00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyoma bya Abdi Latif bigaragaza umurongo wa The New York Times kuri Afurika

Yanditswe na Mushimire Olivier
Kuya 15 Kamena 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Muri Nyakanga 2019 ubwo The New York Times (NYT) yarimo gushaka umunyamakuru uzakora ku Biro byayo biri i Nairobi, abayobozi bayo bagaragaje neza ubwoko bw’inkuru bari biteze ku munyamakuru wari buhabwe akazi, wagombaga “Gushaka amakuru mu bihugu bitandukanye, kuva mu butayu bwa Sudani n’ihembe rya Afurika, kumanuka kugera mu mashyamba ya Congo n’inkombe za Tanzania.”

Bamwe mu Banyafurika babonye iri tangazo, barivugiyeho karahava, bavuga bishimiye uburyo Umunyamakuru wa NYT yari buzagenzure ubutayu n’ibihugu bya Afurika bitagira amategeko, ndetse akajya atangaza “Inkuru zitunguranye zitanga icyizere” ku Mugabane wa Afurika.

Abakwennye iri tangazo, bahuje ubutumwa bwaryo n’imitekerereze ishingiye ku kwemera ko abazungu bashoboye kurusha Abirabura kandi ko ibyo Abirabura bifuza gukora neza bigomba kugenzurwa n’abazungu.

Nyuma yo kunengwa mu buryo bukomeye, iri tangazo ryaje gukurwa ku mbuga nkoranyambaga za NYT, ariko imitekerereze n’umurongo w’inkuru zikorwa n’iki kinyamakuru kuri Afurika byagumyeho.

Abdi Latif Dahir ni we wabonye ako kazi k’indyankurye kandi na we yakinjiyemo abizi, azana amatwara n’amashagaga mashya mu rwego rwo kwemeza abamukuriye.

Inkuru aherutse kwandika ifite umutwe ugira uti “Hoteli Rwanda utavuga rumwe n’ubutegetsi yimwe ibiryo n’imiti muri gereza, nk’uko umuryango we wabitangaje." Iyi nkuru yakabirizaga ubuzima Rusesabagina abayemo kandi bisa nk’aho Latif ari kuregera abazungu.

Uwa mbere ibi byagizeho ingaruka ni Paul Rusesabagina nyirizina, wizeye ikabyankuru ry’abazungu mu butwari bwe bwakabirijwe bw’uko yarokoye Abatutsi muri hoteli. Mu mezi icyenda ashize, uyu Rusesabagina yarimo kuvuga ko afashwe neza muri kasho ya Polisi y’u Rwanda.

Mu kiganiro na The East African, ari na cyo cya mbere Rusesabagina yari agiranye n’itangazamakuru kuva yagezwa mu Rwanda, yagize ati “Nafashwe neza, mu ijoro ryakeye nariye amakaroni ubu nanyoye igikoma. Mfite imiti yanjye kuko ngendana ibipimo by’umuvuduko w’amaraso ndetse n’akuma gapima uko umutima wanjye uri gutera.”

Ibi kandi yabisubiyemo mu kiganiro cya kabiri yahaye itangazamakuru, icyo gihe akaba yaraganiraga na Latif wari uhagarariye NYT, na bwo Rusesabagina yaragize ati “Ntacyo nanenga, ndi kurya ibyo buri Munyarwanda arya, mpabwa ibyo nifuza byose. Rero mfashwe nk’undi muntu usanzwe.”

Muri ibyo bihe, Rusesabagina yasaga nk’ufite icyizere cyo kuzatsinda urubanza, kuko yabwiye The East African ati “Harabura igihe gito nkajya mu Rukiko kandi niteguye kwiregura ku byaha by’iterabwoba ndi kuregwa.”

Birumvikana ko Rusesabagina n’abunganizi be banyuze muri paji ibihumbi y’ikirego cye ndetse ntibanyurwa n’ibyo babonye. Ntibari biteze kuzabona abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bizewe kandi bazi gusobanura ibyo bavuga.

Kuva kuri Visi Perezida akaba n’umuvugizi wa FLN, Callixte Sankara, kugera kuri Michelle Martin, Umunyamerika wakoze nk’umukorera bushake mu Muryango wa Rusesabagina; ubuhamya bwabo ni bumwe, aho bugaragaza ko Rusesabagina yatanze inkunga y’amafaranga n’iy’ibitekerezo ku mitwe y’iterabwoba, ari yo FDLR na FLN.

Ibi byose byagize ingaruka zikomeye ku izina rya Rusesabagina ndetse binagaragarira mu nyandiko ya NTY iherutse, kuko batakimwita ‘intwari’, ahubwo basigaye bamwita ‘utavuga rumwe n’ubutegetsi’.

Ku ruhande rwa Rusesabagina n’umuryango we, barabizi ko badashobora kuzatsinda iki kirego, ari na yo mpamvu bakoresha abazungu bizeye ko bazahatira Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina nyamara yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage b’inzirakarengane.

Aba batangiye basaba ko Rusesabagina arekurwa kubera uburwayi bwe nubwo nyirubwite yari yavuze ko abona imiti akeneye ndetse agahura n’abaganga; ibi nyuma biza guhindurwa, bavuga ko indi mpamvu akwiye kurekurwa ari icyorezo cya Covid-19, gishobora kumwica kuko afite indwara karande.

Igitangaje ni uko abasabaga ko Rusesabagina arekurwa kubera gutinya icyorezo cya Covid-19, babivugiraga muri Amerika aho icyo cyorezo cyari gikaze nyamara gereza zo mu Rwanda icyo gihe zikaba zitari zakagize ubwandu bwa Covid-19.

Rusesabagina yaje kubona urukingo rwa Covid-19 mbere y’uko n’abamuvugiraga bari mu mahanga barubona.

Nyuma, aba bigize abavugizi ba Rusesabagina bazanye andi mayeri bavuga ko Leta y’u Rwanda ifite umugambi mubisha wo kwica Rusesabagina, kandi yari imaze kumuha urukingo. Birumvikana ko iki kinyoma kitamaze kabiri kuko aba bananiwe gusobanura uburyo Leta ifite uwo mugambi kuko iyo iza kubishaka, byari koroha kumureka ntakingirwe maze yazahura na Covid-19 ikamuzahaza kuko asanganwe indwara z’akarande.

Mu minsi ishize, Rusesabagina usa nk’uwatewe akanyamuneza n’urukingo yabonye, yanenze icyumba yagenewe kirimo ibintu birenze ibiri mu byumba by’abandi bagororwa, avuga ko ‘yafungiwe muri gereza yihariye’.

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rwasobanuye ko “Rusesabagina yari yaragenewe icyumba n’ifunguro byihariye ubwo yimurirwaga muri Gereza ya Nyarugenge. Rusesabagina aherutse gushyirwa mu cyumba rusange gihuriweho n’abagororwa benshi, nyuma y’uko anenze icyumba yari yarahawe acyita ‘gereza yihariye’, kandi zitabaho mu Rwanda. Ubu ari guhabwa amafunguro nk’ay’abandi bagororwa kandi ashobora kubona umuganga igihe cyose amukeneye, nk’uko byari bisanzwe.”

Amakuru yavugaga ko impamvu Rusesabagina yimwe ibiryo n’imiti, bigamije kumuhatira gusubira mu rubanza yikuyemo ariko umuntu akibaza impamvu Leta y’u Rwanda yahatira umuntu kwiregura.

Mu 2010, Ingabire Victoire na we yagerageje gukoresha ubu buryo maze yikura mu rubanza, ahari atekereza ko ibihugu bimwe by’i Burayi bizakora ibishoboka byose bikamurokora ariko ibi byari ukwibeshya kuko yamaze imyaka umunani afunzwe, akaza kurekurwa ku mbabazi za Perezida.

Ibi na byo bisa nk’ibyabaye kuri Ingabire, uretse ko imbaraga ziri gushyirwamo zitandukanye aho bigaragara ko izigamije kugumisha Rusesabagina mu makuru abantu babona ari nyinshi. Impungenge ziri ku ruhande rw’abashyigikiye Rusesabagina, ni uko mu gihe yareka kuvugwa mu Burayi na Amerika, u Rwanda narwo rudafite inyungu mu gukomeza kuvuga izina rye, rumwereka uruhande rushyigikiye ibinyoma bye ariko rwaranze kureba ku bagizweho ingaruka z’ibitero bye ndetse no kwemera ko ibyaha yakoreye mu Rwanda abiryozwa imbere y’ubutabera.

Abdi Latif Dahir wa NYT ntiyigeze anagenzura inyandiko y’Urwego rwa Amerika Rushinzwe Ububanyi n’Amahanga, rwavuguruje ayo makuru mu buryo bufatika.

Itangazo ry’urweo rwego ryaragiraga riti “Ambasade yacu i Kigali yavuganye n’ubuyobozi bw’u Rwanda, abadipolomate baturutse mu Bubiligi ndetse n’abanyamategeko ba Rusesabagina, bose bemeje ko Rusesabagina akomeje guhabwa ibiryo, amazi ndetse n’imiti. Leta y’u Rwanda ikomeje guha abakozi ba ambasade uburenganzira bwo gukomeza gusura Rusesabagina.”

Birakwiye ko Latif yigira kuri izi nkuru zamukojeje isoni, ubundi akongera kwita ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Ikindi kandi akwiye kumenya ni uko abayobozi b’u Rwanda badashobora kubona umwanya wo kujya basubiza buri gihuha cyose kigiye kwandikwa muri NYT.

Icya nyuma ni uko abanyamategeko b’i Burayi na Amerika bakwiye kumenya ko, nk’uko iyo abanyamategeko b’Abanyafurika batitega ko abakiliya babo bafungurwa, ni nako bakwiye kwitega ko Leta y’u Rwanda ishinzwe kureberera Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibitero byashyigikiwe na Rusesabagina, izahindura umuvuno kubera igitutu cyabo.

Uburenganzira bwemerera abanyamategeko b’abanyamabanga kuburanira mu Rwanda ntibutangwa bishingiye ku cyo umuntu ari cyo, hari inzira bigomba kunyuramo yubahirije amategeko kandi bitandukanye n’abayobozi ba NYT, u Rwanda ni igihugu kiyobowe n’amategeko.

The New York Times ifite umurongo wo kubara inkuru za Afurika mu buryo butuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .