hatanzwe 1482 naho mu Majyaruguru hatangwa gatanya 1250.

Imibare ya NISR igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n’imiryango yashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko uwo mwaka, wavuga ko nibura mu miryango 100, imiryango 18.4 yatandukanye.

imibare yatanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga umwaka ushize igaragaza ko imanza za gatanya zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2016 zari 21, mu 2018 ziba 69 naho 2018 zigera 1311.

Imbuga nkoranyambaga ziratungwa agatoki?

Muri iyi minsi turi mu bihe by’ikoranabuhanga, hari benshi bemeza ko izi gatanya zifitanye isano n’ikwirakwira ry’ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga, kuko bamwe ribashuka bakarikoresha mu bikorwa by’ishimishamubiri, bakamenyaniraho n’abantu bazatuma imiryango yabo isenyuka, mbega ugasanga ryababereye ikibazo aho kubabera igisubizo.

Mu by’ukuri ikoranabuhanga si igikoresho cya Satani nk’uko bamwe babikeka, ahubwo ni igikoresho cyakomotse ku bwenge Imana yahaye abantu, cyagakwiye no kuba igituma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, aho kubusenya.

Uretse kuba imbuga nkoranyambaga zisigaye zisenya imiryango myinshi, zanahungabanyije uburere bw’abana kuko zisigaye zituma imiryango itakibona umwanya wo kuganira, abana bakabura umwanya wo kwisanzura ku babyeyi babo nyamara uruhare rw’umubyeyi ku burere bw’umwana rukaba ari ntasimburwa.

Imbuga nkoranyambaga zabaye nk’irangamuntu nshya, kuko hari ubwo usanga umuntu utajya abwira umukunzi we ko amukunda, ashobora kugira atya akabimubwirira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa se umuntu udafite ubumenyi buhagije mu kintu runaka ugasanga yabaye inararibonye ku mbuga nkoranyambaga ari gusobanura uko ibintu bikorwa n’uko bigenda nyamara nta bumenyi abifiteho.

Izi mbuga kandi zabaye inzira yo gukwirakwiza imico mibi iganisha ku busambanyi, aho usanga umugabo cyangwa umugore azirirwaho yibwira ko aganira n’abantu bamukunda, nyamara wajya kureba neza ugasanga abo bantu atanabazi, ari uko gusa bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, yarakuruwe gusa n’ikimero n’ibindi birungo byisigwa n’abo bantu.

Abantu bakunze kwirengagiza ko izi mbuga zitwara ni umwanya munini abazikoresha, kandi buryo ugutwaye umwanya aba agutwaye ubuzima. Dukwiriye rero kwisuzuma tukareba uburyo dukoresha izi mbuga, tukareba niba zituzanira inyungu cyangwa igihombo.

Niba ziguteranya n’uwo mwashakanye cyangwa zigatuma ubura umwanya uha abana n’abandi bantu, ni ikimenyetso cy’uko ukwiye kugerageza ukagabanya igihe uzimaraho.

Mu gitabo cy’Umubwiriza mu gice cya Gatatu, yaravuze ngo “Buri kintu kigira umwanya wacyo, kandi icyo uha agaciro nicyo uha umwanya munini”, niyo mpamvu dukwiye kwisuzuma tukareba niba abantu b’ingenzi mu buzima bwacu tukibaha umwanya, cyangwa tuwumara ku bantu batatwitayeho muri rusange.

Mu by’ukuri imbuga nkoranyambaga ni nziza kuko zidufasha byinshi, ndetse wavuga ko ubuzima bwacu busigaye buzishingiyeho. Birakwiye ko dukomeza kuzibyaza umusaruro, tukamenyana n’abantu kandi tukamenya amakuru arimo Ijambo ry’Imana, ariko ntidukwiye kuzemerera kutubera imbogamizi mu buzima bwacu, kugira ngo ejo n’ejo bundi tutazasanga twarabaye ingaruzwamuheto ya Facebook, Twitter, Snapchat, WhatsApp, Instagram n’izindi.

Imbuga nkoranyambaga ntizikwiye gusenya umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .