Gusubiza Mbaraga wanditse "Sinemeranya na Habineza Joe uvuga ngo Igifaransa ni ‘akantu gato’ ”

Yanditswe na Amb. Joseph Habineza
Kuya 1 Kanama 2017 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Nasomye inkuru y’igitekerezo “ Sinemeranya na Habineza Joe uvuga ngo Igifaransa ni ‘akantu gato’ ” numva irantangaje cyane cyane bitewe n’uko yanditswe n’umugabo w’inararibonye mu itangazamakuru haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ntibishimishije ko Mbaraga Paul yanditse avuga ku byavugiwe mu kiganiro "
Imigabo n’imigambi: Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda" cyatanzwe kuri Radio na Televiziyo by’igihugu ntatange umuyoboro wacyumviraho cyangwa wakireberaho kandi iterambere ryarabyoroheje. Nagira ngo nsabe abasomyi bongere bagikurikire neza kuri YouTube; ibyerekeranye n’Igifaransa biri kuva ku munota wa 38 n’amasegonda 3.

Navuze icyo ntekereza kuri Manifesto y’ishyaka rya Democratic Green Party, aho bavugaga ko kuba muri Leta Igifaransa kidahabwa umwanya n’uburemere nk’Icyongereza bibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Nyamara uko twese tubizi indimi zikoreshwa muri Leta ni Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Ubu koko dushyize mu gaciro ururimi mvamahanga rwabangamira gute ubumwe n’ubwiyunge bwacu ? Dufite ururimi rwacu gakondo duhuriyeho twese, rudutera ishema kandi twese twibonamo.

Izo ndimi z’imvamahanga ni byiza kuzimenya kuko zikoreshwa mu buhahirane n’ubucuruzi n’ibihugu bikoresha izo ndimi. Ni nacyo nashimangiraga mvuga nti bishobotse ahubwo n’Igishinwa abantu bakiga kubera ko muri iyi minsi kirimo kugenda gikoreshwa cyane cyane ku bajya gukora yo, kwiga yo cyangwa guhahirayo.

Abanyarwanda dukwiriye kuzajya tumenya kugendana n’ibihe bishya n’ibigezweho. Abafaransa ubwabo abenshi, cyane cyane urubyiruko rwaho rusigaye rushishikarira kwiga Icyongereza kuko babonye ingufu urwo rurimi rufite. Ntabwo rero twasigara inyuma ngo kuko hari abafite amaramgamutima (nostalgie) y’ibyahise.

Kwizirika ku rurimi rumwe ni ukutareba kure kandi kumenya indimi nyinshi ni amahirwe cyane cyane ku gihugu nk’u Rwanda gishaka kuzajya gitanga serivisi nziza, kikanaba isangano (Hub) y’aho ibihugu bivuga indimi zitandukanye byajya bihurira.

Ntawahakana akamaro k’Igifaransa n’uruhare cyakoreshejwemo mu iterambre ariko nk’uko mubizi ibihe biha ibindi, ntawaruzi ko indimi zishobora kuzima (nk’ikilatini) hakavuka izindi. Tutagiye kure murebe uko Igiswahili kigenda gishinga imizi muri Afrika!

Uwavuga akamaro ko kumenya indimi mpuzamahanga nyinshi ntiyabirangiza mu nyandiko.

Ikiganiro rero twari turimo cyavugaga ku migabo n’imigambi, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda! Nkaba nongera gushimangira ko kuba Igifaransa kitagikoreshwa cyane mu Rwanda bitabangamiye na gato ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Amb. Joseph Habineza "Joe"

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco azwi ku kabyiniriro ka “Joe”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza