Duharanire iterambere ry’ubukungu no mu bihe bya Covid-19

Yanditswe na Hategekimana Richard
Kuya 4 Gashyantare 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Nubwo isi ikomeje gushegeshwa n’ibibazo by’ubukungu ryatumye ubuzima busubira inyuma mu nzego zose, ubukungu bukeneye gukomeza kwitabwaho haba umuntu ku giti cye, Umuryango w’abantu ndetse n’igihugu muri rusange.

Ubusanzwe ibikorwa by’ubukungu cyane cyane mu Rwanda bigaragarira mu ngeri zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa by’inganda, ibikorwa bya za Serivisi n’ibindi.

Mu gihe cyo gukomeza guhangana n’iki cyorezo hanitabwa ku bukungu, ni byiza ko ibi bikorwa byose byitabwaho ibishoboka bigakomeza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga mu Mateka y’Isi ryagize umumaro ukomeye cyane mu iterambere ry’ubukungu. Ntabwo bikiri inkuru mbarirano, kuri ubu gukoresha ikoranabuhanga bifasha muri gahunda nyinshi z’ubukungu aha twavuga nko muri za Banki, abacuruza(Online), serivisi za Leta (Irembo) n’ibindi.

Ntabwo ari byiza kuganya kubera icyorezo cyane ko Intore itaganya ahubwo iteka ihora ishaka ibisubizo. Si na byiza kwitwaza icyorezo ngo abagomba gutanga imisoro yubaka ubukungu bw’igihugu bareke kuyitanga. Ibihe by’icyorezo bidusaba kurushaho kwimakaza indangagaciro zinyuranye harimo n’izo gutekereza ku buryo bwagutse, guharanira kwigira no kwihesha agaciro hakoreshejwe uburyo bunyuranye bwo gushaka ibisubizo hanubakwa iterambere rirambye ry’Igihugu.

Ni iby’agaciro gushima ingamba Leta y’u Rwanda yagiye ifata zo gufasha Abanyarwanda guhangana na COVID-19, no kuba mu bihe bya Guma mu rugo yaragobotse abaturage batishoboye ikabaha ibyo kurya bibafasha mu gihe bari mu rugo.

Abikorera, Imiryango Itari iya Leta,Amadini n’abandi bafatanyabikorwa ni byiza ko dukomeza guhuza imbaraga tugakomeza kugera ikirenge mu cya Leta mu kuyifasha gukomeza guhangana n’ingaruka za COVID-19 dufasha abaturage, tunashishikariza abari mu rugo kudapfusha uwo mwanya ubusa aho bishoboka, ikoranabuhanga rikimakazwa kugira ngo ahubwo habe abari mu rugo bunganira Leta mu gufasha bagenzi babo.

Indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza ni ingenzi cyane kandi ni igisubizo kirambye mu iterambere ry’ubukungu.

Imbaraga Leta y’Ubumwe yashyize mu kuzahura ubukungu guhera mu 1994, ntizikwiriye gusubira inyuma nubwo ibihe turimo bitoroshye. Buri wese yabonye ko aho bishoboka cyane cyane ku batanga serivisi, ikoranabuhanga rifasha kandi ryatuma ubukungu budahungabana cyane, dukomeze uwo muvuduko.

Abanyarwanda twubakire kuri uwo musingi utajegajega, turinde ibyagezweho kandi dukomeze kubyubakiraho ibindi bikorwa byinshi byihutisha iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu.

HATEGEKIMANA Richard,
Umuyobozi w’Impuzamiryango Iharanira Iterambere rirambye ry’ubukungu mu Rwanda (Network For Sustainable Economic Development Organizations, NSEDO).

E-mail: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .