00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenda gute kugira ngo umuntu agire umuryango ushoboye?

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Kugira umuryango bikomoka ku gushinga urugo. Gushinga urugo rero ni urugendo umugabo n’umugore batangirana, batabona neza aho bagana ariko muri urwo rugendo bakiyemeza gusangira byose: bahura n’ibyiza, bagasangira ubudacuranwa, bahura n’ibibi bagahozanya, bagafashanya bagakomeza urugendo.

Umuryango ushoboye ni urimo isangira buzima risesuye ry’umugabo n’umugore mu mibereho yabo, mu bikorwa mu bitekerezo, mu bibazo n’ibisubizo byabo. Aha nibutse ko umuryango utagizwe n’umugabo n’umugore gusa n’ubwo aribo shingiro ry’umuryango.

Kubera impamvu zitandukanye, mu muryango twibona muri ibi bice birindwi by’ingenzi birimo umuryango w’umugabo n’umugore bakibana (jeune couple), umuryango w’umugabo n’umugore n’abana, Umuryango w’umugabo n’umugore babuze urubyaro, Umuryango w’umubyeyi urera abana wenyine (uwabyariye iwabo ku mugabo umwe cyangwa batandukanye...), Umuryango w’imfumbyi zirera, Umuryango w’umupfakazi (incike cyangwa afite abana) n’Umuryango w’ababyeyi batakibana (Divorcés).

Iterambere mu muryango

Ni ibikorwa bya muntu bigamije kumufasha kubaho neza uyu munsi ndetse n’ejo hazaza he n’ah’abe.

Ibyo bikorwa bihera mu bitekerezo, bigashakirwa ubushobozi ubundi bigashyirwa mu bikorwa. Inyungu ishobora kugaragara vuba cyangwa itinze ariko biba bitanga icyizere cyo kubaho neza muri ubu buzima. Urugero, Iyo ababyeyi bumvikanye bakajyana umwana mu ishuri, icyo ni igikorwa cy’iterambere rirambye.

Iyo abagize Umuryango bumvikanye bagashyira hamwe bakagura ikibanza, nyuma y’igihe runaka bakacyubaka, gitangira kwinjiza ubushobozi bushya mu muryango, hagamijwe kuzamura imibereho y’abagize umuryango ku buryo bwizewe.

Umuryango ushoboye ni uwuhe?

Aha umuntu yakwibaza ati "Umuryango ushoboye ni uwuhe? Ushoboye mu biki?"

Umuhanzi Niyo Bosco yigeze niwe waririmbye ati “Ufite amahoro waba ukungahaye” kandi ibi nibyo rwose.

Umuryango ushoboye ni ufite amahoro, ni ufite urukundo, ni uwateguwe neza kuva mu ntangiriro. Abanyarwanda nibo bagira ati “Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara."

Umuryango ushoboye ni uyobowe neza bityo abawugize bakagira ubwisanzure bwo gutanga umusanzu ukwiye kandi uri mu cyerecyezo rusange cy’urugo rwabo. Niyo mpamvu ku bwanjye umuryango ushoboye atari ufite za Miliyoni kuri konti gusa!

Si ufite amashuri menshi gusa. Kuko ubutunzi atari bwo gusa butuma abagize umuryango babaho banezerewe. Ijambo ry’Imana riragira riti: “Igaburo ry’imboga z’imbwija ririmo urukundo, riruta iry’ikimasa riherekejwe n’urwango” (reba Imigani 15, 16-17). Uduke turasangirwa.

Gusa ariko na none umuryango ushoboye ntusigara mu iterambere rirambye kuko ahari ubwumvikane n’urukundo ibindi biraharanirwa, bigashakwa kandi bikagerwaho.

Abashakanye bagomba guharanira gukora cyane kugira ngo babeho babesheho n’ababo. Nibyo rwose, nk’uko bizwi, duhamagarirwa gukora neza kandi cyane kugira ngo tuzasige Isi ari nziza kurusha uko twayisanze.

Ibiranga Umuryango ufite iterambere rirambye

Umuryango ufite iterambere rirambye ugaragazwa n’ibintu bikurikira: Nta nzara (Nta mirire mibi, nta ndwara...), nta makimbirane, nta bwikubire ku mitungo, uhari ucungwa neza. Imishinga rusange yo guteza umuryango imbere yumvikanwaho kandi igashyirwa mu bikorwa.

Abana barazigamirwa (Bubaka ejo heza habo n’abana babo). Abana bariga kandi heza bitewe n’ubushobozi. Abagize umuryango bose bagira ubwishingizi bw’ubuzima, basengera hamwe mu bwisanzure n’ubwubahane igihe badahuje imyemerere.

Ijambo ry’Imana riragira riti “Hahirwa abashakanye bakunda Imana kandi nabo bakundana." Abagize umuryango birinda kwishora mu bidafite akamaro, ntibabyara abo badashoboye kurera.

Umwanzuro

Kugira ngo umuntu agire Umuryango ushoboye, agomba kuwutegura kare kandi agaharanira kubigeraho, aka wa mugani ugira uti “Uzi icyo ashaka, ntafata icyo abonye ahubwo aragiharanira”.

Burya ubushobozi burubakwa. Niba umusingi urugo rwubakiyeho udakomeye nta cyizere ko ibihe by’imihengeri bizasiga rugihagaze. Ikindi gituma umuryango utera imbere ni ukugira umuco mwiza wo gusigasira ibyiza bagezeho. no guhanga udushya twubaka mu nguni zose z’ubuzima mu muryango.

Umuryango ushoboye ni uwubakiye ku Mana no kugushaka kwayo. Ijambo ry’Imana riragira riti “Erega buriya niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’inzu baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa” (reba Zab 127, 1).

Umuryango ushoboye kandi utekanye ni ryo shema ryacu. Ni wo musingi shingiro uzatugeza ku iterambere rirambye.

Umuryango mwiza ni ishema ku gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .