Ese koko imbuga nkoranyambaga zitugirira akamaro nk’uko tubitekereza?

Yanditswe na Umuhoza
Kuya 22 Ugushyingo 2017 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Uko ikoranabuhanga ryihuta ni ko n’umuvuduko waryo mu guteza imbere ibikorwa birimo iby’ubucuruzi, ubuzima, ubumenyi, imyidagaduro n’ibindi urushaho gusakara mu bantu b’ingeri zitandukanye ukanatanga umusaruro mu gihe bikoranywe ubushishozi.

Mu minsi ya none ntabwo bigisaba abantu gufata umwanya wo kujya muri cyber café cyangwa kugendana mudasobwa ngo babashe kubona internet, kuko telefone zigezweho zisigaye zifitwe na benshi by’umwihariko urubyiruko bakanazifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Iri koranabuhanga rijyana no guhuza abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga zituma abari mu byerekezo bitandukanye bashobora kuganira, kohererezanya amafoto n’amashusho n’ibindi. Abateye intambwe ubu buryo bubafasha gusangiza abandi ibitekerezo byabo hirya no hino ku isi, bukaborohereza mu bucuruzi aho berekana ibicuruzwa byabo ndetse bakanabigurisha.

Imbuga nkoranyambaga zifasha abatari bake kwigarurira imitima ya benshi, haba mu myidagaduro, iyobokamana na politiki cyane cyane ko muri iki gihe umubare munini w’abakomeye muri politiki bakoresha mu buryo buhoraho izi mbuga. Aha ntitwakwibagirwa ibyamamare kuko na bo bakoresha izi mbuga ndetse bakanakurikirwa n’abantu benshi.

Zimwe mu mbuga zikoreshwa cyane zirimo Facebook, Instagram, Youtube, Twitter, Snapchat na WhatsApp. Umumaro wazo ntushidikanywaho nyamara hari n’ingaruka mbi zishobora kuzana mu gihe zakoreshejwe nabi bitewe n’ubumenyi buke cyangwa se kuba imbata zazo.

- Gutakaza umwanya

Urubuga Statista.com rugaragaza ko mu 2017, igihe umuntu ashobora kumara ku mbuga nkoranyambaga ari iminota 135 ku munsi, imibare yazamutse ivuye ku minota 126 yo mu 2017.

Umwanya umara uganira n’inshuti mu gihe abandi bari mu mirimo yabo ya buri munsi ushobora kwica akazi ku rugero rugaragara, aho usanga benshi umunsi ugera hagati nta kintu barakora, abandi ugasanga ibyo biriwemo babikoze nabi kuko batekerezaga ku byo bamaze gusoma cyangwa se bibaza ku mafoto bari buze gusangiza inshuti zabo, abandi bo rwose akazi kose bagakorera kuri za Facebook, Instagram umunsi ukarinda wira.

Mu gitabo Ethics in The world of Business, 2nd Edition cyanditswe na Phillip V.Lewis; Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika (FBI) cyagaragaje ko gukoresha umwanya nabi mu kazi ari nk’ikibazo kiri kwiyongera cyane muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika aho biri guhombya ibigo by’ubucuruzi amafaranga agera kuri miliyari 400 z’amadolari ku mwaka.

Uku gutakaza umwanya kandi bigera no ku bana bakiri bato b’abanyeshuri, aho usanga aho gusubiramo amasomo baba bibereye kuri izi mbuga umwanya wose. Ibi bigira ingaruka ku masomo yabo kuko usanga nta kintu bagifata mu byo bize benshi bikabaviramo gutsindwa no gutakaza indangagaciro batojwe mu miryango yabo.

Iki kibazo kandi kigaragara mu bihugu byacu ku bafite abakozi bo mu rugo, kuko usanga hari abazihugiraho ntibakore imirimo; abandi bakayikora nabi aho usanga hari abirirwa kuri za Whatsapp bakageza aho bashiririza amafunguro; abarera abana bo bakabicisha inzara n’umwanda ndetse bakajya bahora babereka ibyo birirwa bareba muri telefone zabo birimo amafoto y’urukozasoni n’andi atandukanye ashobora kubahahamura. Iyi niyo mpamvu ababyeyi benshi basanga abana babo bazi ibintu byinshi bakibaza aho babikuye bikabayobera.

- Gusenyuka kw’ingo

Mu gihe hari ingo ziri kungukira mu gukoresha imbuga nkoranyambaga bazikoreraho ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere, hari izitagira umubare ziri gusenyuka umusubizo.

Iki kibazo kizonze imiryango myinshi aho usanga hari abagore batakibona umwanya w’abagabo babo n’uwo kwita ku ngo zabo kuko igihe kinini bakimara kuri za Instagram na Pinterest bareba imyambaro n’insokozo bigezweho, cyangwa se imodoka inshuti zabo zaguze.

Ibi bamwe bibatera kwifuza cyane kuko rimwe na rimwe baba badafite ubushobozi bwo kwigurira ibyabo, ugasanga bahojeje igitutu ku bagabo babo ngo babakorere ibyo babonye ku bandi; imyitwarire iri mu bitiza umurindi isenyuka rya hato na hato ry’ingo na gatanya zidashira.

Ijambo “gusenyuka kw’ingo” dushobora kandi kurihuza n’imvugo igira iti ngo “Yapfuye ahagaze”. Nubwo hari imiryango myinshi ihuzwa n’izi mbuga bitewe n’uko baba mu bihugu bitandukanye, izindi ngo nyinshi muri iki gihe zo zapfuye zihagaze. Ubundi urugo ni umuryango mu yandi magambo, witwa umuryango kuko abawubamo bakundana kandi bagashyira hamwe muri byose, haba mu kungurana ibitekerezo no gutezanya imbere muri rusange.Ubu rero ababyeyi benshi ntibakibona umwanya w’abana babo ndetse n’abana na bo baba bahugiye mu byabo.

Urubuga Social Media Today.com rutangaza ko ku munsi, urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi rumara amasaha agera ku icyenda ku mbuga nkoranyambaga. Ababyeyi rero nabo ni uko, umwanya wo gusangira amafunguro buri wese aba acigatiye telefone ye ari kuganira n’inshuti ze cyangwa ari gusoma byendagusetsa bamwohereje.

Ibi rero ntibirangirira aho birakomeza bikagera no mu cyumba cy’ababyeyi, na bo ntibabasha kuganira kuko umugore aba ari kwandikirana n’abandi mu itsinda rya Whatsapp bari gutegura ibirori by’ugiye kurongorwa (Bridal shower); umugabo na we hari ibindi ahugiyeho muri telefone. Ibi rero bizana kutizerana mu rugo, ugasanga urugo rurimo byose nyamara inkingi yarasenyutse kera nka ya mvugo igira iti ngo “Uhetse ingobyi umwana yaraheze kera.”

-  Kutiyizera

Benshi tumara umwanya dusoma ibitekerezo, tunareba amafoto abo dukurikira baba banyujije ku mbuga zabo. Ibi usanga bitera bamwe kutiyizera bo ubwabo, ugasanga batekereza ko ibyo runaka yavuze bigomba kugenderwaho nk’ihame ntakuka ndetse ko niba atabibashije akabifata nkaho ari inzu imuhiriyeho, ugasanga rero bashaka kwisanisha n’ibyo babonye aho kugira ngo bayoborwe n’indangagaciro zabo.

Iki kibazo cyibasiye cyane cyane igitsina gore, aho usanga abana b’abakobwa kubera ibyamamare bakurikira cyane kuri Instagram, bashaka gusa nabyo, kwambara no kwitwara nkabyo bikaba byabashora mu busambanyi butuma baba ibicibwa mu muryango bakomokamo.

Ibi ndetse bigaragara aho usanga abantu benshi cyane abakiri bato bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya buri kintu cyose bagiye gukora, aho bagiye hose ndetse benshi bakarengera bakabeshya bakagaragaza ko wenda bari mu kazi nyamara nta n’akazi bagira. Ibi rero ni ukutizera uwo uri we ndetse no kutishimira intambwe ugezeho mu buzima.

Uku kutiyizera kandi kugaragazwa no kwiyongera k’ubutiganyi, kuko benshi bagera aho bakibona ko atari abahungu cyangwa se abakobwa b’ukuri bitewe n’uko yabonye abandi baramaze kwerura, bakaba bakisanga mu butiganyi nyamara bitari bikwiye. Aha benshi batekereza ko ari abantu bagenzi babo babashoye muri izi nzira nyamara nta handi iyi mbuto yinjiriye ni mu byumba byabo muri wa mwanya bamaze ku mbuga nkoranyambaga.

Uku kutiyizera kuragenda kukagera no mu bakundana baba abashakanye n’abatarashakana, aho usanga hari abirirwa bashyiraho amafoto y’abakunzi babo kugira ngo bagaragarize isi ko bashakanye n’amahoho gusa hari abadahirwa cyane ugasanga bahabwa inkwenene.

- Kubaho udakunzwe

Umunyarwanda yaravuze ngo “Nta wangwa na bose, nta n’ukundwa na bose”, rero kubera gushyira amakuru yacu ya buri kanya ku mbuga nkoranyambaga, kuko abadukurikira bose atariko baba badukunze, hari abageraho bakarambirwa n’ibyo dushyiraho ndetse bikarangira batatwiyumvamo na mba.

Hari abakwishyiramo nta ho muhurira, babona ifoto yawe bakagira bati “Uyu nawe!, ndetse muri bo hari n’abubahuka bakagusubiza mu mvugo zuzuye ibitutsi, benshi bikaba byabatera ihahamuka n’agahinda.

Ibi kandi byibasira abana bacu bato, kuko kubera kubiriza ku mbuga zacu, abantu bagera aho bakabarambirwa yewe bakabanga, noneho ugasanga umwana yakuze afite icyangiro mu muryango atari we wacyiteye ndetse ataranakivukanye ahubwo biturutse ku buryo yakunze gushyirwa ku karubanda kuva akivuka.

- Kuba imbata

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere muri Neuroeconomics, Dr. Paul J. Zak, bwagaraje ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutera umuntu Oxytocin, umusemburo utuma umubano ukomeza kuba mwiza ndetse bigatuma umuntu yumva yishimiye undi cyangwa yitaweho. Utuma uhora ushaka gukoresha izi mbuga ku buryo ugera n’aho utakwigenzura ugasanga wabaye imbata yazo.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko imbuga nkoranyambaga ari ikiyobyabwenge nk’ibindi byose ndetse ko hari abantu bashobora kuba imbata zazo kurusha kurarikira itabi cyangwa inzoga.

- Inama ku mikoreshereze y’imbuga nkorabyambaga

Fata ingamba, wihe umwanya uhoraho utarenga uzajya ukoreshamo imbuga nkoranyambaga. Ndetse uhitemo nke ukeneye gukoresha, ntabwo ariko zose ziba zikenewe na buri wese. Zirikana ko abantu bose batifuza kumenya amakuru yawe ya buri munsi, ubundi wige gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bigufitiye akamaro.

Babyeyi, murinde abana banyu imbuga nkoranyambaga, abamaze gukura mugenzure umwanya n’uburyo bazikoresha, bazabashimira nibakura.

Wa musore we na we nkumi ushaka umukunzi, zirikana ko “agapfundikiye gatera amatsiko”, guhora ushyira ubuzima bwawe bwose hanze, hari igihe bigabanya umuvuduko w’urukundo w’uwari wagukunze by’ukuri kuko nta kintu kizamutera amatsiko ngo ajye ahora ashaka kuganira nawe, byose azajya aba yabibonye akwakire uko yakubonye abe yanakwibeshyaho.

Umwanya wamaraga ku mbuga nkoranyambaga, wubyazemo umusaruro, wukoremo ubucuruzi, kora inshingano zawe uko zingana, wite ku muryango n’inshuti zawe, usome ibitabo bikungura ubumenyi, ukore imyitozo ngororamubiri, usure abantu cyangwa ukore ikindi kintu cyose cyaguteza imbere.

Imbuga nkoranyambaga zimaze kwigarurirwa na benshi muri iki gihe, ariko siko bose zibagirira akamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza