Ese byari bikwiriye ko Bosebabireba ashyirwa ku karubanda n’abashumba be?

Yanditswe na Frank Mwizerwa
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Frank Mwizerwa ni umukunzi wa IGIHE.com akaba n’umwanditsi ku ngingo zitandukanye. Ibikubiye muri iyi nyandiko bishingiye ku bitekerezo bye bwite.

Ntibitangaje na busa ko umuntu n’aho yaba umuyoboke ukomeye w’idini runaka, umushumba cyangwa umuririmbyi yagwa mu cyaha.

Umuco wa ADEPR mbereye umunyamuryango (mazemo imyaka 20), uteganya ko iyo umuntu aguye mu cyaha gikomeye nk’ubusambanyi, ubwicanyi, ubujura n’ibindi, bimaze gusuzumwa n’inama nyobozi y’umudugudu (inama igizwe n’abadiyakoni ndetse n’abakuru b’itorero) abarizwamo, ashobora guhagarikwa mu itorero.

Iyo rero umuntu ahagaritswe, biba bisobanuye ko yambuwe uburenganzira bwo kwifatanya n’abandi banyamuryango b’itorero (ababatijwe muri ADEPR gusa) ku igaburo ryera ndetse no mu nama z’itorero gusa.

Ikinteye kwandika iyi nyandiko ishingiye ahanini ku bitekerezo byanjye bwite, ni ibiherutse kuba kuri Theo Bosebabireba, umuririmbyi ubimazemo igihe kitari gito kandi uzwi na benshi kubera indirimbo ze zamenyekanye cyane.

Uyu mugabo yari asanzwe ari umunyamuryango w’itorero ADEPR kugeza ejo bundi ubwo itorero abarizwamo rya ADEPR Kicukiro ryamuhagarikaga kubera “ibyaha ashinjwa by’ubusambanyi”.

Ibyo kuba Bosebabireba yarahagaritswe ntibitangaje na busa kuko ni umuntu nk’abandi. Igitangaje kandi cyanteye inkeke, ni uburyo abashumba b’itorero rye, bamushyize ku karubanda ibyamubayeho, bakabitangaza mu binyamakuru.

Ese kumushyira ku karubanda bisobanuye iki?

Ubusanzwe iyo umuntu ahagaritswe mu itorero rya ADEPR bitangarizwa abakirisitu bagenzi be, ni ukuvuga ababatirijwe muri ADEPR gusa. Ndetse iyo bitangazwa ntibiherekezwa n’amagambo yakoreshejwe n’abashumba be mu itangazamakuru, aho bavuze ko “bamuburiye akanga kumva”, hanyuma bakivuguruza bavuga ko nagaruka bazamwakira neza.

Njye uvuga ibi, sinshyigikiye amakosa yakozwe na Bosebabireba na busa ariko nemera ko nyuma yo gucumura, umuntu akomeza akaba umuntu ufite ubuzima bwihariye, afite umugore n’abana, akeneye gukomeza gukora akazi kamutunze kakanamutungira umuryango n’ibindi. None ni gute, umubyeyi w’umuntu ufite ikinyabupfura, impuhwe, ubwenge ndetse n’ibambe riranga ababyeyi muri rusange, yafatira umwana mu makosa, akamwandagaza mu buryo butuma aho umwana azajya anyura hose azajya asomwamo ubusambanyi?

Nsoza iyi nyandiko, reka mbwire abashumba ba ADEPR Kicukiro barimo Pasiteri Rubazinda Callixte, Reverand Richard Nkurunziza ndetse na Pasiteri Zigirinshuti Michel ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ko ibyo bakoze bidakwiriye abashumba baragira intama z’Imana mu buryo bukwiriye. Muri Ezekiyeri 34: 4 gukomeza havuga ko abashumba bakwiriye kuyobora intama neza, bakita no kuzavunitse.

Ibyo abashumba bashinzwe ni ukubungabunga intama, ntibashinzwe kuzikomeretsa nk’uko aba babikoze. Ibyo aba bashumba bakoze, bishobora gutuma bakurwaho icyizere kuko byaba bigoye cyane kwiyumvisha ko umuntu ushobora kumenerwa amabanga ari na we ushobora kuyashyira ku karubanda.

Theo Bosebabireba ni umwe mu baririmbyi bubatse izina rikomeye mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza