Hari ibyo Kaminuza y’u Rwanda yagezeho bikwiye gutera ishema Abanyarwanda

Yanditswe na Dr Charles Murigande
Kuya 4 Ugushyingo 2017 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Dr Charles Murigande wabaye Minisitiri w’Uburezi (2009 kugera 2011) ni Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda. Yabaye kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani. Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bye bwite nk’umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu biganiro abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bagiranye na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko; nta byacitse nta n’agahinda byarimo nk’uko abanyamakuru babyanditse.

Bahisemo kwandika ku bibazo abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) babwiye iyo Komisiyo, ariko bibagirwa kubwira abasomyi ibyo UR yagezeho nabyo byabwiwe Komisiyo.

Abanyarwanda bakwiriye kumenya ko gushyira hamwe amashuri makuru ya Leta byatumye ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi bwiyongera cyane. Ubwo mu 2013 amashuri makuru yose ya Leta yasohoraga inyandiko z’ubushakashatsi ziri munsi ya 300 ku mwaka, mu 2016 UR yasohoye impapuro z’ubushakashatsi (peer reviewed papers) 644.

Ubushakatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga "Clarivate Analytics" mu 2016 bwerekanye ko UR iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba mu gukora ubushakashatsi bugira akamaro (impactful research) nyuma ya Makerere University.

UR niyo Kaminuza yonyine yo muri Afurika yashoboye kubona ibigo by’ubushakashatsi by’icyitegererezo (African Centers of Excellence) bine mu mahatana (competition) yakoreshejwe na Banki y’Isi (World Bank).

Ubu UR ifite Ibigo by’Icyitegererezo by’imyigishirize n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoreshamibare (Data Science); mu bijyanye na murandasi y’ibintu mu iterambere (Internet of Things); mu bijyanye n’ingufu mu iterambere rirambye (Energy for Sustainable Development) n’udushya mu myigishirize y’imibare na siyansi (Innovative Teaching and learning of Mathematics and Science.)

UR ifite kandi ibindi bigo by’icyitegererezo (Regional Centers of Excellence) mu bijyanye n’ubuzima n’ibidukikije nka Biomedical Engineering; Vaccines, Immunization and Health Supply Chain Management; Biodiversity and Natural Resources Management; na East African Institute for Fundamental Research.

Ibigo byigenga mpuzamahanga bisesengura uko Kaminuza zo mu isi zihagaze nka "Webometrics" bihora byerekana ko Kaminuza y’u Rwanda (UR) ari iya mbere mu Rwanda. Ku rutonde rwo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017, UR yari iya 96 muri kaminuza 1520 zo muri Afurika ikaba iya 11 muri Kaminuza zo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Impamvu abayobozi ba UR bavuze n’ibibazo aho kuvuga gusa ibyiza imaze kugeraho, ni uko batari ba "banyurwa manuma" ngo bishimire gusa ko UR ari Kaminuza ya mbere mu Rwanda n’iya 11 muri Afurika y’Uburasirazuba kandi ko imaze gutera imbere mu bushakashatsi.

Bashakaga kwerekana ko n’ubwo hari byinshi UR yagezeho biyiteye ishema kandi bikwiriye gutera ishema u Rwanda n’Abanyarwanda, hari n’ibindi byinshi ibona yashobora kandi ikwiriye kugeraho, nko kongera ireme ry’uburezi ngo rijyane n’ibikenewe uyu munsi ndetse n’ibizakenerwa n’igihe kizaza ku isoko ry’umurimo no kongera ubushakashatsi bukemura ibibazo by’u Rwanda, iramutse yongererewe ubushobozi.

Ku byerekeye Kaminuza zigenga zafunzwe na HEC na MINEDUC, Abanyarwanda bakwiriye kumenya ko byaturutse ku nyigo yakozwe n’inzobere mu gusuzuma imikorere n’imiterere ya za kaminuza zari zaturutse muri Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Ghana, Kenya no mu Bwongereza. Imyanzuro y’iyo nyigo niyo HEC na MINEDUC byashyize mu bikorwa. Ntabyo kubera cyangwa gukingira ikibaba byabayemo.

Iyo nyigo yakozwe n’abantu bigenga (batari abanyarwanda) n’imyanzuro yayo ntabwo bigeze berekana ko hari gahunda (Program) cyangwa agashami (Department) cyangwa ishuri (School) na Koleji (College) bya UR bitujuje ibyangombwa.

N’ubwo hari ibibazo UR ifite nk’uko abayobozi bayo babibwiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, icyo Abanyarwanda bakwiriye kumenya ni uko kugeza n’ubu UR ariyo Kaminuza ya mbere nziza mu gutanga uburezi bufite ireme no gukora ubushakashatsi mu Rwanda, cyakora ikaba yifuza kurushaho gukora neza no gutanga umusanzu wayo mu kubaka u Rwanda.

UR ifite kandi abarimu bashoboye ndetse bafite ubwitange ku buryo n’iyo ibyo bakeneye byose kugira ngo bakore neza bitabonetse, bashaka uburyo bwose bushoboka ngo amasomo abanyeshuri bagomba ngo babone Impamyabumenyi ijyanye n’ibyo biga bayahabwe.

Guhuza amashuri makuru ya Leta yose ni igitekerezo cyiza, ariko nk’uko bisanzwe guhuza ibigo byinshi bifite imico (organizational culture) itandukanye ntabwo bijya byoroha. Ni ibisanzwe ko nyuma y’imyaka ine UR ivutse habaho gusesengura no kureba ibyo imaze kugeraho n’ibyo itagezeho n’icyatumye itabigeraho.

Iri sesengura niryo ryabyaye amavugurura iherutse gukora agamije guhuriza hamwe amasomo asa kugira ngo ingendo z’abarimu zigabanuke kandi banarusheho guhuza imbaraga mu kwigisha n’ubushakashatsi. Iri n’iryo vugurura rya mbere ribaye kuva UR yabaho, ku buryo abavuga ko ihora mu mavugurura ya hato na hato tutazi aho babivana.

Icyo narangirizaho n’uko bimaze kugaragara ko guhuriza amashuri makuru ya Leta yose muri UR bizatanga umusaruro mwiza mu rwego rw’uburezi ku buryo nabwira Abanyarwanda ko “bashonje bahishiwe”, kuko hari ubushake ku rwego rwa Guverinoma bwo gushyikira Kaminuza y’u Rwanda (UR) no kuyigira icyitegererezo mu Rwanda no mu Afurika.

Murakoze

Dr Charles Murigande wabaye Minisitiri w’Uburezi (2009 kugera 2011) ni Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza